Ese koko kurwanya ubutegetsi bubi ni icyaha ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

Akarenga.png

Ubwo Abafaransa bakoraga Revolisiyo ya rubanda bagombye gufata umwami wabo

Ludoviko wa 16 bamuca umutwe ! Hari taliki ya 21/1/1793 . Taliki ya 21/1/2013,

hazaba hashize imyaka 220 ibyo bibaye !!

 


Kurwanya ubutegetsi bubi, nk’uburiho mu Rwanda muri iki gihe, nta cyaha kirimo, haba imbere y’amategeko y’Imana , haba n’imbere y’ amategeko mazima yashyizweho n’abantu !  Ndetse ahubwo umutimanama ugororotse wakagombye kubwiriza buri wese muri twe   ko  gushyigikira ubutegetsi bubi cyangwa kuburebera igihe bukomeje gukora amahano ari byo cyaha gikomeye cyane (complicité criminelle) . Gusa hari ibibazo nka bibiri by’ingenzi abantu bakwiye kubanza kwumvikanaho neza : Ubutegetsi bubi ni ubumeze bute ?(I) Kuburwanya bishaka kuvuga iki ?(II)

 

I.Ubutegetsi bubi burangwa n’iki ?


Iki kibazo uwakibaza umunyarwanda w’iki gihe, uretse abigiza nkana, yaguseka cyane byavaho akanicecekera ntagire icyo agusubiza ! Kuko muri we aba yumva ko uriho ubaza ibyo uzi neza, ahari ugamije kumwinja ! Muri make yagusubiza ati :itegereze imikorere y’Agatsiko kayoboye u Rwanda guhera mu 1994, uramenya neza icyo ubutegetsi bubi bisobanura!


Uretse abifuza gutebya, ntabwo ari ngombwa kujya mu mateka ya kera cyane, isi ikiremwa , kugira ngo umuntu yumve ko icy’ingenzi kiranga (critère) ubutegetsi bubi  ari uguhonyora uburenganzira bwa rubanda:


(1)Bushyiraho amategeko arenganya rubanda ahubwo akarengera inyungu z’udutsiko tw’abategetsi gusa


(2)Busuzugura abenegihugu bukabafata nk'abaja n'abaswa

 

 (3)Bwubakira ku KINYOMA

 

(4)Burikanyiza, ntibwemere  gusimburwa mu mahoro


(5)Bukoresha ITERABWOBA


(6)Bufungira abantu ubusa,


(7)Burasahura kandi bukikubira ibya rubanda


(8)Bwica abaturage bwakagombye kurengera


(9)Bucamo abaturage ibice bityo bugaha intebe ivanguramoko n’icyenewabo


(10) Bwigira gashozantambara


N’ibindi…


Ni nde wajya ahirengeye akemeza ahagaze ku maguru yombi ko ibi bimenyetso byose n’ibindi byinshi tutiriwe turondora bidafata ubutegetsi bw’Agatsiko kayoboye u Rwanda muri iki gihe ? Nyamara se muzi akayabo k’amafaranga agendera muri za porogaramu zo kwibonekeza imbere y’amahanga ngo u Rwanda ni intangarugero“mu miyoborere myiza?” Ngo muri VISION 2020, ruzaba ari paradizo? None se iyo paradizo twasezeranijwe n’Agatsiko ka FPR ntitangiye kugaragarira bose ko yari BARINGA (Cauchemar)? Ahari aho  paradizo igiye kuzanwa na kiriya kigega cyiswe Agaciro Developpement Fund !! Ariko se kurindagiza no gushinyagurira Abanyarwanda bizahagarara ryari koko !


Iyo amahano y’ubutegetsi bubi amaze kurenga igipimo, birakwiye ko Abenegihugu bakwinyakura, bakinyagambura gato, bakibutsa abategetsi bigize nk’ibigirwamana ko ubutegetsi atari umurage basigiwe na ba se! Kurwanya ubutegetsi bubi nta we bikwiye gutera isoni ahubwo ndetse bikwiye kubera ishema umwenegihugu wese w’intwari wiyemeje kwitangira urwo rugamba rw’amahoro!


II. Kurwanya ubutegetsi bubi bishaka kuvuga iki ?


Iyo twumvise kurwanya ubutegetsi , benshi bahita bumva gufata intwaro zivusha amaraso ! Ni imwe mu nzira ishoboka ariko burya habaho n’izindi nyinshi kandi zibangukiye bose kurusha intambara yica.


Icyerekana ko umuntu yiyemeje kugira uruhare mu rugamba rwo guhanantura ubutegetsi bw’igitugu , ni uko yiyemeza gutera izi  ntambwe zikurikira:


(1) Kwanga gushyigikira ubutegetsi bubi (Principe de non-coopération).


