Abaturage b’i Gitarama baratabaza: Agatsiko k'Abasajya kahutse mu ntoki karatemagura!

Publié le par veritas

Iyo Agatsiko k'Abasajya gatemye intoki kaba kagamije gukenesha abaturage, kubabuza gukora ku ifaranga kugira ngo bahore mu bucakara !

 

Source: leprophete


 

Ubutegetsi bw’igitugu cya gisirikare buyobowe na Jenerali Paul Kagame bukomeje gukorera ibikorwa by’ubugome ndengakamere abaturage bwihaye kuyobora. Nyuma yo kubica, kubafunga, kubashimuta, kubasaba amakoro(amaturo) n’ibindi ngo bapfe ariko bakanga bakabaho nabi, ubu noneho ingoma ngome yashyize umurego mu gutema intoki z’abaturage kugira ngo bapfe nabi bishwe n’inzara. Muri iyi minsi, ibi bikorwa by’ubugome bukabije byashyizwemo umurego mu cyahoze ari perefegitura Gitarama, aho agatsiko kihaye gukoroniza u Rwanda kahimbye amazina kakahita akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo.

Kuwa  kane, tariki ya 8 Ukuboza 2011 ni bwo abamotsi ba Kagame bagizwe n’aba LDF ( Local Defense Forces) n’abayobozi b’utugari n’imidugudu, bitwaje imbunda, amapingu, imihoro n’imikongote, mbese n’ iterabwoba ryinshi, biraye mu ntoki z’abaturage baratemagura, bazirarika hasi. Hirya no hino mu ngo z’abaturage ubu amarira ni yose, rubanda irigunze,  igiye kwicwa n’inzara n’agahinda.

 

Gutema izi ntoki bibaye mu gihe uwitwa ko ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu Uhagaze François yari amaze iminsi avuze ko nta ntoki bashaka muri Muhanga cyane cyane mu mujyi wa Gitarama no mu nkengero zawo. Uyu muyobozi wahoze mu gisirikare cya RPF/ Kagame, mbere y’uko azanwa i Muhanga akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Gisagara ( Butare).  Nyamara mu ngirwamatora aherutse, yazanywe i Muhanga kungiriza umuyobozi w’akarere. Ariko abazi gushishoza bakaba barahise babibona ko ari uburyo bwo kuzana imikorere y’igitugu cya gisirikare n’iterabwoba ku baturage b’i Gitarama.



Baratema intoki, bagatera indabo shenge !

Kubera politike mbi y’umwicanyi Kagame n’inkoramaraso ze igamije gushimisha abazungu, yahisemo kubahuma amaso abatambika imbere ibyo bakunda nk’indabo, ibigori, amarangi meza n’ibindi agamije kubeshya ko  u Rwanda yaruteje imbere. Abatemewe intoki barasabwa guhinga indabo ngo berekane ko akarere kabo kateye imbere. Nyamara se byahe byo kajya, mu giturage abaturage barwaye amavunja, baricwa n’inzara, baririrwa bicira isazi mu jisho, bazinze inkoba z’innyo.

Uretse ubugome bwo gutema intoki, mu minsi ishize ( muri Nzeri), abambari b’ingoma y’igitugu baranduye imyaka y’abaturage mu bishanga bitandukanye babategeka guhinga ku ngufu igihingwa cy’ibigori. Mu myaka yaranduwe harimo imigozi y’ibijumba bitarera, amashaza  n’ibishyimbo bitarera, intoryi n’inyanya bitarera n’ibindi. Ikibabaje abaturage kurushaho akaba ari uko n’ibyo bigori bategekwa guhinga batemerewe kubisarura uko bishakiye           ( ntibabisonzera) .

 

Ikindi ni uko batemerewe kubigurisha n’uwo bashaka kuko bigurwa n’abo mu kazu k’agatsiko k’Abasajya bakabagurira ku dufaranga duke cyane ku buryo bw’igitugu.


Nyamara urutoki narwo rwitaweho rwatunga abaturage kandi rukinjiririza igihugu amadevize kurusha n'izo ndabo na za muringa barata !

Ubundi bugome bw’ingoma ngome bukomeje kugaragara mu byo bise guhuza ubutaka no gukora amaterasi y’indinganire. Muri iyi gahunda igamije kwambura burundu abaturage amasambu yabo ariko mu buryo bw’amayeri y’agatsiko k’Abasajya, aho abakora amaterasi (abanyururu bakora uburetwa) banyuze hose bategekwa kurandaguza imyaka itarera bahasanze, abaturage bagasigara iheruheru. Imyaka babategeka gutera muri ayo materasi na yo ntiyera irarumba ku buryo bumiwe.

Ubugome bwakomeje gukorerwa rubanda ni bwinshi ariko noneho bugeze ku ndunduro, aho ubu amahitamo ari abiri ku banyarwanda: Guhaguruka bagakora Revolisiyo bakigobotora ingoma ngome y’ubwicanyi na apartheid cyangwa se kwemera bagahama hamwe bagashyirwa ku ngoyi bagapfa umugenda.

Umwanzuro

Ubugome twakorewe n’umwicanyi Hitler Kagame ni bwinshi, burahagije kandi turaburambiwe (Nous en avons assez) . Igihe tumaze dutegereje umucunguzi uzatuvana ku ngoyi amaso agahera mu kirere, tukaba twaramuhebye kirahagije. Ingero nziza twakuye ku butwari bw’abanyagihugu bari bayobowe n’abanyagitugu bo mu bihugu nka Libiya, Misiri, Tuniziya, Siriya, Yemeni n’ahandi, zirahagije.


Banyarwanda, rubyiruko, nta Mpirimbanyi iryama:

 

Byaragaragaye ko abaturage b’u Rwanda banyotewe na Revolisiyo, igihe kirageze tukava mu magambo, tukajya mu bikorwa maze twese tugahagurukira icyarimwe tugakuraho kariya gatsiko k’inkoramaraso z’Abasajya tukagashyikiriza ubutabera kakaryozwa ubugome n’ibibi byose kakoreye Abanyarwanda n’abaturage b’akarere k’ibiyaga bigari.

 



Mutimutuje Amina i Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article