Rwanda: Ese hari undi muntu ufite ububasha mu gihugu busumba ubwa Paul Kagame?

Publié le par veritas

Rwanda: Ese hari undi muntu ufite ububasha mu gihugu busumba ubwa Paul Kagame?
Abanyarwanda bose ndetse n'abanyamahanga bazi neza ko Paul Kagame ariwe wenyine ufite ububasha busumba ubw'abantu bose mu Rwanda uretse Imana yonyine! Ariko igitangaza abantu ni uko iyo amakosa no guhuzagurika bigaragaye mu byemezo Paul Kagame aba yafashe, ahita yigurutsa ayo makosa akayagereka ku bandi, maze abo ayageretseho nabo  bagaceceka kugira ngo baticwa!

Mu nama ya biro politiki y'intore za FPR-Inkotanyi zirenga ibihumbi bibiri yateraniye i Kigali muri KCC kuri iki cyumweru taliki ya 11 Ukuboza 2016, Paul Kagame yagaragaje imvugo yo "kwiraza inyanza" avuga ko atazi impamvu yatumye Padiri Nahimana Thomas umuyobozi w'ishyaka Ishema ry'u Rwanda yarangiwe kujya mu Rwanda ubwo yari ku kibuga cy'indege i Naïrobi muri Kenya yiteguye kujya mu Rwanda akabuzwa kurira indege ijyayo!

Paul Kagame yagize ati:"Sinsobanukiwe impamvu Padiri Nahimana Thomas yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Niba umuntu ashakwa n'ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye mu gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside yigisha, ariko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese ntabwo ashobora guhungabanya u Rwanda. Nk'umunyarwanda ntabwo  nahimana yari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yaba afite pasiporo yo mu mahanga!"

Iyo Paul Kagame avuze amagambo nk'aya, aba ashatse kumvikanisha ko hari abandi bantu bafite ububasha mu gihugu kumusumbya, nyamara siko bimeze , ahubwo ni uko byagaragaye ko kubuza Padiri Nahimana kujya mu Rwanda kandi ari igihugu cye ari icyemezo cyambitse isura mbi u Rwanda kandi cyarafashwe na Paul Kagame! Paul Kagame agaragaje ko ntacyo yari abiziho kugira ngo yikure mu isoni! Nahimana yari yaragaragaje kenshi mu binyamakuru binyuranye ko ashaka kujya mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye "Ishema" kandi akiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka w'2017! Bitewe n'uko kumubuza kujya mu Rwanda byahindutse igisebo, Paul Kagame arabyigurukije,kuko adashobora kwemera ko yakwibeshya! Nyamara, dore ibisobanuro ambasaderi wa Paul Kagame Nduhungirehe Olivier yatanze ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impamvu Nahimana yangiwe kujya mu Rwanda, none se Paul Kagame ntazi ibyo abambasaderi be bakora?

Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba noneho Paul Kagame yemereye abandi banyepolitiki b'amashyaka ari hanze y'igihugu kujya mu Rwanda! Mu mwaka w'2013, Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w'ishyaka RDI- Rwanda Rwiza,yangiwe kuza mu Rwanda kuko leta ya Paul Kagame yanze kumuha pasiporo y'u Rwanda , yanga no kumuha visa muri pasiporo afite y'igihugu cy'Ububiligi. Kuki Paul Kagame atabajije ku mugaragaro impamvu Twagiramungu yangiwe kuza mu Rwanda? Ni uko se ari Paul Kagame ubwe ariwe watanze amabwiriza y'uko Twagiramungu atagomba gukoza ikirenge mu Rwanda? Ese abanyepolitiki bose bari hanze nibasaba gutaha na Twagiramungu arimo, Paul Kagame azabaha ibyangombwa byo kujya mu gihugu cyabo?

Imvugo ya Paul Kagame yo gushaka kumvikanisha ko atasobanukiwe impamvu Padiri Thomas Nahimana yangiwe kuza mu Rwanda, ihuye n'ikibazo umunyamakuru yamubajije ku ibaruwa yandikiwe n'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol, uwo muryango wamusabaga ko hagomba gukorwa iperereza ku rupfu rwe, Paul Kagame yasubije uwo munyamakuru kandi nta soni afite, ko yarangije guha umuryango wa Assinapol igisubizo ku ibaruwa wamwandikiye! Abantu benshi baba hafi ya Paul Kagame bemeza ko atanga amabwiriza yo gukora ikintu (kibi) runaka kandi akongeraho ko batagomba kuvuga ko ariwe watanze ayo mabwiriza, niyo mpamvu ku bibazo byose bibaye mu Rwanda, abanyamakuru babaza inzego zagombye kubisobanura, hakabura umuntu numwe ugira icyo avuga! Abanyarwanda bakaba baraheze mu gihirahiro kuko badashobora kumenya urwego rwabafatiye ibyemezo biba byabagizeho ingaruka mbi!

