Uganda iremeza ko yafatiye ku butaka bwayo abasilikare 2 b'intasi z'u Rwanda!

Publié le par veritas

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda cya"Chimpreport" kiremeza ko ku cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2019 inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zataye muri yombi abasilikare 2 b'intasi z'u Rwanda. Abo basilikare akaba ari Eric Habiyaremye na Pierre Samvura. Abo basilikare bombi bafatiwe muri kiliziya gatolika ya Rwamatunguru iherereye mu karere ka Kamwezi muri District ya Rukiga muri Uganda.

Itabwa muri yombi ry'aba basilikare rije ryiyongera ku kibazo cy'abantu babiri biciwe ku butaka bwa Uganda bikozwe n'ingabo z'u Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019. Mu rwego rwo gutanga abagabo kuri ubwo bushotoranyi, leta ya Uganda yateguye umuhango ukomeye cyane wo gushyikiriza leta y'u Rwanda umurambo w'umunyarwanda witwa "Jean Baptista" ingabo z'u Rwanda ziciye muri Uganda. Umuhango wo gushyikiriza uwo murambo urabera ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019.

Leta ya Uganda ikaba yatumiye muri uwo muhango abahagarariye ibihugu byabo (ambassadeurs) b'ibihugu bigize umuryango w'afurika y'iburasirazuba EAC (Kenya, Tanzaniya, Uburundi, RD Congo, Sudani y'epfo n'u Rwanda); muri uwo muhango kandi Uganda yawutumiyemo abambasaderi b'ibihugu 5 bifite ikicaro gihoraho mu muryango w'abibumbye ONU aribo: Leta zunze ubumwe z'Amerika, Uburusiya, Ubufaransa, Ubushinwa n'ubwongereza.

Tugarutse ku nkuru y'abasilikare b'u Rwanda bafatiwe ku butaka bwa Uganda ku cyumweru, ikinyamakuru "Igihe" gikorera mu kwaha kwa leta y'u Rwanda cyavuze ko abo bantu 2 leta ya Uganda yita abasilikare b'u Rwanda ko ari abasivili b'abanyarwanda bakomoka mu karere ka Nyagatare bari batashye ubukwe muri Uganda. Umuvugizi w'ingabo za Uganda Brigadier Richard Karemire ntabwo yashoboye kuvugana n'itangazamakuru ngo atange ibisobanuro kuri abo banyarwanda batawe muri yombi.

Ariko abayobozi n'igipolisi cya Uganda bakaba bari guhata ibibazo abo banyarwanda batawe muri yombi kugirango basobanure uburyo bashoboye kwinjira ku butaka bwa Uganda kandi leta y'u Rwanda yarabujije abanyarwanda kujya muri Uganda bambutse umupaka! Igipolisi cy'u Rwanda nacyo ntabwo cyashoboye gutanga ibisobanuro by'ukuntu abo banyarwanda bo bemerewe kwambuka umupaka n'amaguru bakajya mu bukwe muri Uganda kandi abanyarwanda bandi babujijwe kujya muri Uganda banyuze inzira y'ubutaka cyane ko hari hamaze kuraswa umunyarwanda kubera icyaha cyo kujya muri Uganda! Iperereza Uganda imaze gukora ryemeza ko Pierre Samvura ari inkeragutabara naho Eric Habiyaremye akaba ari umusivile kandi bombi bakaba ari abavandimwe!

Mu minsi yashize , ministre w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda "Sam Kutesa "yatangaje ko hari abashinzwe umutekano benshi b'abanyarwanda bafatiwe ku butaka bwa Uganda basubizwa mu Rwanda kuko baba barinjiye muri icyo gihugu ku buryo bunyuranye n'amategeko! Ikibazo cyo kubuza abanyarwanda kujya muri Uganda kizakomeza kugora leta ya Paul Kagame kuko abanyarwanda bashonje cyane kandi abenshi bakaba bahahira muri Uganda ibiribwa.

