Umwaka w'2017 urangiye u Rwanda rwinjiye mu bwigunge busesuye!

Publié le par veritas

Muri uku kwezi k'Ukuboza 2017 Paul Kagame yayoboye inama z'urudaca za congrès ya FPR n'inama y'umushyikirano w'intore!  Muri izo nama Kagame yaboneyeho umwanya wo kugeza ku bakunzi be aho agejeje u Rwanda muri iyi myaka 23 amaze ku ngoma. Kagame akaba yarashimangiye ko abanyarwanda yabaciyemo ibice 3: Hari igice kimwe cy'abanyarwanda bacye cyane bamuramya avuga ko abakigize babayeho mu munezero umeze nk'uwo mu ijuru, ikindi gice kikaba kigizwe n'abanyarwanda batemera ubutegetsi bwe bari imbere mu gihugu, abo batamwemera akaba yarabohereje muri gereza kujya kota umuriro utazima yabacaniye! Kagame akaba yemeza ko abo banyarwanda b'imbere mu gihugu ahemukira ko aribo atinya! Naho igice cya gatatu ari nacyo cya nyuma kikaba kigizwe n'abanyarwanda batemera ubutegetsi bwa Kagame baba mu mahanga, abo banyarwanda bakaba batunzwe n'akazi ko kwikorera ibikarito no kurinda amabanki y'abazungu! Abo banyarwanda bari hanze akaba nta bwoba bateye Kagame! Muri macye Kagame akaba yaragaragaje ko ubutegetsi bwe bwasubije ibintu ibubisi (bilan négatif) mu Rwanda!

Uwavuga ibibazo Kagame atera abanyarwanda ntiyabirangiza, igiteye agahinda ni uko n'ibihugu bituranye n'u Rwanda nabyo atabyorohera, gusa rero ingaruka z'imyitwarire ye kuri ibyo bihugu zikaba zishobora gutuma abanyarwanda benshi bahura n'akaga ndetse na Kagame ubwe izo ngaruka zikazamugeraho! Igihugu cya RD Congo cyafunze imipaka yacyo n'u Rwanda kubera ubushotoranyi bwa Kagame, Uburundi nabwo bwafunze imipaka, Tanzaniya yirukanye abanyarwanda bari bariyo kubera ubushotoranyi bwa Kagame ubwo yavugaga ko azakocora Perezida Kikwete! Amakuru aturuka ku mupaka w'u Rwanda na Uganda akaba yemeza ko mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane taliki ya 21Ukuboza 2017, leta ya Uganda nayo yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatuna ugihuza n'u Rwanda!

Abanyarwanda bavaga muri Uganda bajya mu Rwanda bahuraga n'abaturage b'abagande bariye karungu bakababwira ko bagomba kuva muri Uganda vuba na bwangu bagashyira ubutumwa Kagame bw'uko atari perezida wa Uganda n'u Rwanda! Intandaro y'uburakari bw'abategetsi ba Uganda n'abaturage bayo, ikaba yatewe n'inkuru yasohotse mu kinyamakuru "igihe" cyabaye umuzindaro w'ingoma ya Kagame! Kuwa gatatu taliki ya 20 Ukuboza 2017, ikinyamakuru "igihe" cyatangaje inkuru igira iti:"U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry'abanyarwanda n'imitwe ishaka guhungabanya umutekano"! Abagande bakaba bazi ko hari abapolisi bakuru ba Uganda bafunzwe bitewe n'uko bakoreshwa na leta y'u Rwanda mu gushimuta impunzi z'abanyarwanda bahungiye muri Uganda! None se Uganda izahana abanyabyaha bari kubutaka bwayo kandi b'abaturage bayo noneho ijye guha ibisobanuro Paul Kagame?

Bamwe mubanyarwanda bafungwanywe n'abo bapolisi bakuru bavugaga ko ari impunzi muri Uganda, none se Kagame yaba akuyehe impuhwe zo kuvuganira impunzi zamuhunze, niba atari intasi ze yohereje muri Uganda? Kagame yirukanye umunyemari Rujugiro mu Rwanda ndetse imitungo ye yari mu gihugu arayigarurira, Kagame akaba ashaka ko na Museveni yirukana Rujugiro muri Uganda! None se Kagame niwe uyobora Uganda Museveni akaba ari umugaraguwe ugomba kumuha raporo? Uganda ikomeje gufunga umupaka wayo uyihuza n'u Rwanda, byaba bisobanuye ko u Rwanda rwaba rwinjiye mu mwaka w'2018 imipaka yarwo ifunze yose, kandi ruzengurutswe n'abanzi (abanyarwanda b'impunzi) nk'uko Kagame abivuga! Abahanga muby'ubukungu bemeza ko ibihugu bikikije u Rwanda bifunze imipaka yabyo n'u Rwanda ubutegetsi bwa Kagame bushobora gukora amezi 6 gusa nyuma yaho ibintu byose mu gihugu bigahagarara!

