Ari Kagame wanize umuyahudi nka Hitler, ari n'abana bari muri FDLR,umu nazi ni nde?
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/10/2013 Kagame Paul yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, nk'uko asanzwe agaragaza urwango rukabije kubanyarwanda b'abahutu, yateruye avuga ko aba FDLR ari aba nazi (nazi: ni ishyaka ry'umudage Hitler wakoze jenoside y'abayahudi) ngo nubwo baba bagizwe n'abana bavutse nyuma ya jenoside ngo ndetse n'abazavuka mu gihe k'imyaka 50 jenoside ibaye bazaba ari aba nazi !!
Ubusanzwe Kagame Paul bamwita Hitler w'Afurika kubera amakuba menshi y'impfu n'intambara yazanye kuri uyu mugabane ! Kagame Paul niwe wakomye imbarutso ya jenoside yahitanye abatutsi mu mwaka w'1994 ubwo yahanuraga indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriano w'u Burundi, icyo gihe FDLR yari itarabaho, niwe warimbuye imbaga y'abahutu mu gihugu cyose aho inkotanyi yoherezaga zanyuraga ndetse Kagame ubwe akaba yarageze ubwo afata imbunda arasa isoko rizima; Kagame yarimbuye impunzi z'abahutu ziri mu mashyamba ya Congo kuburyo impuguke za ONU zakoze ubushakashatsi bwashyizwe muri raporo yitwa "mapping rapport" zemeza ko ibimenyetso biri muri iyo raporo nibigezwa imbere y'urukiko,ubwo bwicanyi buzitwa jenoside! Kagame Paul ahetse isanduku y'abakongomani basaga miliyoni 8!!! None se abana bazavuka nyuma ye b'abahutu abashinja ko bazica nkawe ahereye kuki? Ese Kagame ntiyaba yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by'ubusazi kubera aya maraso yose yamennye kandi akomeje kumena abantu ntibabimenye!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 14/10/2013 nibwo umunyarwanda Rudasingwa Théogène yitabye umucamanza wo mugihugu cya Espanye agiye gushinja Kagame Paul imbere y'umucamanza w'icyo gihugu Andreu Merelles , aho yatanze ibimenyetso by'urupfu rw'aba espanyoli Kagame yishe , k'urubuga rwa facebook ,Théogène Rudasingwa yabivuze muri aya magambo :"Uyu munsi taliki ya 14/10/2013 nahamagajwe imbere y'umucamanza ugenza ibyaha w'igihugu cya Espanye Andreu Merelles kugira ngo ntange ubuhamya bw'uko Perezida Paul Kagame ariwe gatozi w'urupfu rw'abaturage b'igihugu cya Espanye 9". None se Kagame azavuga ko abagize uruhare mu rupfu rw'aba ba espanyoli ashinjwa ari abana ba FDLR bazavuka mu myaka 50!! None se ubwo umu nazi hagati ye n'abo bana ni nde?
Kagame akimara kuvuga ko abana ba FDLR ari aba nazi nahise nkubita agatima k'umuyahudi wanigiwe imbere ya Kagame mu cyumba gikorerwamo inama ari kubeshya ko ngo yahagaritse jenoside ,undi akamutunga agatoki avuga ko ariwe mujenosideri ruharwa! (kanda aha urebe iyo video) Intore zagiye kumupfuka umunwa nk'uko zibikora kubanyarwanda birananirana kugeza ubwo zimutaye kumunigo!! None se Kagame abona ko uwo umuyahudi yatungaga agatoki ari umwana wo muri FDLR cyangwa se uzavuka mu myaka 50 cyangwa niwe yatungaga agatoki ?
Iyo Kagame yikoma urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ubona arimo atitira cyane kuko hari inkomanga imuri kumutima ndetse kenshi bigatuma avuga igihebe!! None se arabona ari abana bo muri FDLR batewe ubwoba n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha cyangwa niwe uri gutitira kubera amaraso amwuzuye umubiri wose? Gusa rero nabwira Kagame ko atari akwiye kwikoma urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kuko ntamahirwe afite yo kuzaburanishwa narwo nk'uko Taylor n'abandi byabagendekeye , we amaherezo ye ni ukwicwa niko ubuhanuzi bwinshi bubyerekana !
Kagame Paul yari akwiye kwiyeza nibura akazamara igihe gito muri pirigatori!!
Ubwanditsi