Amakuru "veritasinfo" ikura mu nkoramutima za FPR, yemeza ko ikibazo cyo gufunga umupaka wa Uganda cyatewe n'uko abanyarwanda bavukiye muri Uganda bakaba barazanye n'inkotanyi mu Rwanda (1994) bafite imiryango yabo muri Uganda bakaba bayisura uko bishakiye gutyo bakabona uburyo bwo kubonana n'abanyarwanda bo muri RNC nabo bavukiye muri Uganda kandi bahaba. leta ya Kagame ikaba itinya ko abo banyarwanda bajya muri Uganda bashobora guha amakuru cyangwa se bagakoreshwa n'abantu bo muri RNC mu guhirika leta ya Kagame kandi Uganda ikaba itemera ko u Rwanda rujya guhiga abo banyarwanda baba muri Uganda ngo rubice nk'uko rubikora muri Congo! Ikibazo ni ukumenya niba igihe cyose RNC izaba ikiriho, Kagame nawe azakomeza gufunga umupaka uhuza icyo gihugu na Uganda!

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Kuri wowe MUKASINE,

Ko uvuga ngo ndabeshya! Ngaho mbeshyuza.
Répondre
M
Museveni na Kagame bafite byinshi bibahuza kuruta ibibatandukanya.Ntibashobora kurwana kuko baba bishyize hanze, baba bivuyemo nk'inopfu kuko abanyarwanda n'amahanga bamenya uko akarere k'ibiyaga kaje kugwililirwa n'ishyano.Ibi byatuma agiliwe nabi bamenya ukuli kuburyo byakwihutisha kwibohora.Kwibohora byahita bihagalika imishinga mibisha batitiye akarere nka EMPIRE HIMA-TUTSI NO KULIMBURA ABAHUTU BYAYIBANZILIZA.

Ibindi byakoraho n'ubwicanyi bwo mu rwego rwa geocide bateguranya n'abanyamahanga mu rwego rwa DEPEUPLEMENT y'aka karere binyuze mu kwica urubozo abategetsi batowe n'abaturage ali bo Habyarimana ,Ntaryamira na Ndadaye bizwi neza ko abaturage bali bwivumbugutanye bagahera aho babatsembatsemba.

Ntabwo rero baba ibigoryi ngo bivemo nk'inopfu.Umukino balimo ni wawundii bazobereyemo wo KUBESHYE no KUJIJISHA.Barahilika ikibuye natwe tugakuliki.No So Good!!Abashishoza ahubwo basanga ali ubundi buryo bw'urugamba bwo kurwanya abatavuga na Leta ya Kagame.

A bon entendeur Salut!!
Répondre
M
IBI UVUZE URABESHE NTAKURI KURIMO NTIHAGIRE UBIHA AGACIRO .
N
AMARASO ARASAMA:

Ibya "Kagome Pilato na Papa we Yoweri KAGUTA M7" bombi barimo gusubiranamo, kubera "AMARASO ya ABAHUTU" bishe arimo kubagaruka.

Uk byamera koe, "AMARASO" arasama! Kumena "AMARASO" y'Inzirakarengane, ntaho ushobora kuyacikira.

Dore "Kagome Pilato na Papa we Yoweri KAGUTA M7" bishe "ABAHUTU" beshi cyane, kuburyo burengeje urugero.

Byanze bikunze babishaka batabishaka, "AMARASO ya ABAHUTU" bishe ntaho bazayacikira.
Répondre
N
AMARASO ARASAMA:

Ibya "agome Pilato na Papa we Yoweri KAGUTA M7" bombi barimo gusubiranamo, kubera "AMARASO ya ABAHUTU" bishe arimo kubagaruka.

Uk byamera koe, "AMARASO" arasama! Kumena "AMARASO" y'Inzirakarengane, ntaho ushobora kuyacikira.

