Abongereza bamaganye Tony Blair kuba afatanyije n’umwicanyi Kagame, umunyagitugu kurenza Gadhafi.
Ibi bakaba barabyanditse mu kinyamakuru cyo m’Ubwongereza cyitwa The Daily Mail, inyandiko yari ifite umutwe ugira ngo “Forget Gaddafi . Blair’s New best friend is a despot guilty of even bloodier slaughters.”
Mu gihe isi yose yari ihugiye mu birimo kubera muri Libiya, abayobozi bose barimo gushakisha umuti wa kiriya kibazo, abantu baje gutungurwa n’amakuru yatangajwe n’abanyamakuru bo mu gihugu cy’Ubwongereza, ubwo bavugaga ko isi ishobora kwihanganira ubufatanye bwa Blair na Gaddafi, ariko ko igitangaje kandi kibabaje ari ukubona umuntu nka Blair afatanya n’umuperezida w’umwicanyi nka Kagame.
Ngo ukwezi gushize batunguwe n’inama Blair yatumije yagombaga guhuliramo abaherwe batandukanye, bakaba barayise “Billion Dollar Break Fast”. Muri iyo nama yabereye muri imwe muri za Hotel zihenze zo m’Ubusuwisi (Swiss) niho yakiriye Kagame kugira ngo amuhuze n’abakire bagenzi be, kugira ngo bafatanye m’ubucuruzi butandukanye.
Umucuruzi Kagame kugeza ubu udafite ipfunwe ry’amaraso yamenetse mu gihugu kugira ngo agere k’ubutegetsi, ngo nibura arwane ishyaka ryo kucyubaka, yahisemo inzira yo kugisonga, afata amafaranga aturutse mu misoro y’abaturage cyangwa aturuka mu baterankunga agenewe abaturage, akayoshora mu bucuruzi bwe butandukanye akunze kwitirira ishyaka rye FPR, dore ko yarigize akarima ke, ubucuruzi bwose bukaba bugana mu mufuka we.
Abo banyamakuru bamaganye uburyo Blair n’umugore we Cherie batagira isoni zo guhora bagenderera Kagame, bakoresha indege zihenze cyane yaguze mu mafaranga yasahuye mu misoro y’abaturage, bakanongera gucumbikirwa muri Hotel Serena ku mafaranga ya Kagame nka ruswa yo kubahuma amaso kugira ngo be kubona cyangwa birengagize nkana ibyo Kagame akorera abaturage be.
Sibyo gusa ngo biratangaje kubona uwo munyacubahiro afatanya n’umwicanyi uzwi ku rwego mpunzamahanga, akaba ari we uri kw’isonga ry’abaperezida ba Afurika bavugwaho ubwicanyi bagiye bakorera abaturage babo.
Berekanye uburyo kugeza ubu Kagame adateze kwibagirana mu mateka y’isi kubera ubwicanyi bw’indenga kamere butandukanye yagiye akorera abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari, batanga urugero rw’ibyo akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu gaherutse gusohora ku byabereye muri Kongo, ubwicanyi yakoreye abaturage be hamwe n’Abanyekongo.
Ngo Tony Blair akaba adafite isoni zo kwita umwicanyi ruharwa nka Kagame “Visionary Leader” cyangwa “Great Friend”, mu gihe akomeje kwica abanyamakuru, akanafunga bamwe imyaka iri hagati y’irindwi na cumi n’irindwi abaziza umwuga wabo w’ubunyamakuru, bakaba bibaza niba ibi byose ari byo Tony Blair yita ko Kagame ari umuyobozi w’intangarugero.
N’ubwo Tony Blair aherutse guhamagarwa na Kagame kugira ngo arebe ibyo Leta ya Kagame ivuga ko ari intangarugero mu guteza imbere abategarugori, ariko ntiyigeze agira ubutwari bwo kubaza Kagame impanvu atarekura abategarugori nka Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU-Inkingi hamwe n’abanyamakuru Nkusi Agnes Uwimana na Saidati Mukakibibi.
The Daily Mail ikaba yarerekanye uburyo igitugu cya Kagame n’ubwicanyi bwe bumaze kurenga ubwa Perezida Mugabe hamwe na ba Gaddafi, k’uburyo ngo mu gihe kitarenze umwaka ibitangazamakuru byose byigenga mu gihugu byafunzwe mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, amashyaka nka FDU-Ikingi ,PS-Imberakuri na Green Party yabujijwe kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu; Visi-Prezida wa Green Party Andre Kaggwa Rwisereka aricwa, umunyamakuru Jean Leonard Rugambage nawe aricwa, azira umwuga we.
Batangajwe n’ubutumwa bw’ishimwe Blair yoherereje Kagame, yishimira ko yatowe kandi yatsinze amatora, mu gihe ibiro bya Perezida Obama muri White House bitahaye agaciro amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kubera mu Rwanda. Imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International na Human Rights Watch nayo yafashe iya mbere yamagana ibikorwa by’ubwicanyi byaranze ayo matora banavuga ko ayo matora atabaye mu mucyo.
Itangazamakuru ry’Ubwongereza rikaba ryaratangajwe no kubona kugeza ubu Tony Blair adashobora kugira inama Kagame, ngo arekere aho gusahura igihugu, nko kuba yarafashe akayabo kagera kuri miliyoni 160 z’amadolari y’amanyamerika akakaguramo indege ze z’ubucuruzi hamwe no kuba akomeje kwiba amafaranga ayashora mu bucuruzi yitirira FPR, mu gihe Blair yohereje abajyanama b’Abongereza bagera k’umunani, bakaba bakorera mu biro bya Minisitiri w’intebe hamwe no muri Rwanda Development Board. Kuki batarashobora kumugira Inama yo kurekeraho gusahura umutungo w’igihugu?
Twabibutsa ko kugeza ubu igitugu cya Kagame kirenze icya ba Perezida Gaddafi na Mugabe, n’ubwo ntawakwishimira agashinyaguro bicana abaturage babo, ariko ntibaragera aho gukora nk’ibyo Kagame akorera abaturage be, kugeza aho yohereza za Maneko ze za Gisirikare (DMI) kwica abaturage babatera amaguranade, kugira ngo bashakishe uburyo babitwerera abatavuga rumwe nawe hamwe no kubambura imitungo yabo.
Perezida Kagame kimwe na Perezida Gaddafi bageze aho bumva ko abatavuga rumwe nabo bagomba kwicwa no gutwererwa ibyaha.
Kagame ati “Abanenga ni amasazi, ni amazirantoki, bakorana na FDLR, mu kwica ayo masazi nibiba ngombwa nzakoresha inyundo”.
Gaddafi nawe ati “Abaturage banjye barankunda, abarimo kundwanya ni imbeba, inyenzi, abacanshuro ba Bin Laden batoretse gereza ya Guantanamo bagomba gupfa”.
Johnson
Europe