Abanyarwanda n'abafaransa bo mu mujyi wa LE HAVRE/FRANCE barasabanye

Publié le par veritas

                                                 Igice cy'umujyi wa le Havre

havre[1]-copie-1

LE HAVRE ni umujyi mwiza cyane uri mumajyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu cy'ubufaransa,uwo mujyi uri mu karere kazwi cyane ka NORMANDIE . Uwo mujyi ukikijwe n'inyanja(La manche) akaba ariho ni uruzi rwa Seine rwisukira muri iyo nyanja! uwo mujyi ugizwe ahanini n'icyambu gikomeye cyane (ni icyakabiri mu bunini nyuma ya Marseilles, kikaba icya mbere mu burebure bw'ubujyakuzimu mu burayi), harateganywa ko Icyambu cya Le havre aricyo kizahuza uburayi n'indi migabane y'isi kubera imiterere yacyo bityo ubu hakaba hari umushinga (watangiye gushyirwa mu bikorwa ) ko Umujyi wa LE HAVRE uzaba umuryango w'umujyi wa Paris( Le Havre , la porte de Paris) ! Le Havre n' umujyi washyizwe mu binyaburanga by'umuryango w'abibumbye (patrimoine de l'UNESCO) kubera uburyo uwo mujyi wahuye n'intambara ya kabiri y'isi yose ku buryo bukomeye ariko ugakomeza kubaho. Muri Le havre uzahasanga kimwe mu biraro bikomeye ku isi ( pont de Normandie) , hari inganda zikomeye ziyungurura petroli  n'izikora imodoka (renault). uwo mujyi kandi usurwa cyane n'amato akomeye atwara imizigo n'abantu bajya kandi bakanava hirya no hino ku isi.

 

ABANYARWANDA MURI LE HAVRE BARABASUHUZA:

 

Uwo mujyi wa Le Havre utuwe n'abanyarwanda batari bake kandi bumvikana neza hagati yabo bakanasabanaPontNormandie-1-.jpg bikomeye n'abenegihugu, mbese bikaba binakomeye gutandukanya umunyarwanda n'umwenegihugu w'umwirabura utuye muri uwo mujyi , ariko cyane cyane abanyarwanda bakarangwa no gukora cyane (ntabwo basabiriza nkuko bamwe bavuga ko abanyarwanda baba mu mahanga basabiriza)  kandi bagakunda kwiga , dore ko uwo mujyi ugizwe n'amashuri akomeye menshi kandi hakaba higamo abana b'abanyarwanda benshi.

Abanyarwanda ubasanga mu mirimo yose inyuranye kandi ikiza kurushaho ni uko abanyarwanda baba muri uwo mujyi bamenyana hagati yabo , bagasabana, bakungurana ibitekerezo ari ibya roho n'umubiri , ibyo bakabigaragaza mu gihe basenga , bakanasabana mu bihe binyuranye by'umwaka bari hamwe!                                                                                              Ikiraro cya normandie(ifoto)

 

Igitaramo cy'abanyarwanda n'abafaransa cyo kuwa 25 gashyantare 2011:

 

Abanyarwanda bo mu mujyi wa Le Havre (ni ubwo abenshi babaye abafaransa ) baricaye baratekereza, basanga bagomba gusangira kandi bakanatarama bya  kinyarwanda kandi byose bakabikora bari kumwe n'abaturanyi babo b'abafaransa kavukire cyane ko usanga kenshi abanyarwanda bahurira nabo mu mirimo myinshi inyuranye no mubibazo by'ubuzima bisanzwe!

Abanyarwanda bashyizeho komite yabo yo gutegura icyo gitaramo, maze baboneraho no gutumira abafaransa bo mu nzego zinyuranye kuva ku muturage wo hasi kugera kubayobozi. Abantu bose batumiwe baraje , abanyarwandakazi bateguye igaburo rya kinyarwanda sinakubwira , abaturanyi b'abafaransa bishimiye uko abanyarwanda bategura ibyo kurya. Aha nababwira ko muri icyo gitaramo , abanyarwanda batumiye n'abandi banyafurika bo mu bihugu binyuranye!