Ngiyo imiyoborere y'akajagari no kwinyuramo igiye kurimbura abanyarwanda igaragara mu leta ya Paul Kagame!

Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Ibyo uvuga mu minsi mike uzabyicuza wa ntozo ngurube we.
Répondre
B
Ariko ko ata gihugu giherutse kugemura none interahamwe zikaba zacitse ururondogoro? Il faut faire quelque chose! Iyo hagemuwe umwe cg babiri, ibitabapfu byabo biragabanuka ku mbuga...
Répondre
A
Ubundi sinzi impamvu uyu Paul Kagame ubeshya kurusha uko ahumeka atiyita Semuhanuka ! Ikinyoma (we ngo akita amayeri=siyasa) niwo mukenyerowe ! Ibyo yigira byose amenye ko amarira y'abazize intambara ze yageze ku Mana agomba kubibazwa !
Répondre
M
Kagame amaze kubona yuko kwangira Padiri Tomas kujya Murwanda aribo babihombeyemo. Barakoze kuba baramwamamaje adatanze ikiguzi, ubu Nahimana amaze kumenyekana mumahanga yuko ari umwe mubakuru bamashyaka ya opposition yu Rwanda; wiyemeje guhangana na Kagame.
Répondre
B
Kuba uyu mugabo avuga ko atamenye ko padiri thomas yangiwe kwinjira ntibishoboka. Niba bishoboka byerekanye ko urda ruyoborwa nagatsiko cg udutsiko noneho hakabaho akabambasadeli nka nduhungirehe kikorera ibyako uko gashatse nkuko byagenze. Aliko na none nurujijo rukabije. Biliya umujyanama we yanditse avuga ko france igize neza kuboherereza umujenosideli batanabisabye biva he? Ibi se byo umuryango wabacitse kwicumu uvuga? Biliya se byo nyuma ya kiliziya gusaba imbabazi abasenyeli bavuze kuruyu nahimana? Ziliya nyandiko nyinshi se zo za igihe? Iliya baruwa nahimana se yo yandikiye uyu mugabo mbere yuko yulira indege? Uliya mugabo ashinjwe migration nahimana yahamagaye akamubwira ko amwishyura nyuma yiminota itanu (5) akaba ataramwishyura kugeza nubu?kenya always na kinyamateka the east afrika barabeshya? Ese ninde mubeshyi muli kibazo cya padiri?None se koko ibi byose chef ntiyabimenye? Atarabimenye yaba yerekanye ko ubutegetsi bwiwe buli kumanegeka. Ubwo rero amenya bicye cg ntanagire icyo amenya niterambere bagezeko arabeshya ntaryo amenya twa dutsiko tubimuhamo inkuru gusa uko tubishatse. Yali akwiye kureka hakajyaho abazahangana nutu dutsiko twa nduhungirehe,abashinzwe migration &imigration, abajyanama nka ndahiro nabandi.
Répondre
G
Gutegekurwanda sugusimburanwa nka Billard, muragenda mukicara za buraya murya, munywa , murongora mwarengwa muti , eh nsubiye murwanda gutegeka.
Mujye mwibuka ko Paul Kagame yabaye mumwobo imyaka ku murindi, yarashwe ho kenshi, jye ubabwira ndabizi nejubundi hariya muli Nkuli urenze kumukamira 1998 igihe ALIR ya Rwarakabije na Ninja yinjiraga yarihamutsindiye .
Rero namwe muragenda murata mashema yanyu mugaritse amabondo JK airport. Mwumve uko aba SDF bamera mugihugu cyabo, mwe muraza kurya imisoro mwitwaje ubuhunzi bakabahubwene gihugu mugashaka kubukangisha benewanyu, Jye ndi Padiri mfite amayerimenshi nasogongeye filozofia na teolojia, niko sha uzi drills kukiwanja sha ? uzi udutendo twa introduction?
Nkwibiyibanga, nutabinkotanyi ntuteze kuba murwanda. If you cant beat them, join them. Nguko ngayo. Naha Imana ninyine iso ntakwanga akwita nabi.
Répondre
I
"Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge"

