DUSANGIRE IJAMBO : Hakurya y'Imva hari Ubugingo…(leprophete)

Publié le par veritas

Abibereye aheza...muragire ubwira bwo kumanuka !


Tumaze kumenyera ko buri cyumweru , amasomo ya Liturjiya twumva mu misa aba afite intego 3 z’igenzi :

 

*Kudufasha kugira icyo twunguka mu kumenya uko Imana twemera iteye by’ukuri n’uko ikora.

 

*Kudufasha kurushaho kumva uko kamere-muntu iremye n’uko ibaho.

 

*Kutwibutsa ko tugomba kwihatira guhuza imibereho yacu n’ukuri tuba twungutse , ukuri kwerekeye Imana na muntu.

 

Kuri iki cyumweru cya kabiri cy’igisibo amasomo tuzumva ni aya :

 

(1). Intangiriro22, 1-18

(2).Abanyaroma 8,31-34

(3).Ivanjiri ya Mariko 9,2-10


Aya masomo uko ari atatu ahishura amabanga atatu  yo mu rwego ruhanitse ugeraranije n’aho imyumvire y’abayumvise bwa mbere yari igeze ! Umuntu ntiyatinya ndetse kubyita « revolisiyo mu iyobokamana ! » . Naho irahagera …!  

 

Reka twungurane ibitekerezo kuri izo revolisiyo 3 :

 

1.Mu isomo ryo mu gitabo cy’intangiriro


Inkuru ivugwa ni iyerekeye igitambo cya Izaki.

 

Imana igerageza Abrahamu …iramubwira, iti: « Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki ; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutangaho igitambo gitwikwa ku musozi nzakwereka ».

 

Twibuke ko Abrahamu yari afite uyu mwana umwe gusa, yabyaranye n’umukecuru we Sara  bigoranye, mu zabukuru, kandi uwo mwana akaba ariwe Imana yari yarubakiyeho amasezerano yose yagiriye Abrahamu yo kuzamugira umuryango mugari kandi imiryango y’isi yose ikazamuherwaho umugisha ! None dore Imana irahindukiye imusabye kwica uwo mwana, igira iti « muntureho igitambo gitwikwa »!


Iyi nkuru iragaragaza imyumvire (mentalité) y’abantu bo mu gihe cya Abahamu (1850 mbere ya Yezu) n’iy’abo mu gihe iyi nkuru yandikiwe(700 mbere ya Yezu) . Kuri bo :

 

*Imana ihana yihanukiriye(irahoora) uyisuzugura igahemba uyumvira muri byose.


*Imana iryoherwa n’ibitambo bitwikwa ndetse igakenera ko abantu batamba abana b’abantu (sacrifices humains !)


*Imana ishobora gushimishwa n’ububabare n’amaraso y’umwana w’umuntu.


Gusa iyi shusho y’Imana aba bantu bari bafite muri icyo gihe ( hari benshi bakiyifite muri iki gihe!)  ntihuye na busa n’uko Imana iri by’ukuri ! Niyo mpamvu Uhoraho Imana ubwe ashaka kubanza guhindura Abrahamu kugira ngo nawe azafashe abazamukurikira gutera iyo ntambwe mu kwemera !

 

Nk’uko inkuru ikomeza ibivuga, Abrahamu yumviye Imana , ashyira nzira, maze ageze aho Imana yari yamurangiye, asumira umuhungu we agira ngo amusogote, amuture Imana yari yaramumuhaye ! Nk’uko byagendekeraga n’abandi babyeyi bakundaga Imana muri icyo gihe, Abrahamu na we yabonaga ko bibabaje cyane kwikora mu nda ariko kandi akaba nta kindi gitambo kirengeje agaciro gutura Imana umwana wibyariye !

 

Nyamara Uhoraho Imana yaramuhagaritse, amubuza kwica umwana we, yakundaga, Izaki..wari wubakiyeho ISEZERANO hagati y’Imana na Abrahamu ! Malayika w’Imana aragira ati : « Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana ! Ntugire icyo umutwara ,kuko ubu menye ko  wubaha IMANA , ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege. » (Intang 22,12). Muri ako kanya , Abrahamu yabaye  nk’ubonekewe,avumbura ISHUSHO y’Imana yari ataramenya :

 

*Imana ntishishikazwa n’amaraso y’umwana w’umuntu, ntishaka ko hagira umuntu WICWA …ku mpamvu iyo ariyo yose !


*Imana ntijya yibagirwa cyangwa ngo yice isezerano yagiranye n’umuntu.


*Ububabare bw’abantu (bw’umubyeyi) bukorogoshora umutima w’Imana ubwayo !


Ngiyo revolisiyo y’Abrahamu, kuva uwo munsi , Imana ya Abrahamu yanze gukomeza guhabwa ishusho ya RUREMANKWASHI…cyangwa se Imana isa n’itagira umutima ! Yigaragaje nk’Imana idakeneye ibitambo bitwika, igitambo nyakuri si intumbi y’umuntu, ni umutima wiyemeje kugirira ICYIZERE kidakuka Uhoraho Imana no kumwihambiraho kugera no mu mva !

