Rwanda: KAGAME nahindure Itegeko-Nshinga ariko atuvane inyenzi mu matwi!

Publié le par veritas

None se ko Kagame amenyereye kuyoboresha ikinyoma, ubu kikaba kirangiye, azitabaza iki?

None se ko Kagame amenyereye kuyoboresha ikinyoma, ubu kikaba kirangiye, azitabaza iki?

Nyuma y’amacenga y’ibiganiro byo gutekinika uburyo Paul Kagame ashaka kugundira ubutegetsi burundu hirengagijwe amategeko, bibaye ngombwa ko ngira icyo mbivugaho, inyandiko nabateguriye ikaba yibanda ku bintu bibiri bikurikira:
-Ingingo y’101 ntiyemera ko perezida arenza manda ebyiri.
-Ingingo y’193 ntishobora gukoreshwa mu kwemerera Kagame mandate ya 3.

Byakomeje kuvugwa ko Kagame atifuza kurekura ubutegetsi, abantu bamwe bakagira ngo ni ugukina, ariko noneho nta gushidikanya kugihari kuko ikiganiro umunyamakuru wa tereviziyo y’u Rwanda yagiranye n’abatumirwa be kiragaragaza ko inzira yo guhindura itegeko nshinga igeze kure. Babanje gutegura abaturage bo kubisakuza cyane cyane aho Perezida Kagame yabaga yasuye. Abagore bakuze bakarerembura amaso ngo nta Rwanda rwabaho Kagame ataruyoboye!

Urwego rwa kabiri rugezweho muri iki gihe mu gutekinika ibyo kugundira ubutegetsi, ni urwo gusobanurira abanyarwanda ko itegeko nshinga ryiyemerera ubwaryo ko rishobora kuvugurwa ndetse no ku birebana na manda ya perezida wa repubulika. Ibyo nibyo uwiyise umuhanga mu by’amategeko UWIZEYIMANA Evode yavumbuye akaba yarimo ageza ku banyarwanda ibirebana n’ubwo buvumbuzi bwe.

Impamvu itumye mvuga ibyo, n’uko Evode we ubwe yiyemerera ko nta bantu bari bazi ko ingingo ya 193 y’itegeko nshinga ibaho, kuko bakundaga kwivugira gusa ingingo y’101 ariyo igena manda ya perezida n’umubare wa manda adashobora kurenza. Gusa biragaragara ko kuva yasubira i Kigali adaherutse kumenya ibyo opposition iri gukora. Mu kiganiro radiyo itahuka yagiranye na mucuti wa Evode witwa Ndengera wari uhanganye na Padiri Thomas, iyo ngingo y’193 yagarutsweho na padiri Thomas kandi ayisobanura uko ashoboye. None Evode wiyita avocet (uburanira abandi) abeshya; arimo agaragaza ko ari we uzi amategeko wenyine ngo kuko ariwe wabonye bwa mbere iriya ngingo y’193 y’itegeko nshinga. Mbega ikinyoma, ni nk’icya Semuhanuka!

1.Twumve neza ingingo ya 101 y’itegeko nshinga

Uwizeyimana Evode aremeza ko gusobanura amategeko atari ibya buri wese kandi ko kuyasoma atari nk’uko usoma ikinyamakuru. Ndemeranywa nawe rwose, gusa nabwo ntakeke ko ari we uzi kuyasobanura neza kurusha abandi, ahubwo ambabarire yemere ko ayasobanura aganisha aho ubutegetsi bwifuza kuko nicyo bwamuvaniye muri Canada ngo aze kuba umumotsi wabwo. Naho ubundi Evode ntiyibwire ko Kagame yamutoranyije kubera ko arusha abandi ubwenge ahubwo ni uko azi neza ko ahari ubwenge bwe ubu yahasimbuje inda! Dore uko iyo ngingo y’101 y’itegeko nshinga ivuga:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Ngarutse kuri iyi ngingo kuko nshaka kugaragaza ko itegeko nshinga ryacu rigira ingingo zishobora guhindurwa mu buryo bworoshye (dispositions souples) ariko kandi rikagira n’ingingo zidahinduka namba(dispositions rigides). Iyo itegeko rivuze ngo “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”», ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo byumvikane neza ko iyo ngingo idanangiye, bityo ikaba idashobra guhindurwa ku buryo bworoshye.