Aya magambo nshyize hano hejuru ni kimwe mu bimenyetso Magayane yatanze bizaranga irangira ry'ubutegetsi yuwo yise Rwabujindiri rurya ntiruhage. Hari benshi bajyiye bavugango ni ibinyoma ariko bamenyeko ntana kimwe kitazasohora.
Ntagiye muri menshi nashakaga kubasobanurirako ibivugwa mu ndagu za Magayane bijyanye niriya sake byamaze gusohora nubwo hafi abantu bose batigeze babibona, muti ese iyo sake yavugaga ni iyihe?
>>>>>Mwese ejobundi mwarayibonye, yaragurutse iva iBurayi maze igeze muri Kenya (ku rusenge) irabika (ivugira ku maradiyo na za televisions zitandukanye). Ntabwo yigeze iva ku rusenge ngo imanuke igere ku butaka (ntibaretse itaha murwa Gasabo). Naho urwimo iriya sake isura ni amahinduka agomba kuba murwa Gasabo, ayo mahindura akazazana n'induru nyinshi ndetse n'amarira (abakuru muri twe bazi urwimo icyo aricyo). Iriya sake rero ni integuza y'akandare kenda gusohora, aho abari baziko bacigatiye ingoma bajyiye kuyamburwa mu rwamo; benshi bibaza ibizaba muri 2017 mutegereze kuko ikinamico riri gutegurwa niryo rizasoza.

Ntihazagire uvuga ngo ntiyabimenye! Ndabizi hari benshi bashobora kuntera amabuye ngo ndabeshya cyangwa bakanantuka ngo mvuze ibyerekeranye n'umwami w'abenerupfu, ariko bamenyeko bashonje bahishiwe kandi ko inkono igeze mu iterura kandi ikaba ntawuzayisubiza ku ziko ngo bimukundire.
Nasoza mbibutsako abakuru baciye umugani uvugango "AMATWI ARIMO URUPFU NTIYUMVA", nizereko Mutimamuke uryamye mu mutiba yumva, erega ni wowe mbwira.
Répondre
E
Wumvise abakorera inyungu z’Abenegihugu bose?
Abantu bose babashyizemo ko Perezida Trump ari umuntu udashyigikiye abakene.

Ariko ibyo avuga ko azakora, USANGA BYEREKANA KO ARI UMUNTU UZI AHO YAVUYE.

Il est né au QUEENS.

Na ya Air Force One, ari kwiga ibyayo.

http://www.leparisien.fr/international/donald-trump-s-attaque-a-l-avion-de-chasse-f-35-et-ses-couts-exorbitants-12-12-2016-6446352.php

Uwo muntu niwe uzashyigikira ya mafuti yo muri Afrika?

MUZAMUGAYE IKINDI.
Répondre
A
Iwacuheza.com
Répondre
T
Iyi ni RNC.
U
Nyamara twese ntabwo turi ABATAGATIFU. Muri abo bahunze, hari abahunze ububi bwa bamwe muri RPF. None se tuvuge ko Ibingira ari Umutagatifu ? Nyamara, iruhande rw’ibyo IBINGIRA yakoze, BAGOSORA est un bébé.

Ref : http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-mibereho-y-abahunze-u-rwanda

Abo rero mwita abahunze igihugu, harimo abadafite aho bahuriye n'ibibi byakozwe muri jyenosayidi... Ahubwo bamagannye ibyo bibi rugikubita, bagahunga Interahamwe ziri kubatera imijugujugu.

Ubufura ni ukudahemuka.

MWAHURIRA?
Répondre
N
Uribuka ukuntu Nduhungirehe yabihagazeho cyane ngo Padiri ntiyemerewe kwinjira mu Rwanda uboshye umunyamahanga? ubutaha ajye yicecekera byaruta!
Répondre
G
Kagame niko akora ni indyarya gukorana nawe bisaba kuba indyarya kumurusha kuko harigihe ashobora kwikoreza urusyo ntanaruguture?ingero ni nyinshi cyane..muribuka ko yigeze guha amabwiriza yo kwicha abahunze bari UK?DMI icyo gihe yari ikuriwe Brig Ndahiro noneho external yari ikuriwe na Col Karuranga gatete:hanyuma bagwa mucyuho kuko inzego ziperereza za UK zari zamenye ayo makuru ...bahase kagame ibibazo yahise ahakana ko ntawo yatumye kumwicira abantu??byatumye abo bagabo babili bahita bihagarikwa igitaraganya kubera igitutu cya UK?kagame abigarika atyo?none ubu the same man kagame yahaye order Col karibata wa immigration gukora ibishoboka byose Nahimana Thomas..ntagere murwanda?undi nawe arabikora none nimwumve uko kagame arimo kwigira nyoni nyinshi? Ngo bagire ngo we ni umuntu mwiza??hehehe cg wasanga cuba Thomas Nahimana aherutse UK kurega kagame aribyo bitumye kagame yongera kwigarika biriya bisumizi bye??akarimbere karahinda....mbandoga kamuzinzi karusagara da.Viva RNC
Répondre
L
Les guignols Museveni ,Kagame,Mugabe,uhuru Kenyatta,Magufuli