 

2 : Revolisiyo ya 2 : Urubanza rw’Imana si urwo abantu bibwira !


Iyi MPINDURAMYUMVIRE turayisanga mu ibaruwa Pahulo mutagatifu yandikiye Abanyaroma. Gusa kugira ngo umuntu yumve neza iri somo ni uko yasoma uyu mutwe wose wa 8. Icyo Pahulo Mutagatifu ashaka kutwumvisha ni iki : Imana ikunda abantu byasaze ku buryo idashobora (incapable/impuissant) kuba yabagirira nabi !

 

Kugira ngo abitwumvishe neza, Pahulo mutagatifu arifashisha ishusho y’Urubanza rw ‘imperuka ! Arashyira abantu bose imbere y’urukiko rw’Imana.

 

Mu gihe benshi bibwira ko Imana icira buri wese urubanza , igapima ibikorwa byiza yakoze, igahemba abakoze neza , ikarimbura abigize nabi….Pahulo Mutagatifu aratwumvisha ko iyo shusho atari iy’Imana y’ukuri !

 

Urubanza rw’Imana si uguca urw’iteka, guhonyora , gufunga , kwica nk’uko inkiko z’abantu zibigenza! Urubanza rw’Imana, buri gihe , ni UKWEZA, GUKIZA, KUBOHORA (salut/libération /levée d’écrous) ! Gusa uciriwe urubanza wese ahabwa ubutumwa bwo kujya guhamya ku isi hose ko Impuhwe z’Imana zitagira urubibi, zigera kure cyane…ndetse no mu kuzimu !

 

Muri make imbere y’ubutabera bw’Imana, nta nyagupfa, nta nyagukira : Twese twaremewe kuzajya mu ijuru !


Niyo mpamvu , aho gutinya Imana no guhora tuyikeka amababa ko ihora idushakaho aka munani kugira ngo iduhanishe umuriro w’iteka,  dukwiye kuyizera no kuyikunda, « l’amour parfait chasse la crainte »!

 

Ngiyo Revolisiyo ya Pahulo Mutagatifu, …uwo idashimishije yihangane !


3. Revolisiyo ya 3 : Ivanjiri  yo irahishura « Ibanga-mutima » ry’iyobokamana ry’ukuri.


Reka tubanze twumve iyo Vanjili nk’uko yanditswe na Mariko :

 

« Hashize iminsi itandatu , Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza.


Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero niko guterura abwira Yezu ati” Mwigisha kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa , n’ikindi cya Eliya”. Yari yabuze icyo avuga kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicucu kirabatwikira, maze muri icyo gicucu haturukamo ijwi, riti “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!”.Ako kanya barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona uretse Yezu wenyine wari kumwe nabo.


Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo , ariko banabazanya , bati ” Kuzuka mu bapfuye bivuga iki ,?”

  

Twibuke ko iri bonekerwa ryo ku musozi wa TABORO ryabaye hasigaye iminsi mike ngo Yezu acirwe urubanza rwo kwicwa abambwe ku musaraba! Nuko rero ngo yafashe ziriya nkoramutima ze eshatu : Petero , Yakobo na Yohani, aba aribo bonyine bamuherekeza !


Ku musozi wa Taboro, habaye iki gishya cyakwitwa revolisiyo ?


*Izi ntumwa zabonye Yezu mu ikuzo : Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza.


*Zabonye  abantu babiri baganiraga na we : Eliya na Musa.

 

Ikibazo: Ko bizwi ko Eliya na Musa bari barapfuye kera cyane , kubabona bavugana na Yezu bigamije kwigisha iki izi ntumwa ?


Igisubizo: Izi ntumwa uko ari eshatu, nko mu kanya ko guhumbya ijisho, zisobanuriwe mu buryo bw’umwihariko ibanga Yezu atari kubonera amagambo akwiyeHakurya y’imva hari UBUGINGO! Les morts ne sont pas morts !


* Eliya, Musa, Bikiramariya, Yozefu Mutagatifu, umugabo wanjye, umugore wanjye, papa, mama, abavandimwe banjye, abaturanyi banjye,….abo bose  nibwiraga ko bapfuye byarangiye…..bariho kandi ntibariho nabi. HAKURYA Y’IMVA HARI UBUGINGO ! Imana ihimbazwe cyane!


*Basobanuriwe italiki y’izuka ry’abapfuye : ntabwo rizaza ku MUNSI w’ISHIRA RY’iSI, uri kure cyane nk'uko benshi babyibeshyaho: Oya, umunsi w’imperuka binavuga umunsi w’urupfu rwa buri wese, isi ye iba irangiye ! Isaha y’urupfu ni nayo saha umuntu azukiraho !


* None se kuki tutabona abacu bapfuye, ngo tubabone mu ikuzo ?

 

Oya, mu gihe tukiri muri uyu mubiri wagenewe gupfa (mortel), nta yindi nzira dufife yo kubonana no kubana n’abacu batubanjirije, uretse mu bryo bwa  BUROHO (spirituellement) , nko mu isengesho, mu nzozi, mu bitekerezo… ariko tuzababona byuzuye ari uko natwe twiyambuye uyu mubiri wagenewe gupfa !