Iyi ngingo y’101 rero ivuga kuri manda ya perezida wa repubulika n’umubare wa manda perezida adashobora kurenza(ebyiri).

2.Twumve neza ihindurwa rya manda riteganyijwe n’ingingo ya 193

Niba itegeko nshinga ryemeza ko nta na rimwe umuntu ashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri, perezida we akaba yifuza manda ya gatatu, birumvikana ko ashaka kwica itegeko nshinga yitwaje ko abaturage bakimushaka. Iyo ngingo y’193 ivuga itya:

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by'amajwi y'abagize buri mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko”.

Njye rero iyi ngingo yose sinyitindaho, ahubwo ndavuga gusa ku gika cyayo cya gatatu, kuko ni nacyo ubutegetsi bwa Kagame bwatamitse Evode ngo asobanure ko itegeko nshinga ryemera ko Kagame yafata manda zirenze ebyiri. Ibi sibyo. Iki gika cya 3 cy’ingingo ya 193 y’itegeko nshinga kivuga ko hagomba kubaho referandumu mu gihe ivugurura ry’itegeko nshinga rireba ibintu bitatu bikurikira: Manda ya perezida, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye n’ubwoko bw'ubutegetsi.

Aha rero niho abantu benshi barimo na Evode batumva neza. Muri biriya bintu bitatu biteganywa n’ingingo ya 193 harimo na manda ya perezida wa repubulika. Ingingo ya 101 igika cya 1 igena manda ya perezida ikanagena umubare wa manda perezida ashobora gutorerwa. Iyo manda ya perezida igizwe  n’imyaka irindwi naho umubare wa manda ni ebyiri. Igika cya kabiri rero cy’iyo ngingo ya 101 ntikivuga kuri manda ahubwo kivuga ku mubare wa manda za perezida kigashimangira ko nta muntu wemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri.

Ingingo y’193 ivuga ibyerekeranye n’ivugururwa rya manda ya perezida iyo manda ikaba igizwe n’imyaka irindwi. Uburyo iyo myaka igize iyo manda ivugwa n’itegeko nshinga yahindurwa ikaba yaba myinshi cyangwa ikaba mike, nibyo ingingo y’193 isobanura. Ingingo y’101 ntabwo ivuga umubare w’imyaka manda ya perezida imara ahubwo iyo ngingo y’101 ivuga umubare ntarengwa wa manda perezida adashobora kurenza kandi uwo mubare wa manda perezida adashobora kurenda ukaba waragenwe bidasubirwaho n’ingingo ya 101 igika cyayo cya kabiri kandi iyi ngingo ikaba ari ingingo idanangiye idashobora guhindurwa.

Mu yandi magambo, icyo ingingo y’193 y’itegeko nshinga yemera ni uguhindura manda ya perezida bakayikura ku myaka irindwi bakayigira icumi, itanu, makumyabiri se n’ibindi n’ibindi. Naho umubare wa manda za perezida wa repubulika wadanangiriwe mu ngingo y’101 igika cya 2 cy’itegeko nshinga ivuga ngo «Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ». None se abategetsi b’i Kigali banyuze mu karumbeti bita Evode, ntibabona ko bari kutubeshya bagira ngo dupfuye amaso ?

Umwanzuro

Sinzi niba abasomyi babashije kumva uburyo itegeko nshinga ridateganya ko Kagame yafata manda ya gatatu kuko ingingo bari kwitwaza idateganya guhindura umubare wa manda za perezida wa repubulika ahubwo ibemerera guhindura iyo manda ubwayo(imyaka iyigize). Niteguye kuzabigarukaho nihagira abambwira ko bitumvikana neza cyangwa se baba bafite ibitekerezo bitandukanye n’icyanjye.

