RNC iratabaza leta ya Canada, yikanga ibitero by’ abakomando b’ u Rwanda!

Publié le par veritas

Umunyamabanga mukuru wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana

Umunyamabanga mukuru wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana

Ihuriro Nyarwanda ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, ryasabye guverinoma ya Canada kwirukana mu gihugu cyangwa ikageza imbere y’ ubutabera abagize itsinda ry’ abakomando b’ u Rwanda bavuga ko bari muri kiriya gihugu.
 
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umunyamabanga mukuru wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana , rigaragaza ko RNC yandikiye Minisitiri w’ umutekano n’ ibitangazamakuru byo muri Canada, imumenyesha ko hari itsinda ry’ abakomando b’ u Rwanda ryinjiye muri kiriya gihugu, bakavuga ko ryajyanwe no guhiga abatavuga rumwe na guverinoma y’ u Rwanda.
 
Hakizimana n’ umunyamategeko Me Philpot bemeza ko ibikorwa nk’ ibi bikanga muri Canada byagiye bikorwa no mu bindi bihugu nka Afurika y’ Epfo, Kenya, Tanzanie, u Bubiligi, Cameroun na Uganda. Muri Canada, bivugwa ko mu 1998, aba bantu boherezwa n’ u Rwanda bagerageje kwica uwahoze ari umukozi Croix-Rouge mu Rwanda.
 
Me Philpot akaba yagize ati: « Ntabwo byemewe ko umusirikare wo mu kindi gihugu yaza gukorera muri Canada no muri Québec”. Dr Hakizimana we akaba yatangaje ati:« Muri Canada dufite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo dutekereza. Dufite uburenganzira bwo kwamagana ihungabanywa ry’ uburenganzira bw’ umuntu n’ ibindi bikorwa bibi bya guverinoma y’ u Rwanda”.
 
Akomeza avuga ko aba basirikare bagomba kwirukanwa muri Canada cyangwa bakagezwa imbere y’ ubutabera, aho anasaba guverinoma ya Canada gusuzuma neza umubano ifitanye na leta y’ u Rwanda.
 
Ndlr:Kanda kuri iyi nteruro y’igifaransa usome iyi nkuru kuburyo burambuye:
 
Source: Imirasire
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Z
Ibi se byakwitwa iki? Ni terrorisme international!! Erega ntakurambirwa umunsi umwe bizasobanuka! Imana ntihanira ko!!
Répondre
M
Abanyarwanda bari mubihugu byohanze ntabwo mukwiriye kugirafi ubwoba namba bw'izonkoramaraso. Twebwe hanze tumaze kumenyera imicho yaho kuzirusha, tuhafite amacuti no mubategetse kuzirusha; ubworero ntabwo izonkoramaraso zikwiye kudutera ubwoba. Ahoturi hose twishire hamwe kandi tuge duhana amakuru nkaya maze murebe ngo turababuza amavomo.
Répondre
T
YEWE KAGAME YARATSINZE KOKO. NAWE MURWANDA IMBERE, NTANINYONI IKOMA. NO HANZE NAHO, TUMIRE UMWUKA PE? KUKI ABO DUKEKA BOSE, TUNAFITIYE IBIMENYETSO, TUTABATANGA MULI POLICE KOKO? TWICARE TUVUZE INDURU GUSA-UBWOBA BUDUTAHE- TULI IMBWA GUSA.
Répondre
R
No mu bindi bihugu ; muhaguruke mumeneshe izo nkoramaraso ; mu mategeko mpuzamahanga nta musiriari ugomba kuvogera igihugu kitari icye. Mujye mufata imyirondoro yabo mubimenyeshe ubutegetsi !Muvuge n'imigambi mibisha yabo . Ibihugu bimwe bimaze kumenya ubukozi bw'ibibi bwabo bisigaye bibashyiraho ingenza .
Répondre