Andi makuru agera kuri "veritasinfo" yemeza ko umwaka w'2017 Kagame yari yizeye ko ugomba kurangira impunzi zose z'abanyarwanda ziri mu gihugu cya "Congo Brazzaville" zigeze i Kigali cyane ko imbaraga ze zose yari yazishoye muri icyo gikorwa. Amakuru "veritasinfo" ikesha itangazamakuru ryo mu gihugu cya "Congo Brazzaville" yemeza ko kuri uyu wa kane taliki ya 21 Ukuboza 2017, inteko ishingamategeko y'igihugu cya "Congo Brazzaville" yatoye itegeko ryemera guha ibyangombwa impunzi zose z'abanyarwanda ziri muri icyo gihugu; bityo akaba nta mpunzi y'umunyarwanda muri Congo Brazzaville uzirukanwa nyuma y'italiki ya 31 Ukuboza 2017! Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Congo Brazza akaba yari yatanze ikirego mu rukiko rw'uburenganzira bwa muntu muri Afurika arega leta ya Congo Brazza , Leta y'u Rwanda na CHR ko bagiye kwirukana impunzi z'abanyarwanda mu buryo butubahirije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi!

Veritansinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
@Runyenzi Mugabo
Arararararara!!! Dore ibimwaro by'inyenzi dore ibimwaroby'inyenzi. Iyaba ibimwaro byicaga inyenzi ziba zarashize zose keraaaa. Niko se wa muhirimbiri we, inyenzi mwari mwarahize rero mwaratyajije amenyo ngo murashaka gucyura impunzi ku ngufu muzijyanire iryo vampaya ryanyu ngo ni Kagome rizimarire ku gafuni none barazibimye muramwawe mutangiye guta ibitabapfu! Burya si buno di! Inyenzi zari zarashyekewe di! Zicaga impunzi zikiyongeza izindi zarangiza zikagenda zidogaaaaa... Ngaho Runyenzi Mugabo mbwa we uzibeshye uhasunutse ako kazuru kawe kameze nk'igikwasi ngo uje guhohotera impunzi urebe ko ntagacamo 5 nkakakagaburira nyagasega! Imbwa gusa!
Répondre
N
Mburagasni yiyita mugabo ; mwahonotse mu mayezi yi Buganda mutikoreye amanyenyeri yo kwa Museveni .
Ubugome n'umuvumo muhorana ku mutima niko gushira kwanyu . Kanjogera ntiyabamaze na sobuja Gapfakare Kagome nawe ubwawe muzagenda uko mwaje ; mujye mu muliro witeka !
Répondre
M
Ngaho rero veritasinfo nibwire Sagihobe Bikindi Simoni ahamagare benesebahinzi bose bajye guhinga ibijumba muri Congo Brazzaville dore yabemereye kubaha ibyangombwa. Ikibazo ni uko muri Congo Brazzaville ba Gahoro batazahabona inka z'abatutsi batema Ubundi bagatemana nabo ubwabo bapfa ibinono byazo. Uwapfuye yarihuse atabonye aho interahamwe zishaje zihobagira. Umuvumo uranze urabakurikiranye mwo gahekenya ingufuri Mwe. Harya ngo ntawe ukanda burende ?!! Uretse no kuyikanda barayihombanya mwa mburuburu Mwe.
Répondre
N
Je suis au Congo Brazzaville et j'apprécie beaucoup les efforts que vous fournissez afin de faire entendre notre problème. Cette fois-ci, je pense que votre message est plutôt intox qu'info
Répondre
J
Abarundi Bari guteza KAMBAYAYA muri EAC!

Réf:

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwamaganye-amatora-ya-perezida-wa-eala-yegukanwe-n-umunyarwanda
Répondre
U
Mes chers compatriotes ; ou que vous soyez dans le monde ; je vous adore !!!!! Merci Zambie ; Merci Kongo Brazza . Ngo kugenda kera bitera kumenya ! Ndabona ubutesi n'murengwe byabo kuli ya ngoma ya Kinani (hutu-tutsi-twa confondus ) bigenda bikamuka buhoro buhoro . Bene data mwafashije cg mufasha kumena no kumenesha amaraso kuva 1990 kugeza ubu ; ndabibutsa ko ntawubaka amahoro amena amaraso ku manywa yihangu ; mwongere mubyumve niba hali akenge misigaranye. Jye mbifulije amahoro namahirwe yubaha ikiremwa muntu kuva le 01.01.1918 ; amahoro azahera kuli mayibobo uba muli ruhurura akanyura ku muzunguzayi uzira ikirato ngusho cya daso agakura akatugeraho twese . Umwaka mushya muhire!
Répondre
V
Igihe.com mu kujijisha abantu no kubeshya intore zonyine ngo zibone ko bwacya 2 ngo dossier y’indege yarangiye!! Hahaha yemwe yemwe uwapfuye yarihuse koko. Umva ntore dossier yashyikirijwe parike ariyo “prosecution” mu rurimi muhanyanyazamo. Parike niyo izafata umwanzuro wo kujyana dossier mu rukiko cg ikabireka. Bizaterwa n’ibimenyetso n’abatangabuhamya mu iperereza. Ntore mushyire umupira hasi mukine mwitonze cyane. Ntore ngo Habyarimana yazize ko yashakaga gusaranganya ubutegetsi n’inkotanyi mu kandi kanya ngo Habyarimana ni igipinga yateguye anakora genocide? Abanyarwanda bazemera iki bareke iki! Yemwe mwa dutore mwe?
Répondre
I
https://www.youtube.com/watch?v=eM9URmbhJkI

nkono ihirira ikibatsi ntihira ikibaliro :Padiri Mutarambirwa
Répondre
K
merci pour ce lien