Dore "Kagome Pilato na Papa we Yoweri KAGUTA M7" bishe "ABAHUTU" beshi cyane, kuburyo burengeje urugero.

Byanze bikunze babishaka batabishaka, "AMARASO ya ABAHUTU" bishe ntaho bazayacikira.
Répondre
M
Bwana NYANDWI (M7) nagira ngo nkumenyeshe ko Uyu mwaka nushira utavanye Kagosi kubutegetsi ukarindura utaha 2020 aribwo hazaba amatora u Gda. Polo ka RUTAGAMBWA azakuvunira umuheto. Mutange cg agutange.
Répondre
K
Mugerageze kuba abanyamwunga. Muri Titre muravuga ngo Uganda yafashe abasirikare 2 b'intasi. Mwagera hagati ngo umwe ni inkeragutabara undi ni umusivili kandi bombi bava inda imwe! Tugarutse ku bibera mu karere, M7 yakoze Sophia none ntagishobora kuyiyobora! Ubundi mu karere M7 niwe ugomba kubazwa ibibi byose bihabera afatanije na ba Mpatsebihugu akorera. Niwe wafashije FPR gutera u Rwanda, niwe wajyanye u Rwanda muri EAC mu gihe Kenya na Tanzanie babonaga Rwanda nka kidobya, niwe wajyanye u Rwanda muri Commonwealth, niwe wishe John Garang, muri discours yavugiye i Kigali kuri 20ème anniversaire ya Génocide niwe wikomye les bantus agaragaza ko ashyigikiye Empire Hima. Niyikorerere umutwaro we. Ku wa gatandatu SA yicaje hamwe Kagame na Kaguta ngo batazigera bavuga ko babuze aho bahurira! Ibibahuza biruta kure ibibatanya, gusa aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira.
Répondre
M
@ Kabeja inyandiko yawe ivuga ibya Sakara ndayemera, kuko Sankara yagaragaje inzozi ze, zerekana urwanda yifuriza abanyarwanda nabana bacu bejo hazaza. Yarwanyije indawara yicyorezo yadutsembeye imiryango kuva 1/10/1990, kugeza nanubu icyocyorezo yarwanyije akagishakira numuti kirashaka kumwirenza. Ukobiri kose abasigaye dukwiriye gukomeza gukoresha uyumuti kuko uzakiza benshi.

