Ese isenyuka ry'Amerika (USA) nk'igihugu kiyunze rirasohoye nk'uko byavuzwe na BABA VANGA?
Nyuma y'aho Donald Trump atorewe kuba perezida wa 45 w'igihugu cy'Amerika (USA) kuwa kabiri taliki ya 08/11/2016, hirya no hino ku isi bahise bikanga ko ibyavuzwe n'umuhanuzi BABA VANGA ku isenyuka ry'Amerika nk'igihugu cyiyunze bisohoye! Ari Madame Hillary Clinton, ari Donald Trump ubwe, ari perezida Barack Obama, ari abanyamakuru banyuranye ndetse n'abanyamerika ubwabo, baremeza ko itorwa rya Donald Trump ryaciyemo ibice bihanganye abaturage b'Amerika kuburyo kunga izo mpande zombi bisa nibigoranye cyane ko na programe Trump yiyemeje gukurikiza yo kwirukana abanyamahanga irushaho kubikomeza! Nyuma y'itorwa rya Trump, abanyamerika benshi biganjemo urubyiruko ruri mu mijyi ikomeye y'icyo gihugu, bahise bisuka mu mihanda, bagenda bavuga ko "Trump atari perezida wabo, ko badashobora kwemera kuyoborwa n'umuperezida urangwa n'ivangura ry'ubwoko bwose". Kubera izi mpinduka z'itorwa rya Trump, abasomyi benshi ba veritasinfo badusabye ko twakongera kubagezaho inyandiko twatangaje ku italiki ya 10/07/2016 ivuga ibyerekeranye n'ubuhanuza bwavuzwe kuri Amerika, tukaba twongeye kubagezaho iyo nkuru yose nk'uko twayitangaje icyo gihe.
Baba Vanga yahanuye ko perezida w'umwirabura ariwe perezida wa nyuma uzayobora Amerika ari igihugu kimwe kiyunze!
Kuwa gatanu taliki ya 8/07/2016 abapolisi ba leta zunze ubumwe z’Amerika bishe abirabura babiri babahohoteye ; ibyo byateye uburakari umusore w’umwirabura wahoze mu ngabo z’Amerika maze yegura intwaro yica abapolisi 5 b’abazungu nawe aza kwicwa nyuma. Ibyo bikorwa by’ubwicanyi byateye uburakari abirabura bo muri icyo gihugu biroha mu mihanda bamagana ubwo bwicanyi kandi n’ubu imyigaragambyo irakomeje muri Amerika. Kuri uwo munsi kandi Perezida Barack Obama yari mu nama ya OTAN mu gihugu cya Pologne, akaba yaremeje igikorwa cyo kohereza ingabo z’Amerika mu bihugu by’uburayi bihana imbibi n’Uburusiya kugira ngo akumire ubushotoranyi bwabwo ku bihugu byahoze biri hamwe n’Uburusiya mucyo bise URSS, none ubu ibyo bihugu bikaba biri k’uruhande rw’Uburayi.
Kuri uwo munsi wo kuwa gatanu kandi nibwo inyeshyamba zo muri Siriya zishyigikiwe n’Amerika n’uburayi zashoboye guhanura kajugujugu y’ingabo z’Uburusiya ; iyo kajugujugu ikaba yaraguyemo abasilikare b’uburisiya babiri ! Kuba Amerika iri gutegura intambara yo guhangana n’uburusiya ku mpande zose ibifatanyije no kurwanya intagondwa za kisilamu n’ikimenyetso cy’uko Amerika iri mu ntambara ikomeye. Ariko bikaba birushijeho gutera ubwoba kubera umwiryane uri mu baturage b’Amerika hagati y’abazungu n’abirabura bari kwicama kubera ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, abantu benshi bakaba babona muri Amerika hashobora kuvuka intambara y’abenegihugu (guerre civile) ishobora gushwanyaguza iki gihugu k’igihangange ku isi ! Abakunda ubuhanuzi nimwisomere ibivugwa nabo ku isenyuka ry’Amerika n’intambara ya 3 y’isi yose:
"Umugabo wirabura, ni we Perezida wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika" Ubuhanuzi bwa Baba Vanga buvuga. Ese byaba ari ukuri?
Vangelia Pandeva Dimitrova uzwi nka Baba Vanga, ni umugore wavukiye i Vangelia Goushterova muri Bulgaria yitaba Imana mu mwaka w’1996 afite imyaka 80 y’amavuko. Abakurikiranye ubuzima bwa Vanga bemeza ko ibyo yahanuye byose byasohoye kugera ku gipimo cya 80%. Vanga yahanuye ko intambara ya gatatu y’isi igomba kuzaba mu bihe Amerika izaba iyoborwa n’umuperezida w’umwirabura ari we uzaba uwa nyuma. Vanga yaragize ati : “Umugabo wirabura, ni we perezida wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mateka yayo, kuko ku ngoma ye iki gihugu kizigabanyamo ibihugu byinshi.