https://www.youtube.com/watch?v=KYIv17KKSPA
Répondre
K
Igihugu cy'u Rwanda cyatewe n'amashitani ataba ahandi ku isi! Abaturage bari kuraswa ku manywa yihangu, abandi bakirirwa bakubitwa kurusha inka, naho uwiyita perezida akaba avuga ko akomeye kurusha Imana ariko akaba atazi inzego zifata ibyemezo muri leta ye bihohotera abaturage! Ni mufungure iri lien/link mwiyumvire uko i Rubavu ku Gisenyi abaturage bamerewe:

ttp://www.radiyoyacuvoa.com/a/3626629.html
Dusangire Ijambo
radiyoyacuvoa.com
Répondre
N
Ntabwo ngaruka cyane ku kukwangirwa ku jya mu Rwanda kwa Padiri ni uburyo Paul yabyigurukije. Urabaza ikibazo ngo "ese hari undi muntu ukomeye mu Rwanda kurushya Paul, uretse Imana? " Igisubizo ni oya> Igitangajye ariko ni uko Abanyarwanda bamwe bamusimbuje Imana, ndetse nawe akaba yumva yaramze kugera kurwego rwayo.Intambara itangira inyenzi zavuze ko zayirasiye iyo za Kagitumba, Kagame yiyamamaza na Murigande yavuze ko ngo ari ngo yakwindagaza agasobanura iyo yamubaza. KUGIRANGO Yerekane ko ari imana yiraye mubo yatoranije ngo bayikorere ararimbagura adasize ni intama bari bashyinzwe. Za nkoma mashyi ziti"Impanga ya Yesu, ndetse akabanu umucunguzi wu Ubwo bumwe bwa Abanyarwanda "Abatutsi"Wumvise uko ahoza mu kanwa kwica ntabwo mubyukuri atinya cg se ngo atekereze uwaremye abo ahora yica , kandi abikora nku Umuntu ukozwe mucyuma uretse ko nacyo bagishongesha. Kuri bamwe bi impumyi ijuru rikuriwe na Paul bamaze kurigeramo ninabo bafashya kumenya abakwiye kuryinjiramo . Ngaho mupfukame muramye Dagon muzashyira ubwenge ku igihe amavi yabaye nka ayi ihene
Répondre
A
Ubutegetsi bw'inkotanyi ni amayobera! Njye nibwiraga ko Nahimana banze ko yinjira mu gihugu kuko yabikwije isi yose ko atashye none burya hari n'abataha bucece bakabita abanyamahanga! Ibi bishimangira ko u Rwanda rwafadhwe n'agatsiko k'abanyamahanga biyise inkotanyi kugirango barwambure benerwo! Imana yonyine niyo izakiza abanyarwanda!!!
Répondre
R
Répondre
N
Yewe namabanga, utaramenya amayobera ya FPR inkotanyi cg kwinyuramo kwabo niyicecekere. Benshi twarumiwe. Mpereye kuri za Passport Kigali-inkotanyi zibunza kumpunzi ziri muri Afrika ngo bazibahe batahe, hanyuma impunzi ziri mu Burayi na Amerika nazo ziti nimuduhe natwe izo Passoprt dutahe, nabo bati No. Oya, kereka impunzi ziri muri afrika gusa. Akumiro! Agahebuzo ni Padri Thomas Nahimana wagurutse yagera Nairobi, Kenya bati ntushobora kwinjira mu rwanda rwacu FPR-inkotanyi. Ariko Ntagitangaje da! hari nabandi banyarwanda bataha mubwihisho bagera murwanda bakimwa ibyangombwa by'urwanda, bakabihakana ngo ntabwo ari abanyarwanda ni abanyamahanga. Ndetse bagakizwa namaguru bitabaye ibyo bakicwa cg bakaburirwa irengero. Ahaaaa!!! Isi irikoreye. Umunyarwanda yise umwana we ngo Utazirubanda.
Bakame yarihoreye ikina n'Urukwavu mukwicunda mumunyenga wishami ry'igiti, Bakame iricunda mumunyenga yanga kuvamo naho Urukwavu ruti vamo nange njyemo? Urukwavu rorongera ruti vamo nanjye njyemo. Birangira Bakame yanze kuvamo. Uko niko bimeze kuri Oppostion Nyarwanda na Kigali-inkotanyi.
Répondre