Isengesho nsengera Sankara nukugirango Imana yakuye Daniel murwobo rwintare izakize Sankara maze nawe azabashe kwishimira iyimbuto yateye. Imana ihe umugesha Sankara nabandi banyarwanda baba abahutu n`abatutsi bafite ibitekerezo nkibya Sankara. Ndabizi nibeshyi nubwo bamwe batwabaye imbohe zubwoba.
Répondre
A
Ni akumiro rwose kuko ibibera muri kariya kadomo ka Kagame nako kacyu ari agahuma munwa. Maze igihe kirekire numva netse nsoma nibyo abashinzwe umutekano w' Urwanda bakora bikanshobera sinzi neza ubusobanuro bwo kwitwa umunyamwuga " professionalism" bivuga ku inkotanyi za Kagame. Kagame yigeze asura iyo mu rukiga maze ababwira ko agiye kujya abarasa kumanyaw yihangu" Umweru uturutse ibukuru bucya wa kwiriye hose" Sibwo inkotanyi ziritaye mugutwi , maze bahera kuri wa Murera wayoboraga , Cyuve, BAKURIKIZAHO , UNDI BARAI BAMBITSE imyenda yasiporo bamuras bavuga ko yari agiye gutoroka. Gasakure nawe ubwo yari yarahise , ngo yarwanije abashyinzwe, ba Toyi bacyaho, ngo bagonze , barriere, abandi baratotoraka bakabasanga muri za Mukungwa arai imirambo, amabere y' abagore babo bayahyemo icyacumi imana ya ya FPR , sinzi niba ari yayindi Kagame aherutse gutumiza mu Buhinde. Twagushyije ishyano, ejo bundi mwumvishe umuturage warasiwe ku mu paka yitwariye udushyimbo agiye kugaburira abana, ntibiciye kabiri , baroshokerwa dore ko " Agatoki gahora mu kibuno kadashyira umunuko baba bapfomoje umugore wari utwite bategeka umugabo ku bashyimira , bati ntibihgije , izamarere ziba zirambutse zicya babiri barimo umugande bati twabonye bafite imihoro bagiye kuturwanya, ngizo ingabo zitize combat sans arme ngo nibura zibeza zagira ububashya bwo gufata umuntu zirokore ubugingo bwe kandi zirindire igihugu umutekano. Izo ngabo nizimwe ba badasso birirwa bavuga ngo ntawabshobora mu Karere , ni ingabo zikora kinyamwunga. Ese ko numva mu nkotanyi harimo abafite za Doctorat ,ntanumwe urimoushyobora gusobanurira bao abshyuma icyo ijyambo ubunyamwuga bivuga? Kuko iyo witegereje wasanga umusirikare w' Umunyamwuga ari Kabarebe , wamariye impunzi muri congo, ndetse akica million 6 z' abakongomani. Ubwo umugwa mu ntege aka Ibigira wishye Abasenyeri , maze agashyiraho akarushyo ageze kuri Phocas Nikwigize akamuzirikaho urusyo nkarumwe Kagame yatwikoreje ngo yirire umureti , kakajugunya muri lack vert ngo atazazuka.Rwose koko abantu bemere babe ibigoryi kubera kunanirwa n' Umutima w' Ubugome uvanze no kubeshya wabagize imbata. Kera numvaga impara ziririmba umubano w' Urwanda ni ibindi bihugu, naho ikigihe Ministre w' Ubushwanyi n' amahanga ni ukwirirwa asobanura uko inkotanyi zarashye kumanywa y' ihangu zakoresheje ubunyamwuga maze ibinyamakuru nabyo biti" Ntacyo Urwanda rwigira kuri Ouganda" Seriously, mwunva mwuzye mubwonko? Ubuse aho mwabereye iyo za Ouganda uretse ABO KAGAME yirasye kugiticye, kuva aho muviriye mwongeye kumva uganda hari abarashwe ku manywa y' ihangu, uretse abo ba Kawesi, Kibirika, nabandi baguye mu maboko y' Abacengezi b' Inyenzi. Ubu rwose mwunva mudakabije. Mutagira imbabazi mumaze Abahutu , bo mukarere none mwadukiriye nabo banyamurenge , muri kubakinagiza nk' amashyo y' Inka. Harya ngo muyobowe ni Impanga ya Yesu? iyo ni Blasphemy kandi Imana Ihora Ihoze. Muracyafite amahirwe yanyuma nkacyagisambo ku musaraba choice is yours, but consequences are real and inevitable.
Répondre
R
NDABONA NDARIBWARIBWA AGEZE MUYABAGABO INGABO ZA SANKARA ZAMBARIYE URUGAMBA ZITEGUYE GUSUNIKA
Répondre
N
Mbwira abumva:uziko agifite igitekereezo cyo kuba mu kadomo????????????ashatse yavamo hakiri kare kuko inkuba igiye gukubita!nkongwa yiberaga mu kigori bakajya bayibwira va mu kigoli nkongwa we!!!! Kugeza igihe basarura ikigori nkongwa ikirimo kugeza ikigoli gishyizwe k'umuriro nkongwa ikirimo irinda ishya izize kutunva!nawe ubwirwa ntiwunve ukibwira ko mukadomo ari saw eeeeee uraje uririre mu myotsi Ingabo za Sankara turabotsa mu gihe gito mushatse mwahumuka mu kava muri uwo muriro????