Mu byo Baba Vanga yahanuye, harimo ko perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba ari umwirabura, yanavuze ko icyo gihe hazabaho ikibazo cy’ubukene muri Amerika (crise économique), akomeza avuga ko icyo gihe hazatangira intambara ya gatatu y’Isi. Yari yahanuye ko iyi ntambara yagombaga gutangira mu kwezi k’Ukuboza 2010 ikazarangira mu myaka 4. Yavuze ko iyo ntambara izaba ihanganishije ibihugu by’Uburayi n’iby’abayisilamu. Yavuze ko iyo ntambara izaba ari intambara ikomeye, ikazakoreshwamo intwaro z’uburozi (armes nucléaires, chimiques) zizasenya igice cya ruguru cy’Isi.
Iyi ntambara kandi ngo izatuma u Bushinwa aribwo buba igihugu cya mbere gikomeye ku Isi. Iyi ntambara kandi ngo izatangira bisa n’ibyumvikanweho nk’uko bisanzwe. Abantu benshi bemeza ko umuperezida w’umwirabura uzategeka Amerika bwa nyuma uvugwa na Baba Vanga mubuhanuzi bwe ari Barack Obama. Nk’ uko byakunzwe kuvugwa, ngo ubushakashatsi ku byahanuwe na Vanga, bumaze kugera kuri 80% busohora nk’uko byemejwe na “Institut de Parapsychologie Bulgare”. Mu byavuzwe ko intambara ya 3 y’isi yagombaga gutangira muri 2010, tariki ya 17 Ukuboza 2010, nibwo icyo gihe hatangiye umuhindo w’Abarabu (printemps arabe) wateye impinduramatwara zitandukanye mu Barabu zitangiriye muri Tunisia, aho Mohamed Bouazizi yitwikiraga ku karubanda.
Ubuhanuzi bwavanga buvuga ko uyu muperezida w’umwirabura azaza nyuma ya Bush nk’uko yabihanuye mu myaka ya za 1990, gusa icyo gihe hariho Georges W Bush wakurikiwe na Bill Clinton, nawe agakurikirwa na Georges Bush, ariko akanahanura ko umwaka w’2014 uzaba ari umwaka w’ibyago. Ikindi yahanuye, ni ibitero bya tariki ya 11 Nzeri 2001, byibasiye World Trade Center i New-York. Yari yavuze ko abavandimwe babiri muri Amerika bazagwa bakubiswe n’inyoni zo mu kirere. Ibindi yavuze bikaba byarabaye : birimo isenyuka ry’ibihugu bigize ubumwe bw’Abasoviyete, gutsinda amatora kwa Boris Yeltsin, itariki yo gupfiraho ya Staline, n’ibitero byibasiye inyubako muri Amerika.
Intambara ya Crimea yaba igiye kuba imbarutso y’intambara ya 3 y’isi?
Ubu Isi irasa nk’aho yigabanyijemo ibice bibiri, nyuma yuko u Burusiya bushyize ingabo zabwo muri Crimea. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabwiye u Burusiya ko bugomba kuva muri Crimea, uburusiya bwarabyanze ; ibyo byatumye ibihugu by’uburayi n’Amerika bifatira ibihano by’Ubukungu Uburusiya ariko bituma icyo gihugu nacyo gishyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Ukraine yiyemeje gushyigikirwa n’Amerika none icyo gihugu cyacitsemo kabiri ! Ubu aho ibintu bigeze ni uko ibihugu by’Uburayi n’Amerika biri kurunda intwaro n’ingabo nyinshi mu bihugu bihana umupaka n’Uburusiya !
Ubushyamirane bw’Amerika n’Uburusiya burarushaho gukomera bitewe n’uko iyo Amerika iteye hejuru yamagana Uburusiya yikirizwa n’ibihugu bikomeye by’uburayi birimo u Bwongereza, u Bufaransa, n’ibindi byagiye biyifasha mu ntambara yagabye zirimo iyo muri Iraq, Afghanistan, Libya, n’ahandi. Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, we yabaye nk’uha Amerika gasopo ko irimo kwivanga mu kibazo kitayireba, kandi ari nayo nyirabayazana ubyihishe inyuma. Ku rundi ruhande ariko, u Burusiya nabwo bufitanye ubucuti bukomeye n’ibihugu bikomeye binakunze gutinyana na Amerika birimo u Bushinwa, Vanga yavuze ko Ubushinwa buzahita buba igihugu gikomeye ku Isi, kimwe na Koreya ya Ruguru, ihora ihanganye na Amerika.