Naho ubundi narangiza mvuga aka wa muntu wavuze ngo «Babuze uwo batuma barantuma». Leta ya Kagame yari yizeye ko Evode yayiboneye umuti urebana n’amategeko kuri manda ya 3 ya Kagame nisubize amerwe mu isaho! Uko iyo leta ikora turabizi, nta na kimwe kiyizitira mu gushyira mu bikorwa umugambi wabo. Niba bashaka guhindura itegeko nshinga nibabikore ariko bareke gukomeza batumena amatwi ngo abaturage barashaka Kagame kandi ngo n’itegeko nshinga ntiribuza manda ya gatatu ya Kagame! Bazabikore ariko bazi neza ko bishe nkana itegeko nshinga.

Me KUBWIMANA Jacques
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Maze kubona ko bariya banyamafuti bahunze igihugu bamaze kucyangiza bagishyize mu icuraburindi.bakomeje ingeso mbi zo kutabona no kutumva ibyiza pezida wacu amaze kutugezaho .tiramushyigikiye turamukunda kandi twifuza ko yagumya akatubera umuyobozi cyane ko twese tumwibonamo atubereye umubyeyi mwiza wi ndashyikirwa.turamushyigikiye cyaneeeeeeeeee .itegeko nshinga ryashyirweho natwe abanyarwanda ni natwe tigomba kwemeza ko rihinduka .
Répondre
I
ibyo wanditse byashoboka ko utazi u rwanda. kagame nta tegeko nshinga yashyizeho rinafite uririnze. nta kurihindura rero. abanyarwanda twifitiye urufunguzo rwitegeko twashyizeho. tugashyiraho umuyobozi utunogeye. ufite aho yadukuye akaba hari aho atugejeje hari naho yifuza kutugeza. amatiku yanyu ntaho azabageza
Répondre
N
Ego usobanuye byinshi,ariko wige kuvugana ubuntu kugira abo usobanurira tubone ko warezwe neza.
Répondre
U
Rwose niba Nyakubahwa Paul itegeko namuheba kuko mungando yadutozaga kugira ijambo ingiro, muri izo ngando banadusobanuriye icyateye FPR gufata intwaro ko harimo ukukwibira ubutegetsi byakorwaga na Nyakwigendera Habyarimana none natangazwa nuko Nyakubahwa Paul koagiye kwigana uwo agaya akaba agiye gukora nkibyo kinanai yakoze. rwose adatiza abaoyita abanzi be yise abigihugu uruvugiro
Répondre
J
Inama kumukuru wigihugu. Ubu nigihe kiza cyo gusezera mu cyubahiro mugihe abaturange bakigukunze niwo murage uruta iyindi uzaba uhaye abanyarwanda.
Répondre
M
Kagame numuntu nkabandi, uvamaraso kimwenabandi, ugirubwoba kimwe nabandi, nawe muminsimike ushobora kujya kwihisha mumanevu nka Gaddafi cyangwa mumyoba nka Saddam Hussein. Ubworero mwitonde burya sibwo buno.
Répondre
P
Ubwo nawe ngo uravuze !! narakubwiye inshuro nyinshi kw'igiheri nkawe gitunzwe no kwonka amaraso y'abantu kitagorana nagato kukyikiza , komeza wihishehishe tuzakugwaho gitumo tuuu !!! iminsi irabaze
M
PARIS - Police on Thursday discovered the bodies of five babies in a house in southwestern France, a source close to the case said, in what appears to be the country's worst incident of infanticide in five years.

After the body of a newborn was found in a thermal bag earlier in the day, officers "discovered four more bodies of babies during their search" at the house in Louchats, near the city of Bordeaux, the source said, confirming a report by French television channel iTele.

The source added that the four corpses were found in a freezer.

The 40-year-old father was taken into custody while the 35-year-old mother was hospitalised, the source added.

It was the father who initially found the bag containing the first corpse of a newborn baby early on Thursday at the family home, the source close to the investigation told AFP.

The mother apparently "gave birth at home alone", the source said, adding that she had been taken to a hospital in Bordeaux "for gynaecological and psychiatric examinations".

The woman "at this stage does not appear to have a history of mental illness".

Autopsies will be performed Friday to determine whether the babies were born alive, a source close to the case said.

The couple has two daughters aged 13 and 15.

