Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize.

Publié le par veritas


Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize rumors-300x300
- Hari amakuru avuga ko Kabila na Kagame bamaze kumvikana ko bagomba kwica Gen Ntaganda ngo atazabashinja, noneho bakagarura Gen Nkunda kugira ngo abanyekongo b’abatutsi bacururuke!

- Bamwe mu bajyanama ba Kagame bari mu mazi abira nyuma yo kumugira inama yo guha Sarkozy amavarisi y’amafaranga yo gukoresha mu matora none akaba agiye gutsindwa!

- Pierre Céléstin Rwigema ngo yaba yarasabye Gahima Gerald gushyira Amri Karekezi ku rutonde rw’abagombaga kuraswa mu mwaka 1997 ngo atazamushinja!

- Kagame yaba yaratanze agatubutse kugira ngo ahabwe impamyabushobozi y’icyubahiro (Honorary Doctorate of Humane Letters) ku bw’uruhare ngo yagize mu guharanira imibereho myiza y’ikiremwamuntu na Kaminuza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa William Penn University!

-Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yasabwe na Perezida Kagame kureba uburyo yakemura ikibazo cya Madame Ingabire, Leta ya FPR itahasebeye ngo natabigeraho n’ukuba ashaka ahandi akazi cyangwa akareba aho ahungira!

-Mwaba muzi impamvu Boniface Rucagu yambara imyenda y’amabara menshi? Ngo ni ukugira ngo umubonye wese atamwibeshyaho ahite amumenya agire ati KACI KACI!

HE_12-f6d10 dans rkc4QRa-150x150last-ned-1rucagu2-150x150

Marc Matabaro

Rwiza News

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article