Abasirikari ba SADC bageze mu mujyi wa Goma mu gikorwa cyo kurwanya M23!

Publié le par veritas

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/files/2012/12/sadc-army.jpgAmakuru aturuka hakurya y’umupaka wa Rubavu aravuga ko abasirikari b’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo SADC bamaze gusesekara mu mujyi wa Goma aho baje gutera ingabo mu bitugu abasirikari ba Kongo mu guhashya inyeshyamba za M23 ubu zirukanwe muri uwo mujyi ziwumazemo icyumweru kimwe gusa zarawigaruriye ku ngufu.

 

Uku gutabara kw’ingabo za SADC kukaba kuje mu gihe taliki 7 n’iya 8 Ukuboza 2012 i Arusha muri Tanzaniya abakuru b’ibihugu 15 bigize uyu muryango bafashe icyemezo cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Kongo zo guhangana n’inyeshyamba za M23. Iyo nama perezida wa Kongo Joseph Kabila akaba yari yayitabiriye nk’umukuru wa kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

 

 

N’ubwo inyeshyamba za M23 zivuga ko nta kibazo zifitanye n’abasirikari ba SADC birumvikana ko nta yindi mvugo bashoboraga gukoresha ngo berekane ko batabyishimiye ariko nta kuntu byakumvikana uburyo umuntu yaba yohereje ingabo zo kukurwanya ngo uvuge ko nta kibazo ubifiteho kandi bivugwa ko izo ngabo zitazihanganira ibitero by’izo nyeshyamba.  N’ubwo bitarasobanuka neza ngo hamenyekane umubare w’abasirikari ba SADC bageze i Goma ariko uyu muryango wari wemeje ko uzohereza abasirikari 3000 baturutse mu gihugu cya Tanzaniya naho Afurika y’Epfo ikaba yaremeye gutanga ibikoresho.

 

Inama kandi yari yavuze ko aba basirikari bagombye kuba bageze i Goma bitarenze taliki 15 Ukuboza 2012 none ku munsi wa gatatu gusa inama ifashe umwanzuro basesekaye Goma. Ibi bibaye kandi mu gihe leta ya Kongo itangaza ko abasirikari bayo bafatiye i Goma abasirikari b’u Rwanda 20 barwaniraga M23 uyu munsi taliki 11 Ukuboza 2012 bakaba beretswe itangazamakuru rya Kongo mu mashusho agaragara aha hakurikira:http://www.youtube.com/v/8c7NRWoK1nk.

 

u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi w’igisirikari Brigadier General Joseph Nzabamwita akaba yatangarije radiyo 10 taliki 11 Ukuboza 2012 ko ingabo za Kongo ngo zirukanywe n’inyeshyamba za M23 nta bushobozi zifite bwo gufata ingabo z’u Rwanda ahubwo ngo babagiriye impuhwe babagarura i Goma none barimo kwirata ko bafashe ingabo z’u Rwanda. Icyo umuntu yakwibaza aha ni ukumenya niba koko ariya mashusho ari ay’abanyarwanda koko kandi niba Kongo ifite ibimenyetso simusiga byerekana koko ko ari abanyarwanda. Gusa umuntu yanibaza ibizakurikiraho mu gihe u Rwanda rukomeje kwihakana M23 ndetse n’abafatwa bashinjwa kuba ari abasirikari b’u Rwanda.

 

 

Ibi birimo kuba kandi mu gihe i Kampala mu Bugande habera imishyikirano ihuza leta ya Kongo n’inyeshyamba za M23, iyi mishyikirano ku munsi wayo wa gatatu ikaba isa n’itaratangira mu by’ukuri kuko impande zombie ngo zicyumvikana kuri gahunda y’uko ibiganiro bizagenda. Ikindi abantu bakomeje kwibaza ni uburyo umutwe uyobowe n’abantu baregwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu uhindukira ukajya mu mishyikirano na leta nyamara ku rundi ruhande hategurwa ibikorwa by’intambara. Keretse niba ari politiki yo gucengana nk’uko isanzwe iranga akarere k’ibiyaga bigali naho ubundi ibya Kongo, u Rwanda n’inyeshyamba ntibisobanutse.


 


Karasanyi G.
Rubavu

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article