Rwanda: Ese hari undi muntu ufite ububasha mu gihugu busumba ubwa Paul Kagame?
Abanyarwanda bose ndetse n'abanyamahanga bazi neza ko Paul Kagame ariwe wenyine ufite ububasha busumba ubw'abantu bose mu Rwanda uretse Imana yonyine! Ariko igitangaza abantu ni uko iyo amakosa no guhuzagurika bigaragaye mu byemezo Paul Kagame aba yafashe, ahita yigurutsa ayo makosa akayagereka ku bandi, maze abo ayageretseho nabo bagaceceka kugira ngo baticwa!
Mu nama ya biro politiki y'intore za FPR-Inkotanyi zirenga ibihumbi bibiri yateraniye i Kigali muri KCC kuri iki cyumweru taliki ya 11 Ukuboza 2016, Paul Kagame yagaragaje imvugo yo "kwiraza inyanza" avuga ko atazi impamvu yatumye Padiri Nahimana Thomas umuyobozi w'ishyaka Ishema ry'u Rwanda yarangiwe kujya mu Rwanda ubwo yari ku kibuga cy'indege i Naïrobi muri Kenya yiteguye kujya mu Rwanda akabuzwa kurira indege ijyayo!
Paul Kagame yagize ati:"Sinsobanukiwe impamvu Padiri Nahimana Thomas yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Niba umuntu ashakwa n'ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye mu gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside yigisha, ariko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese ntabwo ashobora guhungabanya u Rwanda. Nk'umunyarwanda ntabwo nahimana yari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yaba afite pasiporo yo mu mahanga!"
Iyo Paul Kagame avuze amagambo nk'aya, aba ashatse kumvikanisha ko hari abandi bantu bafite ububasha mu gihugu kumusumbya, nyamara siko bimeze , ahubwo ni uko byagaragaye ko kubuza Padiri Nahimana kujya mu Rwanda kandi ari igihugu cye ari icyemezo cyambitse isura mbi u Rwanda kandi cyarafashwe na Paul Kagame! Paul Kagame agaragaje ko ntacyo yari abiziho kugira ngo yikure mu isoni! Nahimana yari yaragaragaje kenshi mu binyamakuru binyuranye ko ashaka kujya mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye "Ishema" kandi akiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka w'2017! Bitewe n'uko kumubuza kujya mu Rwanda byahindutse igisebo, Paul Kagame arabyigurukije,kuko adashobora kwemera ko yakwibeshya! Nyamara, dore ibisobanuro ambasaderi wa Paul Kagame Nduhungirehe Olivier yatanze ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impamvu Nahimana yangiwe kujya mu Rwanda, none se Paul Kagame ntazi ibyo abambasaderi be bakora?
Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba noneho Paul Kagame yemereye abandi banyepolitiki b'amashyaka ari hanze y'igihugu kujya mu Rwanda! Mu mwaka w'2013, Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w'ishyaka RDI- Rwanda Rwiza,yangiwe kuza mu Rwanda kuko leta ya Paul Kagame yanze kumuha pasiporo y'u Rwanda , yanga no kumuha visa muri pasiporo afite y'igihugu cy'Ububiligi. Kuki Paul Kagame atabajije ku mugaragaro impamvu Twagiramungu yangiwe kuza mu Rwanda? Ni uko se ari Paul Kagame ubwe ariwe watanze amabwiriza y'uko Twagiramungu atagomba gukoza ikirenge mu Rwanda? Ese abanyepolitiki bose bari hanze nibasaba gutaha na Twagiramungu arimo, Paul Kagame azabaha ibyangombwa byo kujya mu gihugu cyabo?
Imvugo ya Paul Kagame yo gushaka kumvikanisha ko atasobanukiwe impamvu Padiri Thomas Nahimana yangiwe kuza mu Rwanda, ihuye n'ikibazo umunyamakuru yamubajije ku ibaruwa yandikiwe n'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol, uwo muryango wamusabaga ko hagomba gukorwa iperereza ku rupfu rwe, Paul Kagame yasubije uwo munyamakuru kandi nta soni afite, ko yarangije guha umuryango wa Assinapol igisubizo ku ibaruwa wamwandikiye! Abantu benshi baba hafi ya Paul Kagame bemeza ko atanga amabwiriza yo gukora ikintu (kibi) runaka kandi akongeraho ko batagomba kuvuga ko ariwe watanze ayo mabwiriza, niyo mpamvu ku bibazo byose bibaye mu Rwanda, abanyamakuru babaza inzego zagombye kubisobanura, hakabura umuntu numwe ugira icyo avuga! Abanyarwanda bakaba baraheze mu gihirahiro kuko badashobora kumenya urwego rwabafatiye ibyemezo biba byabagizeho ingaruka mbi!
Ngiyo imiyoborere y'akajagari no kwinyuramo igiye kurimbura abanyarwanda igaragara mu leta ya Paul Kagame!
Ubwanditsi.