The worst case of infanticide in recent French history dates back to 2010, when a mother admitted to killing eight of her babies, smothering them immediately after they were born.

Another notorious case was of a mother who was jailed in 2009 for smothering two boys born in secret at her expatriate home in South Korea, and a third child born in France, and hiding them in a freezer.

The case had highlighted the previously little known phenomenon of denial of pregnancy.

AFP
Répondre
J
Ndiwe rwose narihindura n’inshuro 1000.
Abandika biyibagiza nkana ko umuteto bari bafite barihaye « ngo tujegeze IKINANI, MWAKIJEGEJE ?!....», bashobora gukoresha methodes zimwe zo kwirwa bandika kuri internet.

Mbese ibyo mujya mubyibuka!

KGM ntabwo ari HBYARA! Hari abatazi ko ibintu byahindutse.
Répondre
T
Nonese iryo tegeko nshiga baba bararikoreye iki??nonese ubu niho bigaragaye ko iyo ngingo ikwiye guhinduka??nonese abahanga mumategeko kuki kuki batavuze icyo kintu riri gukorwa ngo bebe bizwi kuva kera??ntawe urwanyije ko perezida a kora mandat eshatu cg zirenga ariko niba itegeko nshinga rigenga repubulika yurwanda ritabigena ntago bishoboka kuko iyo baza gushyiraho mandat 3cg 4 ntawarikubyanga ntakibazo kiba gihari ubu
Répondre
P
Reka nsubize uwiyita Mbonyingabo kandi arigishwi kibereyaho , ariko usibye kurindagira mwishuka komwize ayikirenga !! ubwo uwakubaza kuba umunyabwenge - no kub'umuhanga - nokugira ubumenyi bwibitekerezo gusa butagira ibikorwa wahitamwo iki he? reka nkubwire PRESIDENT KAGAME ARI KURUNDI RWEGO RWABAHANGA NABANYABWENGE BAKE ISI IFITE MURIKI KINYEJANA . ubyemere cyangwa ubyange niko kuri kwuzuye . kandi bavuga ngo utaz'ubwenge ashimubwe wamuswa we.
M
TOUSSAINT uyunumutego abanyabwenge ba FPR bateze kagame kuko atize cyane ntiyawusobanukiwe.
T
Jye kuriyi ngingo icyo nayivugaho nuko niba perezida arangije manda ze ebyeri ziteganywa namategeko akwiye kuvaho hakaza undi agategeka naho ubundi abaturage bakwiye kwikuramo ko umu perezida runaka ariwe wenyine ushoboye naveho hageho undi niho tuzabasha kuba gereranya.urwanda tufite abaturage benshi barenga miliyoni 10 ntago habuze mo umuntu wayobora urwanda landi akarugirira akamaro
Répondre
M
Rwose, muburyo bworokeje ingingo yi 101 iravuga kumuntu (prezida), ikamubuza kwiyamamaza manda zirenze 2. Naho ingingo yi 193 iravuga kuri manda uko zigomba guhundurwa, nimutandukanye ijambo prezida (Kagame) na manda (igihe) icyobivuga. Keretse utazi ubusobanuro bwayo mabambo abiri.
Répondre
K
Ingingo ya 101: Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Article 101: The President of the Republic is elected for a term of seven years renewable only once. Under no circumstances shall a person hold the office of President of Republic for more than two (2)
terms.

Article 101: Le Président de la République est élu pour un mandat de sept ans renouvelable une seule fois. En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux (2) mandats présidentiels.

Ingingo ya 193 : Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika
Article 193: However, if the constitutional amendment concerns the term of the President of the Republic
Article 193: Toutefois, lorsque la révision porte sur le mandat du Président de la République

Muri make ingingo ya 101 niyo yonyinye ivuga umubare wa manda gusa naho 193 ivuga ivugurura rya manda ariko ntivuga umubare, bivuze ngo manda ishobora guhindurwa ariko ijambo umubare wa manda ntaho rigaragara.