 

*Kuki se tuvuga buri cyumweru ngo "ntegereje izuka ry'abapfuye n'ubugingo bwo mu gihe kizaza":  Ubwo se si uko izuka rizaza kera cyane ?

 

Oya, abavuga iyo ngingo y'ukwemera si abapfuye, ni abakiri mu rugendo hano ku isi ! Abo bo baracyategereje koko !

 

Muri make, nta gushidikanya : Hakurya y’imva hari ubugingo kandi bwiza !


 

4.Izi ngingo zikomeye z’ukwemera zabwira iki aAbanyarwanda bari ku ngoyi?


Ni koko, benshi mu Banyarwanda bari ku ngoyi !

 

*Ingoyi yo kwibwira ko Imana yatwibagiwe ikaba ititaye ku kaga duhura nako.


*Ingoyi y’Ingoma y’igitugu n’iterabwoba.


*Ingoyi y’agahinda n’umujinya.


*Ingoyi y’ubwoba bw’urupfu.

 

Nk’umuhanuzi  w’Umunyarwanda, ndagira  Abanyarwanda inama zigera kuri eshatu :

 

(1)Ndabasaba kudakomeza kwiteranya n’Imana no guhora bayikeka amababa ngo ahari yaba ifite uruhare mu kaga katugwiririye ! Oya rwose Imana irarengana ! Imana iradukunda bikomeye, natwe dufitanye nayo ISEZERANO ryo kudukunda nk’uko ikunda Abafaransa, Abongereza, Abanyamerika, Abadage ,abataliyani, Abashinwa….ikaba yifuza ko twabaho mu mahoro no mu munezero n’iterambere nk’abandi ! Akababaro kacu gahora kayikorogoshora mu mutima. Imana iratwifuriza kuba intwari, tugahaguruka tukishakira ibisubizo ! Imana izi neza ko tubishoboye, idufitiye icyizere cyuzuye ko twakwiyubakira igihugu cy’amahoro turamutse tubishatse tukabyiyemeza !

 

(2)Gutinya urupfu cyane kandi n’ubundi amaherezo ruzaza rukajyana buri wese ni ukuba ibigwari n’ibifura ! Ni ugupfa ubusa ! Nyamara ririya banga ry’ukoHAKURYA Y IMVA HARI UBUGINGO kandi bwiza, ryari rikwiye kudutera ubutwari bwo guhangara iterabwoba n’akarengane kari mu Rwanda, yenda tugapfusha bake(Imana itazuyaza kwakira mu ijuru !) ariko abasigaye bakabaho mu bwigenge bw’Abana b’Imana ! Nta bwigenge kuri buri wese, igihugu ntigishobora gutera imbere by’ukuri ; nta bwigenge , umuntu abaho nk’akanyamaswa, kandi si byo Imana idushakaho !

 

(3)Agahinda dufite, umujinya dufite…kubera akarengane n’ubugome twagiriwe kandi tukigirirwa nibidutere umwete wo gukunda abari kuvuka ubungubu : maze twitangeho igitambo , dushikure umushike….DUKORE REVOLISIYO…. yo kwanga kubaho nk’abacakara mu gihugu cyacu !

 

*Nta munyarwanda n’umwe ukorera igihugu ugomba gukeneshwa, abandi biberaho mu murengwe , iyo za Kigali.


*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye gusenyerwa inzu n’ubutegetsi butayimwubakiye !


*Nta munyarwanda ukwiye kongera kwamburwa agasambu ke, cyangwa gutegekwa uko acunga imyaka yihingiye kugira ngo bijye gukungahaza abo banyendanini basanzwe batunze ibya Mirenge.


*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye gufungirwa ibyara ku ngufu n’abategetsi b’abanyarugomo bifitiye izindi gahunda zidafite aho zihuriye n’ineza y’Abenegihugu.


*Ntabwo urubyiruko rukwiye gukomeza kwituramira, igihe hari abavangurwa bazira ubwoko bwabo, cyangwa  igihe bacuzwa uburenganzira bwabo n’abayobozi bakorera inda zabo gusa.


*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye gukomeza gufungwa azira ibitekerezo bye gusa !


*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye kongera kwicwa, ku mpamvu iyo ariyo yose !


Umwanzuro :


Abibereye aheza, hateye nko ku musozi wa Taboro, bibwira ko bashyikiriye imaragahinda yabo, muragire ubwira bwo kumanuka ! Ntacyo bimaze kwigundirizayo kandi Yezu ashaka ko tumanuka tugasubira mu buzima busanzwe, tugahangana n’akarengane, n’iterabwoba ry’ABAROMANI ndetse n’urupfu :icy’ingenzi dukwiye kwitangira ni LIBERATION ya buri munyarwanda : Mens sana in corpore sano= roho nziza itura mu mubiri muzima !


Nidukomeza kwigira ibigwari ,turabage twifashe…si uko Imana izaba yatwimye ubutwari !

 

None se wa mugani wa Pauhulo Mutagatifu " niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara ?" (Roma 8, 31).


Padiri Thomas.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article