Byaba bimaze iki kuvuga ko udashaka ubutegetsi burenganya rubanda ariko ugakomeza gukora imirimo n'ibikorwa bibushyigikira ! Birumvikana ko ushobora kubikoreshwa n’ubwoba ariko nyine ntibikuraho ko uba ushyigikiye ubwo butegetsi bubi ukabufasha gukomeza gushinga imizi. Umusaza witwa Mahatma Gandhi yahoraga avuga ko abaturage bituramira imbere y’akarengane bagiriwe cyangwa kagiriwe abandi ari bo bantu babi cyane kuko baba bameze nk’inkingi z'inzu cyangwa abahetsi batwaye akarengane mu ngobyi ! Iyo badafashe icyemezo simusiga cyo kuva mu mujishi ngo umunyagitugu yigenze, aguma ku butegetsi igihe kirekire, nta kindi akora uretse kwica urubozo abaturage bamutiza amaboko yabo ngo akunde abahashye ! (Soma igitabo cyitwa , De la servitude volontaire,cyanditswe na Etienne de la Boétie).

 

(2)Kwamagana ku mugaragaro ibikorwa bibi by’ubutegetsi


Iyo abantu, cyane cyane abashinzwe kumurikira abandi (mwarimu, padiri, pasitori, shehe….) badatinyuka ngo bamagane ikibi ku mugaragaro, ngo berekane aho ubutegetsi butandukira bugakora nabi cyane, ngo bereke urubyiruko ko ibyo ubutegetsi bukora ari bibi kandi barushishikarize kutazabikurikiza (reproduire)….baba bahaye umuganda ubutegetsi bubi kuko bukomeza kwibeshya no kwigamba ko bukunzwe n’abaturage !

 

Abihayimana bo bagomba gushishoza ku buryo bw'umwihariko, bakamenya ko gukomeza guhatira abaturage kumvira ubutegetsi bubica bituma iyobokamana rita agaciro rigahinduka "OPIUM DU PEUPLE", ikintu gisa n'ikiyobyabwenge kigenewe kurangaza abaturage kugira ngo bemere gupfa bahumirije ! Biratinda n'Imana ubwayo ikagera aho ifatwa nk'umwanzi w'abaturage bashaka ubwigenge no kubaho neza. Amaherezo aba ayahe ? Iyo abaturage batereranywe bene ako kageni bashyize bakipakurura ubutegetsi bubi ku mbaraga zabo gusa bashobora kwihimura ku madini bakayashwanyaguza nk'uko byagenze igihe cya revolisiyo yabaye mu Bufaransa guhera mu 1789!

 

Muri iki gihe (kurusha ejo hashize) , Abihayimana bo mu Rwanda bagomba guhitamo uruhande begamira: 

kurwana urugamba rw'amahoro bashyigikiye ubutegetsi burenganya abantu cyangwa bakajya ku ruhande rw'abaturage baharanira uburenganzira bwabo. Bagomba guhitamo GUHANURA cyangwa GUHAKWA. Inyaryenge yashatse kunyura inzira ebyiri icyarimwe iratanyuka !

 

Na none ariko biba agahomamunwa iyo inzego zishinzwe kunenga ubutegetsi kugira ngo bwikosore (Les Contre-pouvoirs) zihaye umurimo wo gutera icyotezo ubutegetsi bubisha! Perezida nka Kagame agahora akomerwa mu mashyi, yewe  n’igihe yaba avuye gusogota Abahutu n’Abanyekongo iyo mu mashyamba….! Akavuga ko yakarabye inkaba, ntibimubuze gukomerwa amashyi n'Abihayimana, akaramywa n’Inteko-nshingamategeko yakagombye kurebera igihugu no kucyerekeza aheza ! Aho gutinyuka kuveba no kwamagana ubwicanyi, abitwaga Intumwa za rubanda bihinduye INKOMAMASHYI nsa….! Yego Mwidishyi !Ikimwaro nticyica kabisa ! None dore aho bigejeje u Rwanda ! Kandi rero nta n’icyo turabona, ibinyoro n’ibibembe biracyari inyuma !

 

(3)Gusuzugura ibyemezo n’amategeko y’ubutegetsi bubi (désobéissance civile)


Icyemezo cyo kwanga gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza y’ubutegetsi bubi ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko abantu batangiye gutsinda iterabwoba kandi ko biyemeje koko (détermination) guhirika ubutegetsi bubi hagamijwe kubusimbuza ubwubahiriza ikiremwa muntu.

 

Burya rero guhirika ubutegetsi bubi si ibintu bigoye cyane uretse ko abantu baheranwa n'ubwoba bukabagira impumyi n'ibimuga : Iyo ubutegetsi bwatangiye gutanga amategeko ntibwumvirwe , ntibuba bukiriho ! Haba hasigaye iminsi mike ngo buhenanguke, bose babireba.

 

Urugero rushoboka ?


