Burundi : ONU ntiyemeza ko hari igikorwa cyo guha intwaro Imbonerakure cyabaye !

Publié le par veritas

Imbonerakure

Imbonerakure

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga Mukuru wa ONU mu Burundi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu taliki ya 16/05/2014. Icyo kiganiro n’abanyamakuru nicyo kibaye icya mbere kuva aho ibanga ry’inkuru idasanzwe y’uko leta y’u Burundi iha intwaro umutwe w’Imbonerakuru za CNDD-FDD risesekariye mu binyamakuru by’i Burundi. Nyuma y’aho ayo makuru adasanzwe yo gutanga intwaro agaragariye , leta y’u Burundi yahise yirukana umukozi wa ONU muri icyo gihugu watanze ayo makuru isaba n’umuryango wa ONU gusaba imbabazi z’amakuru y’ibihuha watangaje !

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanaga mukuru wa ONU Onanga-Anyanga yifuzaga gusubiza ibibazo bijyanye n’inama yateranye kuwa kabiri w’iki cyumweru yateguye afatanyije na leta y’u Burundi yigaga ku ntambwe imaze kugerwaho mu gutegura amatora y’umwaka utaha ; abanyamakuru baboneyeho kumubaza iby’ibyerekeranye n’ubutumwa bwoherejwe muri ONU bwavugaga ko leta y’u Burundi iha intwaro Imbonerakure, icyo kibazo kikaba cyarasakuje cyane i Burundi. Mu gusubiza icyo kibazo intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu Burundi yirinze kwemeza ko amakuru yatanzwe muri ONU ari ukuri !

Yabivuze muri aya magambo : « Tubabajwe n’uko inyandiko yarimo amakuru nkayo ateye amakenga yashoboye kujya ahagaragara, ikindi kandi kirushijeho kuba kibi cyane ni ibisobanuro bijyanye na politiki byayivuzweho. Ibyo nsanga ntacyo bifasha igihugu nk’iki.Nabaha nk’urugero : Ntabwo muri ubwo butumwa bwoherejwe mu muryango w’abibumbye harimo isano nimwe ijyanye n’ijambo jenoside » .

Ikwirakwiza ritemewe ry’intwaro :

Ahereye kubyabaye muri jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994, intumwa ya ONU mu Burundi yemeza ko ku giti cye atemera na rimwe ko abayobozi b’u Burundi bashobora kugera kuri ubwo buhezanguni bw’ubwicanyi. Iyo ntumwa yemeza ko muri iyo telegaramu nta kibazo giteye gityo cyari kirimo ko ahubwo iyo telegaramu yari ifite gahunda yo gukangura umuryango w’abibumbye ku bibazo by’u Burundi ariko ntabyo kuvuga ko ubutegetsi bwatanze intwaro mu baturage birimo ! Intumwa idasanzwe ya ONU mu Burundi yagaragaje impungenge z’uko ahubwo i Burundi hashobora kuba hari intwaro nyinshi zizenguruka mu baturage kuburyo butemewe n’amatege (bikozwe rwihishwa), ibyo bikaba bishobora guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu bihe biri imbere.

Intumwa ya ONU mu Burundi yahamagariye leta y’icyo gihugu kongera guhamagarira abaturage gutanga intwaro batunze kuburyo butemewe n’amategeko. Abajijwe ikibazo cyo kuba haba iperereza ryo kumenya niba izo ntwaro ziri mubaturage koko, yasubije ko ntaburenganzira Umuryango w’abibumbye ufite bwo gukora icyo gikorwa, yemeza ko ishami ry’umuryango w’abibumbye i Burundi (BNUB) ridashobora kwishora mu bikorwa byo gukora iperereza kuri icyo kibazo cy’intwaro.

Source : RFI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article