Muri icyo gitaramo hagiye hatangwamo amagambo , abanyarwanda bakaba barishimiye kandi banifurizanya umwaka mushya muhire , bashimira abaturanyi babo babafasha mu bibazo byinshi cyane nk'iyo havutse ikibazo kumunyarwanda, aho usanga abafaransa n'abanyarwanda bafatana urunana , bagafatanya n'ubuyobozi mu gushaka igisubizo cy'ibibazo biba byavutse.

Abanyarwanda b'urubyiruko bitabiriye icyo gitaramo bari kumwe na bagenzi babo b'abafaransa bigana mu mashuri; abantu baridagaduye abazungu barusha abanyarwanda kubyina ikinimba kiwacu!

 

Ab'iwacu muraho? 

 

Icya nshimishije cyane muri byose ni ubufatanye bukomeye buri hagati y'abanyarwanda batuye muri LE HAVRE ni ubwumvikane bubaranga hagati yabo na bagenzi babo b'abafaransa! Nta matiku, nta moko , nta gahinda! Iyo rero witegereje ibyo abanyarwanda bakora , uko babanye neza n'abandi baturage bo mu moko atandukanye muri uyu mujyi , ukareba uburyo abanyarwanda bitwara neza mu buyobozi bunyuranye bwa Le Havre , bitangaza abanyarwanda ubwabo bigatangaza n'abafaransa bahasanzwe!

 

Iyo rero wumva agahinda kari mu Rwanda, ukareba ibyemezo ubuyobozi bwo mu Rwanda bufatira abaturage bubakanda ( gusenya amazu ngo ni nyakatsi, abana biyahura mu mashuri kubera inzara, abaturage bicwa n'inzara kubera gutegekawa guhinga igihingwa kimwe...) , noneho hagakubitiraho n'ikinyoma cyo kuvuga ngo abagiye hanze baba baragiye gusabiriza , uhita utekereza ko umuzimu uteranya abanyarwanda uba mu Rwanda! Wagirango Imana ntikirara i Rwanda ahubwo harabaye indiri ya Sekibi! Niba abanyarwanda bashobora kubana neza hanze, kandi imbere mu gihugu bitabakundira byaba biterwa ni iki? Aho si ubu butindi bw'ubutegetsi abanyarwanda bapfa , ibindi bikaba urwitwazo! ubwo mbitekerejeho mpereye kuri uyu musangiro w'abanyarwanda babanye neza hanze kandi ugasanga barangwa n'ingeso nziza , nta muntu ubigisha kureka amacakubiri ariko ugasanga ntayo bafite , mu gihe mu Rwanda bigisha kureka amacakubiri badasiba gufunga abantu babahoye  ayo mahanya!! Ngaho rero bayobozi bu Urwanda, mujya muvuga ngo mwashyizeho gahunda ngo bazaze barebe! ariko kora ndebe iruta vuga numve ! Tuzareba iki mu Rwanda cyaruta amahoro n'ubusabane! Niba ari imitamenwa yubatse Inyarutarama , aho bayirenze abanyarwanda bahabaniye neza; muzaze murebe uko abanyarwanda babanye neza hanze y'u Rwanda maze umuco nkuwo muwushyire mubanyarwanda maze abari hanze bazabone kuza barebe!

Tuzi neza ko atari LE HAVRE gusa abanyarwanda bari hanze basabana  kuko hirya no hino mu burayi n'ahandi abanyarwanda barasabana kandi ni n' abakozi , habuze iki mu Rwanda rero!!

NDUMVA NABIHERA IYI NTASHYO Y'ABANYARWANDA AHO BAGIRA BATI "ABI IWACU MURAHO ? "

 

 

KANANIRA Jerôme

Umusomyi wa Veritas

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article