Burundi : Iterwa ry’ibisasu bya grenade rikomeje guhitana inzirakarengane !

Publié le par veritas

Ikarita y'u Burundi

Ikarita y'u Burundi

Mu ijoro ryakeye ryo kurii iki cyumweru taliki ya 21/06/2015 rishyira kuwa mbere, ibisasu bya grenade kimwe n’ibindi bitero bikoreshejwe intwaro za gisilikare bikomeje guhitana inzirakarengane mu gihugu cy’u Burundi. Kugeza ubu abagaba ibyo bitero ntibaramenyekana kandi ibyo bitero byibasiye abashinzwe umutekano n’urubyiruko rw’Imbonerakure  rw’ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD FDD.
 
Kuri icyi cyumyeru mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y'i Burundi, igisasu cya grenade cyaturikiye mu gace kitwa Muremera gaherereye mu mujyi wa Ngozi (iri mu majyaruguru y’u Burundi). Icyo gisasu cya grenade kikaba cyatewe mu kabari gacumbikira abagenzi kitwa «Equatorial» gaherereye hafi ya stade y’i Ngozi. Icyo gitero cyahitanye abantu bagera kuri 4 bahise bitaba Imana n’abandi bantu benshi bakomeretse bagahita bajyanwa ku ivuriro riri muri uwo mujyi nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ry’i Burundi.
 
Ntabwo aria ho habaye ibitero gusa muri iryo joro ; kandi urusaku rw’amasasu menshi rwaraye rwumvikanye muri karitsiye ya Mugoboka II iherereye muri komine y’umujyi yitwa Rohero (hejuru ya Mutanga y’amajyepfo). Amakuru atangazwa n’abanyamakuru bari i Burundi aremeza ko muri iri joro ryo ku cyumweru hari igisasu cya grenande nabwo cyatewe mu ntara ya Kirundo. Uretse umujyi wa Bujumbura urangwamo ibikorwa by’imyigaragambyo mike n’ubwo kuri uyu wa mbere hari abantu bari guhamagarira abarundi kujya mu mihanda, biragaragara ko intara zegereye igihugu cy’u Rwanda zirimo ibimenyetso bigaragaza ko intambara isa niyatangiye i Burundi kuko muri izo ntara hari kugaragara abacengezi bahamagarira abaturage b’abarundi guhunga babumvisha ko bagiye gutangira imirwano !
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Jgo, uri ikirondwe kuruhu inka yarariwe kera.
Répondre
M
ABARUNDI RWOSE NIZERE KO BIGIYE BIHAGIJE IBYA BEREYE MU RWANDA. GRENADES ZITULIKA I KIGALI,GAPYISI NA GATABAZI BABICA. UWITWA KATUMBA BAMURASA, BYOSE BAKIBITURA HEJURU Y'INTERAHAMWE ZA MRND. KARENZI KARAKE YIGARAMIYE MULI MERIDIEN. UMUTI NYAHO KULI NKURUNZIZA, NUKUJYANA IYO NTAMBARA KUBAYILINYUMA. KUKO ABANTU BOSE TUVA AMARASO ASA. NIBA RERO UKO BUKEYE ABARUNDI BAHASIGA AGATWE, BIZARANGIRA NKUKO BYARANGIYE MU RWANDA.
Répondre
J
Ngo mugiye gukosora Kagame !!! , iyo mvugo yabaye nki ndirimbo mwirirwa musakuza ariko turabizi muri ibigwari .ku declara intambara kuri net nibyo muzi gusa, mumeze nk'imbwa ibwejagura izinze akarizo ifite ubwoba kuko niyo mahitamwo ifite.wowe wanasanga uri umu civil kandi byakomera ntufashe benewanyu bari mu kaga.puuuu
Répondre
S
Jgo, cisha make. On ne domine pas un peuple eternellement par les armes. Nkwibutse ko Buyoya, Micombero batekerezaga nkawe. Aparheid nayo nuko yatekerezaga yewe na Hitler (Napoléon) yumvaga Abarusiya ari imbwa zibwejagura. A propos amakuru ya M23 yifashe gute. Ntabwo umuntu akeneye kuba umuhanuzi kugira ngo amenye uko Kagame na FPR ye bizarangira.<br /> Wait and see
K
Jye mbabajwe n'IBYATSI bigiye kuhabonera ingorane naho ubundi INZOVU zo kurwana biragaragara ko zamaze kubyambarira!Gusa burya mu barwana HAKUNZE KUNESHWA USHOTORANYE kuko USHOTOWE abona BENSHI bamurwanirira!!YEHOVA TABARA ABANYARWANDA N'N'ABARUNDI BATAZI IYO IBI BIVA N'IYO BIJYA!!!
Répondre
M
Abashinjwe umutekano basabwe kongera ingufuzabo bagafata izonkozi zibibi ahoziri hose, bakazishikiriza ubutabera zikaburanishwa. Kandi CNDD-FDD bagakomeza kwihangana kuko nibo bafite ubutegetsi, ahobwo bagafasha igipolisi gutahura inzo nkozi zikibi. Naho ibyo kwamagana kagame babyihorere bazamufatire ibyemezo nyuma yamatora. Ubungubu Nkurunziza ari kumuteremuko kubere amatora none Kagame arashaka kumutura murwobo. Nkurunziza namaragutorwa nawe ntazicecekere ahubwo nawe azarwanye Kagame yivuye inyuma. Kagame amaze kwereka Nkurunziza yuko ntamahoro ashakira ubutegetsi bwe.
Répondre
K
CNDD-FDD cyangwa NKURUNZIZA umwe muri bo arasinziriye cg arabeshya abarundi. Barindiriye iki ngo biyame Kagame ko turi benshi twiteguye gukosora kagame une fois pour toute !!
Répondre
S
Nkurunziza ni umutesi sans caractère, utinya Kagame nkuko Impala itinya Intare. Abazungu bamubujije kugira icyo avuga kuri ya Ndage yahanuwe harimo abaperezida babili b' abahutu... Arabyemera kugira ngo agire amahoro. None ubu nibo bashaka ko avaho mugihe bahora batubwira ko Kagame akunzwe, yazanye amajyambere, ect... Nukurnziza yarakwiye gukora nkuko IMBOGO zikora iyo zishotowe n' Intare cyangwa INGWE. Zishyira hamwe zikarwanya Intare. Abahutu nibishyire hamwe barwanye Umwicannyi Kagame maze bareke kwisunga icyo Abazungu bababwira