Murakoze
Répondre
A
Kuri Rwabunjidiri,Itegeko nshinga ni ibipapuro, ibyo muri mo byose nta gaciro bifite. Mwe ni mutyaze SIRAHA tu.
Répondre
M
Ubusobanuro bwawe rwose burumvikana cyane. Aba banyamategeko ibyabo nibyo bituyobeye rwose. Iyingingo 193 iravuga kuri manda za prezida uwariwe wese, naho iyi 101 iravuga kuri Presida umwe nkumuntu kugiti ke. Ubwore ikibazo cya Evode ndumva kidakomeye kuko numwana wiga mumwaka wambere yamusobanurira itandukaniro lya manda na prezida (as an individual). Mubyukuri biragaragara yuko ba Tito Rutaremara bateguye itegeko nshinga barebaga kure bakamenya yuko Kagame ashobora kuzigundiriza kubutegetsi bamutega umutego atazashobora kurenga. Kagame rero kuko atize ntiyamenye ibyaribyo, none rero Kagame nintoreze zashyize ibitekezo mubifu byazo nibakomeza gusukuma bazisanga hanze y`ikibuga.
Répondre
J
Mu kinyarwanda no mu gifaransa ntibisobanutse, ariko mu cyongereza birasobanutse"the term", term rero birahura na article ya Jacques.
Répondre
N
Nkulikije ibyo Kubwimana J yanditse, ndasanga ahubwo Kagame ntabwo yaba akeneye référendum kugira ngo ahindure umubare wa za mandats ze. Sénat na Assemblée byaba bihagije. Niyo mpamvu FPR ili guteganya no guhindura durée du mandat n'umubare wa za mandats bakawukuraho icyalimwe. Bityo bakazakoresha référendum. Aliko Kagame ntabwo bizamuhira, kuko na Kayibanda nibyo yali yakoze, nyuma biba imfabusa. Compaoré nawe mwabonye ibye ko byahagaze bataratora itegeko lishya.
FPR yahilitse ikibuye cya débats ku mategeko none muragikulikiye, kandi muzi ko kuli FPR nta mategeko abaho. Ibi nimubivemo, mureke guta igihe mushyushya imitwe, ahubwo muhaguruke muhangane ku ngufu, ni cyo cyonyine kizahagalika amanyanga mu Rwanda.
Répondre
M
Nditsamuye!
Ikibazo ngiki? Kagame afata ubutegetsi muri 1990 cg 1994 hari uwo yabwiye ko agendera kumategeko ? So, Paul Kagame yafashe ubutegetsi kumbunda ayobora igihugu kumbunda.
none ayo mateshwa muvuga nayiki?
Aho kumoka muvuga ibyitegeko shinga mwagenda kumupfukamira, kumukomera amashyi no kumuranya ubutagira iherezo kugeza isi irangiye kuko nasaza umuhungu we azamusimbura.

Mukomere mwese.
Répondre
S
Ikibabaje niba Evode bazi ko bazi uwenge kurusha abazima n'abapfuye bajwegagura. Kagame n'ibyegera bye ntabwo bashishikaje nicyo abaturage bashaka. Nibahnidure itegekonshinga maze bareke iyo comédie yo gupfusha amafaranga ubusa bakore referendum cyangwa byaha Ibisambo nka Evode
N
Urakoze ku bisobanuro utanze. Ntabwo ndimo kujya impaka niba perezida akwiye gufata indi manda cy atabikwiye. ahubwo nagira ngo mvuge ko ibi bisobanuro ku ngingo ya 193 utanze bitanyunze nkurikije uko iriya ngingo yanditse. Kereka niba bivuga ukundi mu gifaranda cg mu cyongereza, ariko ntaho bavuga ko ari imyaka mandat igomba kumara cg ko ari umubare wa mnada. Nkumva urwo rujijio rurimo rero rwakwemerera buri wese kubyumva uko ashaka. Ndabona no mu gifaransa ndetse no mu cyongereza byenda kuba mu gihu.

