Urwanda rugomba guhagarika inkunga yose rutera imitwe ikurura umutekano muke mu gihugu cya Congo kandi rukubaha ubusugire bwa Congo !

Publié le par veritas

Louise.pngKuri uyu wa gatatu taliki ya 29/08/2012 inama  ya ONU ishinzwe amahoro ku isi yateze amatwi Ministre Mushikiwabo Louise aho yatanze ibisobanuro byo kwiregura ku birego bishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 n’indi mitwe ihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.

 

Urwanda rukaba rwari rubonye akanya ko kwibwirira imbona nkubone abagize inama y’umutekano ku isi ibisobanuro byarwo ku birego rushinjwa n’impuguke za ONU bityo rukagira amahirwe yo guhagarika ibibazo bikomeye rufite mububanyi n’amahanga. Louise Mushikiwabo yaboneyeho akanya ko gushinja umukuru w’izo mpuguke zakoze raporo igaragaza inkunga u Rwanda rwateye M23 Bwana  Steve Hege ko akora ibishoboka byose ngo aharabike u Rwanda.

 

Mushikiwabo ntiyoroheye kandi ibihugu byahagaritse inkunga yabyo y’amajyambere ku Rwanda aho yabivuze muri aya magambo : « inkunga y’amajyambere ntiyagombye gukoreshwa nk’igikoresho cy’iterabwoba nkuko bimeze muri iki kibazo cya Congo. Byagombye kuba byiza habayeho gusuzumana ubushishozi ibyo bihano mwafatiye u Rwanda, ntabwo gukomeza kurega u Rwanda aribyo bizaruca intege ngo rugere aho rwemera ko rufasha inyeshyamba zo muri Congo, ntabwo aribyo ».

 

Twabibutsa ko iyo nama yabereye mu muhezo kandi kugeza ubu abagize inama ishinzwe amahoro ku isi baracyemera ibikubiye mu cyegeranyo cy’impuguke za ONU cy’uko u Rwanda rufasha imitwe iteza umutekano muke muri Congo harimo na M23, abagize ako kanama bakaba baratanze ubutumwa butyaye ku Rwanda ko « Urwanda rugomba guhagarika inkunga yose rutera imitwe ikurura umutekano muke mu gihugu cya Congo kandi rukubaha ubusugire bwa Congo ».

 

Abagize akanama k’umutekano ku isi bakaba bizeye ko ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Congo buzahagarikwa n’imishyikirano abakuru b’ibyo bihugu byombi bazagirana mu cyumweru gitaha i Kampala muri Uganda.

 

Mushobora gusoma iyi nkuru mu rurimi rw’igifaransa aha : Le Rwanda accusé de soutenir des rebelles congolais.

 

 

 

Source : RFI

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article