Rwanda : FPR ikomeje kwisenya, Bwiza connie ari mumazi abira naho umugabo we yashoboye gukuramo ake karenge!

Publié le par veritas

Nyuma yo gushimirwa na FPR akegura ku mwanya w'ubudepite, Bwiza Connie ari mu mazi abira!

Nyuma yo gushimirwa na FPR akegura ku mwanya w'ubudepite, Bwiza Connie ari mu mazi abira!

Jean Marie Sekamana,umugabo wa Hon. Connie Bwiza uherutse kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mpamvu yavuze ko ari ize ku giti cye, biravugwa ko yaba arimo arasaba ubuhungiro mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Great Lakes Voice dukesha iyi nkuru avuga.
 
Amakuru yageraga kuri iki kinyamakuru kuri uyu wa gatanu aturuka mu badipolomate aravuga ko mu kwezi gushize Sekamana yagize ibibazo bikaba ngombwa ko ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gusabira ibyangombwa by’ubuhunzi. Biravugwa ko ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuganaga n’i Kigali ku kibazo cy’uko uyu mugabo yaba yarakorewe iyicarubozo ndetse akanajujubywa, guverinoma y’u Rwanda ngo yahakanye aya makuru.
 
Sekamana Jean Marie yigeze gukora mu bunyamabanga bw’ishyaka rya FPR, ariko akaba yari asigaye akorana n’abikorera ku giti cyabo(Private sector). Nyuma y’uko amakuru y’uko yasabaga ubuhungiro agereye i Kigali, iyi nkuru iravuga ko depite Bwiza Connie yahatiwe kwandikira Leta Zunze Ubumwe za Amerika azibwira ko ibyo umugabo we avuga ari ibinyoma byambaye ubusa. Nyamara ariko amakuru agera kuri iki kinyamakuru yo avuga ko Bwiza atari kwemera kwandika arwanya umugabo we. Ibi ngo bikaba ari bimwe mubyeguje Connie mu nteko.
 
Ubwo ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabazwaga niba koko Sekamana ari gusaba ubuhungiro muri Amerika, yirinze kubihakana cyangwa ngo ibyemeze, aho umukozi wayo ushinzwe ibibazo by’abaturage wungirije, Rebecca Danis yavuze ko kubera impamvu z’ibanga mu gusaba no kubika ibigendanye na visa nta cyo batangaza. Gusa amakuru akomeza agera kuri Great Lakes Voice aravuga ko Bwiza Connie yaba ari gushakisha ukuntu yabonana na perezida wa repubulika ngo amubwire aho ahagaze, ariko ntibiramenyekana niba umukuru w’igihugu yaremeye kubonana na we.
 
Kuwa gatandatu tariki 06 Kamena 2015, nibwo ngo Bwiza yitabye ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha aho yakoreshejwe inyandikomvugo ku ihohoterwa umugabo we avuga yakorewe ndetse no kw’iyegura rye. Mu nkuru iki kinyamakuru cyatambukije ubushize cyari cyatangaje ko umugabo wa Bwiza, Sekamana ari muri Sudan, gusa ngo kwari ukwibeshya ahubwo ni undi muntu bafitanye isano. Kikaba gisaba abasomyi kwihanganira uko kwibeshya.
 
Imirasire.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Abaziranye bagura bwije! Ingaruka za satanisme ni zimwe ..... uwasinye contrat na satan bimurangirana nabi buli gihe keretse habaye kwigarura kwuzuye kandi kwa burundu kw'umuntu wa sinye pacte na diable.
Répondre
J
BWIZA CONNIE ni umugore mwiza kabisa: twariganye kandi tuba inshuti icyampa ngo yihungire aze hano hanze nakongera nkajya murya cyane!!!! akunda kunyara cyane
Répondre
!
nabandi bari bakwiye kukuboneraho, erega ntawakoranye na satani ngo azagire amahoro!
Répondre
?
Sha Connie wihangane! Ntawe utazi ko uzize ibisambo! Turagusabira kugira ngo ubuzima bwawe butahatakarira! Yezu akurindishe ibiganza bye.
Répondre
B
Votre commentaire <br /> fpr ni mafia organization kuyinjiramo biroroha ariko kuyisohokamo ntibyoroha...
Répondre