Umugambi mubisha wa leta ya Kagame wo kwica abapolisi bakuru n'abanyamakuru ba Uganda watahuwe!
"Urwishe ya nka ruracyayirimo!" Nubwo mu nama iherutse y'umuryango w'ibihugu by'ubumwe bw'Afurika UA iheruka umunyagitugu Paul Kagame yashoboye kugirana ibiganiro na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, ntabwo uwo mubonano washoboye guhagarika umugambi mubisha wa Paul Kagame wo gukura Museveni k'ubutegetsi! Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda kitwa "softpower.ug" cyasohoye inkuru igaragaza umugambi mu bisha wa leta ya Paul Kagame wo kwica abayobozi bakuru b'igipolisi cya Uganda ndetse n'abanyamakuru b'icyo gihugu badashyigikiye ibikorwa bya maneko ya Kagame muri Uganda byo kwica no gushimuta impunzi z'abanyarwanda zahungiyeyo!
Icyo kinyamakuru kigira kiti: "Mu gihe igipolisi cya Uganda gikomeje kubaka ikizere mu baturage ba Uganda muri gahunda yo kurwanya ibikorwa by'ubugome n'ubutasi bw'ibihugu by'amahanga, ibyo bikorwa byayo byatumye havuka udutsiko tw'abagizi ba nabi biyihismo bashyigikiwe na Kigali muri gahunda yo kwica abapolisi bakuru n'abanyamakuru ba Uganda !" Icyo kinyamakuru kikaba cyerekana ko umuyobozi w'igipolisi cya Uganda Bwana Kale Kayihula ari inyuma y'uwo mugambi mubisha! Ikinyamakuru" softpower news" cyemeza ko gifite amakuru y'impamo cyahawe n'abantu kitashatse kuvuga amazina kubera umutekano wabo, ko hateraniye inama i Kigali yabaye mu ibanga yahuje abayobozi bakuru b'u Rwanda mu mugambi wo gutegura gahunda yo kwica abapolisi bakuru n'abanyamakuru bo muri Uganda!
Iyo nama ikaba yarateranye mu cyumweru gishize irimo: Hebert Muhangi umuyobozi w'ishami rya polisi ya Uganda ari kumwe n'abandi bayobozi bakuru b'u Rwanda aribo Géné.Emmanuel Gasana, Gén.James Kabarebe ministre w'ingabo, Lt. Gén. Fred Ibingira uyobora ingabo zavuye kurugerero na Dan Munyuza umuyobozi wungirije wa polisi y'u Rwanda. Bwana Hebert Muhangi akaba yari ahagarariye Kale Kayihula mu rwego rwo kujijisha no kuyobya uburari! Iyo nama ikaba yaribanze ku kibazo cyo gutegura ibikorwa byo gushegesha urwego rushinzwe umutekano rw'igihugu cya Uganda no kongera ibikorwa by'ubutasi bya leta ya Kigali muri Uganda no kwica umuntu wese uzabangamira ibyo bikorwa bityo uganda ikabura umutekano, ibyo bigatera abaturage uburakari bwo kurwanya leta ya Museveni!