UBUTEGETSI BWA KAGAME BURARIRA AY'INGONA

Publié le par veritas

 




Nkuko tubitangarizwa n'ikinyamauru cyo ku rubaga rwa internet Igihe kimwe na radiyo Rwanda ana Television y'u Rwanda, urasanga abambari b'ingoma y'ubwicanyi n'ikinyoma ya FPr barimo barizwa n'uko ngo ubufaransa butaboherereje  Dr MUNYEMANA Sosthène ngo maze bamukorereho ubufindo bwo kumwica urubozo nk'uko abanyarwanda benshi ubu babigirirwa, ubu kandi u Rwanda ruritera hejuru ko
 barubeshyeye ngo muri raporo yakozwe na RSF ko ngo itangazamakuru ryabo ari irya mbere ku isi ngo bakaba barabasebeje!  Nkaba nibaza n'iba iki gihugu cy'u Rwanda kiyobowe n'abanyabwenge bazi uko ubu isi ihindukira cyangwa se nimba ariko ingoma zose zigeze mu marembera zimera!

Urukiko rw’I Bordeaux mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri rwafashe icyemezo cyo kutohereza Dr Munyemana w’imyaka 54 y’amavuko mu Rwanda, n’ubwo rwari rwaramusabye u Bufaransa. Urukiko rwatangaje ko idosiye ikubiyemo ibyo aregwa hari byinshi biburamo. U Rwanda rero rwifuza ko inkiko z'ibihugu byose byo ku isi bya kora nk'inkiko Gacaca nkuko Padiri Nahima Thomas yabitweretse, ntabwo ibyo bizakunda; ubutegetsi bw'u Rwanda bugizwe n'abicanyi, bakoze jenocide y'abahutu muri Congo nkuko raporo ya LONI yabitangaje mu ntangiriro z'uku kwezi, bafunze abantu babaziza ubusa, na Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda n'abandi. None se igihugu gifunga umuntu ntazaburanishwe kugeza apfuye cyumva koko hari ubutabera bw'igihugu cyiyubaha bwacyoherereza umuntu! None se ko birirwa babeshya abanyarwanda bagize ngo n'amahanga ni uko bazajya bayabeshya!

Ngo nyuma y’icyemezo cy’ubutabera bw'u Bufaransa, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, yavuze ko impumvu zitangwa n’u Bufaransa kubirebana no kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside zishobora gufatwa nk’urwitwazo rwo kudashaka kohereza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ahubwo se uretse ubutabera bw'ubufaransa ni ikihe gihugu kiyubaha kireba ibibera mu Rwanda cyakohereza umuntu kujya kwicirwayo ngo araburana! ese bagize ngo ibyo bakora byose amahanga ntabireba? Cyangwa ni ukugirango barangaze abaturage b'abanyarwanda babumvisha ko ngo bazafata abanzi babo ku isi ngo kuko bafite igihugu! Kuki batari bitaba umucamanza w'umwespanyore niba ari abagabo!
 
Ngo Munyemana bamuhimbye izina “umubazi w’I Tumba” kubera uruhare yaba yaragize mu iyicwa ry’Abatutsi I Tumba mu cyahoze ari Butare. Ibiro Ntaramakuru Xhinuanet byaganiriye na bamwe mu baturage ba Tumba batangaza ko baramutse bahawe umwanya hari bafite byinshi batangaho ubuhamya kuri Munyamana berekana uruhare yagize muri Jenoside. Ariko ibinyoma biragwira! Ninde se uyobewe ko abaturage mu Rwanda batewe ubwoba kuburyo bavuga ibyo ubutegetsi bushaka! Ibyo bimenyetso abaturage bavuga ntabwo bishobora kwandikwa ngo byohererezwe ubufaransa? Cyangwa baragira ngo inkiko z'ubufaransa zikore nka Gacaca yabo! bazumirwa!

Hari umwe mu baturage b’I Tumba waganiriye na Xhinuanet ariko utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yagize ati: “Turabizi neza kandi twiboyene iyicwa ry’inzirakarengane hano iwacu I Tumba, Munyemana ari we uhagarikiye ibyo bikorwa. Yanicishije bamwe mu baturanyi be banakoranaga kuri Kaminuza.”Ubwicanyi mu Rwanda bwabaye ku manywa y'ihangu, ntabwo umuturage yagira ubwoba bwo kwivuga izina rye kandi abantu bose bazi uko kuri! Niba adashaka kwivuga izina ubwo ni ibihimbano aba ashaka kuvuga! Abaturage nabagira inama yo kutaba ibikoresho b'ubu butegetsi buri mu marembera kuko bazirengera ingaruka zibyo bubakoresha! Kujya kubeshyera umuntu kandi ubuzi ntabwo bitanga amahoro!Si ubwa mbere u Rwanda rwamagana cyangwa rukanenga imyitwarire y'u Bufaransa mu madosiye y'abakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside. Mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka Umushinjacyaha Mukuru w’ U Rwanda Martin Ngoga yatangaje ko yatunguwe no kumva igihugu cy’U Bufaransa gifata umwanzuro wo kurekura Dr Eugene Rwamucyo, uyu mugabo akaba yararekuwe nyuma y’uko U Bufaransa bwiyemeje kutamwohereza mu Rwanda kubera kugira impungenge ko atazaburanishwa neza nk’uko amategeko abiteganya, u Rwanda rwubu rwareka no kwikoma ubufaransa kuko na TPIR Arusha yanze kohereza abantu kuburannira no gufungirwa mu Rwanda, kandi sibyo bihugu gusa kuko n'ububiligi ntawe bwoherejeyo ahubwo bwaburanishije imanza z'abaregwa, aho kwitakana ubufaransa nibazane ibyo bimenyetso mu nkiko z'ubufaransa maze imanza zicibwe , nibiba ngombwa habe n'amaperereza, ariko ibyo kuzana abantu mu Rwanda babiveho kuko baba babakatiye urwo gupfa nta rubanza rubaye! Ahubwo ngo bakurikiza ubushishozi!
 
Abazi gusenga mujye ku mavi musabire igihugu naho ubundi kirahirimye pee!


Foto: Izuba Rirashe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article