Uwabaye Perezida wa mbere wa Ukraine, Leonid Kravtchouk, yabaye nk’uca amarenga ko iyi ntambara ishobora kuba iya 3 y’isi. Mu gihe ihuriro ry’ibihugu byari bigize ubumwe bw’abasoviyete ryendaga gusenyuka, Kravtchouk yabaye umwe mu basinye amasezerano yorohereza ivuka rya Leta ya Ukraine, iba igihugu cya mbere kibonye ubwigenge mu bihugu byari bigize ubu bumwe. Kravtchouk yayoboye Ukraine kuva mu 1991 kugera 1994. Yakomeje kuvuga ko ibikorwa by’u Burusiya bishobora kuzateza amakimbirane adasanzwe mu Burayi. Yagize ati: “Ndahamagarira abayobozi b’u Burusiya kwitonda, nta ntambara yagombye hagati y’abaturage bacye bigihugu cya Ukraine, icyo akaba aricyo u Burusiya butumva ko bishobora kubyara intambara ya gatatu y’Isi.”
N’ubwo Kravtchouk ageze mu zabukuru, yarahiye ko azarwanirira igihugu cye, cy’abasekuruza be. Yagize ati : “Abasekuruza b’abasekuruza banjye, batsinzwe mu ntambara ya mbere y’Isi, barwanirira u Burusiya. Mfite imyaka 80, nzafata intwaro ndwane ndinde ubusugire bw’igihugu cyanjye. Abaturage bose bazarinda ubusugire bw’igihugu cyabo, nk’aho batuye.” Yavuze ko u Burusiya bwakomeje kubatoteza, kandi ibyo bubikorera n’ibindi bihugu nka Tchécoslovaquie, Pologne, Afghanistan na Hongrie.
U Bushinwa ku Burusiya
Kuri iki kibazo cya Ukraine, Ubushinwa buri ku ruhande rw’ u Burusiya, ibyo byagaragajwe mu mubonano wahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, harimo Sergei Lavrov w’u Burusiya na Wang Yi w’u Bushinwa. Ukraine yinjiwemo n’ingabo z’Uburusiya by’umwihariko muri aka gace ka Crimea, nyuma yuko uwari perezida w’iki gihugu, Victor Yanoukovitch, ahiritswe ku butegetsi. William Hague, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, yemeje ko iki kibazo cya Ukraine gikomeye kurusha ibindi bibazo byabayeho mu kinyejana cya 21.
Crimea ni iki ?
Ni umwigimbakirwa wometse kuri Ukraine. Ni na Leta yigenga ibarizwa kuri iki gihugu, ariko ibarizwamo abaturage benshi bavuga Ikirusiya. Mu rurimi rw’Ikirusiya iri zina risobanura (iwacu cyangwa agasozi k’iwacu), Crimea iherereye mu Nyanja y’Umukara, akaba ari intara iberanye n’ibikorwa bya gisirikare. Crimea ni agace kigenga ariko ka Ukraine kavanywe ku Burusiya mu 1991, igihe iki gihugu cyacikagamo ibice. Ubu butaka ni bwiza mu korohereza igisirikare cyabukoresha hifashishijwe amato mu kugenzura ibihugu by’Uburayi bw’uburasirazuba, ndetse crimea ikaba ifasha Uburusiya gukora kuri iyi Nyanja.
Aka gace ka Crimea gakize ku mizabibu, ahantu hari ibintu byinshi by’amateka, by’umwihariko habarizwamo agace ka Yalta, kasinyiwemo amasezerano yabaye hagati ya Staline, Roosevelt na Churchill, yasinywe mu 1945 ku miyoborere ikwiye Uburayi, nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose. Amakimbirane ari muri aka gace, yaturutse ku myigaragambyo yatangiye tariki ya 18 Gashyantare 2014, Perezida Viktor Yanukovych yanga gusinya itegeko ryo kwinjira mu bucuruzi n’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (free trade agreement) we yihitiramo gukomeza mu mubano ugamije ubuhahirane n’u Burusiya.
Ubu butaka bwayobowe bwa nyuma n’abo mu bwami bwa Ottoman b’Abanyaturukiya, kugeza mu kinyejana cya 18. Nyuma y’aho, bwakomeje kuba ubw’Abarusiya nk’uko Wikipedia ibigaragaza, kugera mu kinyejana cya 20.
Amakuru yakusanyijwe na veritasinfo ku makimbirane y’Uburusiya, Amerika n’uburayi.