Nk’ubu nk’abarimu bo mu Rwanda, dore ko ari nabo bakozi ba Leta barenganyijwe kurusha abandi mu guhabwa umushahara w'ubuhendabana, bagize batya bakanga gusubira mu ishuri mu gihe ikibazo cyabo kitarigwa ngo kibonerwe umuti….amezi atatu yazajya gushira ibintu byinshi cyane byarahindutse mu myumvire y’abategetsi bayobora u Rwanda bikunda birenze umupaka! Abarimu baramutse babigenje batyo si ukuvuga ko baba babitewe no kudakunda abana bashinzwe kurera, si ukuvuga ko baba bahindutse inyangarwanda…icyo baba banze ni akarengane konyine kandi baba batanze umusanzu wo kubaka igihugu kizima. N’abanyeshuri basibijwe ishuri bahita bakanguka bagasobanukirwa ko uburenganzira buharanirwa  !

 

(4)Kwibumbira mu matsinda no mu mashyirahamwe adashyigikiye ubutegetsi buriho


Guharanira ko ubutegetsi bubi buvaho, ni gahunda ijyane n’inyungu rusange zihurirwaho n’abanyagihugu benshi. Ntabwo rero ari umurimo w’umuntu umwe, ukorwa mu buryo bwa nyamwigendaho. Niyo mpamvu abashaka kugira icyo batwara ubutegetsi bubi bagomba kwibumbira mu mashyaka ya politiki .

 

Umurimo w’ibanze w’ishyaka rya politiki ni uguhugura abaturage no kubatoza inzira zo kurengera uburenganzira bwabo no kubungabunga inyungu rusange. Gusa nanone ingufu z’ishyaka rya politiki ntizizana ! Zituruka ahanini ku gaciro abayobozi b’ishyaka runaka bafite. Ishyaka riyoborwa n’ikipe y’abantu nka batandatu(6), b’indakemwa mu mico no mu myifatire, bajijutse kandi bafite ubushake(détermination) bwo guhirika ingoma y’igitugu no kugeza abaturage ku bwisanzure bwuzuye, iryo shyaka ntiryabura kuyobokwa no kugira akamaro !

 

Mbere yo kwinjira mu ishyaka, umuntu akwiye kubanza akabaza neza, agashishoza, akamenya ko rifite IKIPI-nyobozi yuzuye ! Naho ubundi byasa no kujya kuri sitade kureba irushanwa ry'umupira w’amaguru, nuko ugakubitwa n’inkuba ubonye ikipi wowe ufana ihingutse ku kibuga iserukanye abakinnyi batatu gusa(nabo ari ibimuga!!) ….kandi ubundi hagombaga 11, kongeraho n’abasimbura ! Menshi mu mashyaka ya opozisiyo ariho muri iki gihe, ni wo mukino atwereka ! Ni Baringa nsa ! ugategereza ibikorwa, wapi ! Niba dushaka guhindura ibintu mu Rwanda, imikorere yacu niyo igomba kubanza guhinduka ikajyana n’ibibazo bikomeye bitwugarije, kandi igahuzwa n’ibihe tugezemo. Ntitukiri mu 1959 cyangwa mu 1991 cyangwa mu 1994 !

 

(5)Gukora ibikorwa bisenya inzego z’ubutegetsi bubi


Iyo bibaye ngombwa , abaturage barahaguruka bagahangana n’ubutegetsi bubi babinyujije mu bikorwa byo kwivumbura ku butegetsi (REBELLION) hakoreshejwe imyigaragambyo, boycot,  cyangwa se intambara isesa amaraso !

 

Mahatma Gandhi we yavugaga ko ari nk’amahitamo, atazuyaza gushyigikira abafata intwaro kurusha ABITURAMIRA ! Na none ariko akongeraho ko n’ubwo abafata intwaro zisesa amaraso baba bifitemo ikintu cy’ubutwari gikwiye gushimwa , baba birengagije ko hari indi nzira itamena amaraso menshi , idasenya byinshi, ihendutse mu buryo bw’amafaranga, irushijeho kubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu kandi ibangukiye rubanda kuko buri mwenegihugu ashobora kuyinyura. Iyo nzira yavugaga ni REVOLISIYO YA RUBANDA….


Ibyo abandi (abahinde, abarabu,…) bashoboye, Umunyarwanda we yabinanirwa ate? Kereka niba yaramugaye mu mutwe ku buryo budasubirwaho!

 

Reka nsoze iki kiganiro ntura abo tubyumva kimwe aka karirimbo kadahwema kuzuza mu mutima wanjye ibinezaneza ntarabonera inyito, namwe mwishakire ibitero byako:

 

 

R/Rwanda humeka ituze,

Humeka amahoro

Humeka ubumwe

Wicurizwe Amajyambere.

 

Uwanyu, Padiri Thomas.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article