"Article 193
L’initiative de la révision de la Constitution appartient concurremment au Président de la République après délibération du Conseil des Ministres et à chaque Chambre du Parlement sur vote à la majorité des deux tiers de ses membres.
La révision n’est acquise que par un vote à la majorité des trois quarts des membres qui composent chaque Chambre.
Toutefois, lorsque la révision porte sur le mandat du Président de la République, sur la démocratie pluraliste ou sur la nature du régime constitutionnel notamment la forme républicaine de l'Etat et l'intégrité du territoire national, elle doit être approuvée par référendum, après son adoption par chaque Chambre du Parlement.
Aucun projet de révision du présent article ne peut être recevable."

AMENDMENTOFTHE
CONSTITUTION
Article 193
The power to initiate amendment of the Constitution is vested concurrently in the President of the Republic upon the proposal of the Cabinet and each Chamber of Parliament upon a resolution passed by a two thirds majority vote of its members.
The passage of a constitutional amendment requires a three quarters majority vote of the members of each chamber of Parliament.
However, if the constitutional amendment concerns the term of the President of the Republic or the system of democratic government based on political pluralism, or the constitutional regime established by this Constitution especially the republican form of the government or national sovereignty, the amendment must be passed by referendum, after adoption by each Chamber of Parliament.
No amendment to this article is permitted.
Répondre
V
Umva ndumva kugira ngo ugushidikanya kose gushire uwaba afite iko ngigo zombi mu gifransa cg mu cyongereza yazidushyirira aha hais nazo tukaba twakora comparaison . Kuko hari texte tutumva neza mu rw' iwacu ariko muzamahanga bikumvikana
Répondre
N
Ariko inyenzi zirasetsa pee! Zirirwa zicurika amagambo zikagira ngo nizo zize zonyine! Ariko se abantu bahinduye ururimi rw'ikinyarwanda bakarugira ikinyamurenge mubona bashobora no gusobanura amanyanga bakora? Niyo mpamvu bitabaje Evode washyize ubwenge mu gifu kuko nta kundi babigenza!! Ubutegetsi bw'iyi ngoma y'inkotanyi ni urwenya rubabaje ndabarahiye !!
Répondre
M
Mu RWANDA habaye ibwidishyi kuva 1994!! Mwikwirirwa musakuza kuko ntaho itegeko nshinga ry'u Rwanda ryigeze ryubahirizwa. Iyo ryubahirizwa bari guhera kubahiriza ikiremwa muntu. Ubuyobozi bwa Kigali ari amategeko bwishyiriyeho, ari amategeko
mpuza mahanga nta narimwe bubahiriza!! U Rwanda rwabaye mu kitumva ingoma!!
Amaraporo yose ya HRW agamije gukosora Leta ya KIGALI yose bavuze ko
abogamye!! Amaraporo ya ONU Leta ya KIGALI ivuga ko ayo maraporo abeshya kandi
abogamye! Ni akumiro twagushije ishyano! None ubu ngo KAgame azubahiriza itegeko
nshinga ndakubwiye ni imigogoro! Azaryubahiriza aruko yokejwe igitutu bitabaye ibyo
ntakizashoboka! Kubona rero biyamm
baza uriya mwana w'umushi ngo nasemure ikinyarwanda ngo abanyarwanda bumve
ibikubiye mu itegeko nshinga birashekeje cyane kuko mu banyarwanda twemera ko bazi
ikinyarwanda cy'umwimerere, baritegura harimo umugabo witwa RUTAREMARA kereka niba, yaratanze ibitekerezo bye avuga urugande cg ikinyamurenge dore ko aribyo
bigezweho!! Itegeko rya 101 ry'itegeko nshinga rirasobanutse ushaka kurihindura
k'uburiganya mumureke iminsi izabimubaza! Birababaje kubona Prezida Kagame
atarigeze ategura uzamusimbura biciye muri demokarasi! Byavuzwe kera abari
kumubeshya ngo nahatane U Rwanda nirumara gufatwa na muyaga bajya bavuga
byose abo birirwa bamuririmba ntibazibuka ko yabakamiye byose bazabimugereka
hejuru!! Bayobozi b'u Rwanda muri kwerekezahe igihugu? Mushyire mu gaciro kuko
ibirura birekereje kuza gusarurira muri ako kavuyo muri kwikururira! Imana Ifashe
abanyarwa gusyira ubwenge ku gihe!