ONU :Uburusiya burashinja igihugu cy’Ubufaransa gushaka guhirika leta y’u Burundi !
Leta y’Ubufaransa irahamagarira umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ugahagarika ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara mu gihugu cy’u Burundi. Kuwa mbere taliki ya 9 Ugushyingo 2015 habaye ibiganiro mpaka muri ONU byerekeranye n’uko ibintu byifashe mu Burundi. Igihugu cy’Ubufaransa kikaba cyarateguye umwanzuro ureba igihugu cy’u Burundi, uwo mwanzuro ukaba ugomba kugibwaho impaka muri iki cyumweru. Uwo mwanzuro ukaba wamagana ubugizi bwa nabi buri kwigaragaza mu Burundi ndetse n’ababukora, igihugu cy’Ubufaransa kikaba gisaba ko abantu bose bishoye muri ubwo bugizi bwa nabi bafatirwa ibihano bikaze. Ambasaderi wungirije mu muryango w’abibumbye w’igihugu cy’Ubufaransa Bwana Alexis Lamek yagize ati : « ibiri kubera mu Burundi biteye ubwoba kuburyo budasanzwe » ibyo akaba abihera kubikorwa by’ubugizi bwa nabi n’amagambo yuzuye urwango biri kugaragara muri kariya karere k’Afurika yo hagati.
Umwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa ntushobora gukemura amakimbirane ya politiki ari mu gihugu cy’u Burundi, ariko ambasaderi wungirije w’igihugu cy’Ubufaransa mu muryango w’abibumbye, asanga uwo mwanzuro ushobora gutuma ibiganiro bya politiki bibaho mu Burundi. N’ubwo ibintu bitifashe neza mu Burundi kandi bikaba bishobora gufata indi ntera mu kanya gato, abari mu nama bavuga ko bagomba gufata ibyemezo kuburyo bwihuse kuko igihe cyo gukumira ubwo bugizi bwa nabi cyarenze!
Muri uwo mwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa hagaragayemo ibika 2 byakuruye impaka. Igika cya mbere kigaragaramo ko igihugu cy’Ubufaransa gisaba ibihano bikaze bigomba guhabwa abantu bagaragara nk’abayobozi b’ibikorwa by’ubwo bugizi bwa nabi. Kuri iyi ngingo, igihugu cy’Uburusiya, Ubushinwa na bamwe mu banyamuryango b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA, bamaganye ibyo bihano bifatwa nk’intwaro y’iterabwoba.
Ambasaderi wungirije mu muryango w’abibumbye ONU w’igihugu cy’Ubufaransa Bwana Alexis Lamek yagize ati : «Nimugaragaze uruhare rwanyu, mugomba guhaguruka ». Ambasaderi mugenzi we wo mugihugu cy’Ubwongereza Bwana Mattyhew Rycroft, yunzemo agira ati : «hashize imyaka 21, tukaba twibuka ibyabaye mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda. Ntabwo dushobora kwemera ko amateka yisubiramo».

Umushinga w’uwo mwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa usaba ko ubugizi bwa nabi mu gihugu cy’u Burundi bugomba guhagarara, uwo mushinga ukaba wamagana ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, guhamagarira abantu kwangana, ubwicanyi bugambiriwe ku bantu bamwe kandi uwo mushinga ukaba utewe impungenge n’uko hari amakimbirane ya politiki atabonerwa igisubizo yatumye abarundi barenga ibihumbi 200 bamaze guhunga igihugu cyabo. Uwo mwanzuro ukaba usaba abayobozi b’igihugu cy’u Burundi gufata ibyemezo byo guhana abantu bose bishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi leta igafata ingamba zihamye zo kurinda abanyagihugu.
ONU na CPI bigomba guhaguruka.
/http%3A%2F%2Fmonipag.com%2Fpaul-jaquet%2Fwp-content%2Fuploads%2Fsites%2F985%2F2013%2F02%2Fpoutine_douma.jpg)
Mu gika cya kabiri cy’uwo mwanzuro gisaba umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon gutegura uburyo umuryango w’abibumbye ONU ugomba kohereza ingabo zawo mu gihugu cy’u Burundi, hakaba hagomba gutegurwa vuba na bwangu umutwe w’ingabo wajya guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gihe umutekano wakomeza kurushaho guhungabana. Kuri icyo gika, mu biganiro byabereye mu mwiherero, igihugu cy’Uburusiya kikaba cyaragaragaje impungenge gitewe n’icyo cyemezo cyo kohereza ingabo mu Burundi ; Uburusiya bukaba bwarashinje igihugu cy’Ubufaransa ko cyateguye umwanzuro wo guhirika guverinema y’u Burundi !
Uretse ibivugwa muri icyo gika cya kabiri, uwo mwanzuro uhamagarira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI gukurikiranira hafi ibibera mu Burundi. Muri iki cyumweru bikaba biteganyijwe ko akanama gashinzwe amahoro ku isi kagiye kujya impaka kuri uyu munshinga w’umwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa. Birasaba ko kugira ngo ingingo yo gufata ibihano yemezwe, iyo ngingo igomba kubona ubwiganze bw’amajwi menshi y’ibihugu bigize akanama gashinzwe amahoro ku isi kugira ngo ibyo bihano bishobore gufatwa. Icyagaragaye mu mpaka zagiye mu biganiro kuri uyu mwanzuro wateguwe n’Ubufaransa ku gihugu cy’u Burundi, ni uko byaranzwe n’amarangamutima ajyanye na jenoside yabaye mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1994.
Inkuru ya RFI yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo.