Tugomba guhagarika inkunga duha u Rwanda"ibibera muri kiriya gihugu si shyashya"

Publié le par veritas






 
Amakuru ava mu itangazamakuru ry'igihugu cy'Ubuholandi aremeza ko hari abadepite benshi icyo gihugu bamaze kubona ko mu Rwanda amazi yarenze inkombe, ko abaturage benda gushira kubera igitugu cy'umuperezida udakangwa no gukubita inyundo abaturage be bagaragaje ko banega gahunda ze cyangwa batavuga rumwe muri politike ye!
hari ikindi gishya rero abanyarwanda bajya bahishwa: ngo raporo y'ubwicanyi bw'ingabo za kagame yakozwe na Loni ngo ntangaruka izagira , ngo n'ibipapuro gusa! Nyamara abahanga bavuga ko umuntu uzi ubwenge yagombye gutinya ibintu byanditse kuko bidasaza, ngirango no mubituma abayobozi ba kiriya gihugu cy'ubuholandi bibaza kubyerekeranye n'inkunga baha u Rwanda ni iriya raporo irimo, ejo muzumva hari ikindi gihugu nacyo kiyikomojeho, buhoro buhoro u rwanda rube ruri kujya mu kato kuko n'ubwo kagame yibwira ko atahanwa ngo kuko ari prezida , abaturage babona ziriya nkunga bazahanwa mu izina rye kandi buhoro buhoro nawe bizamugeraho, ngo imbeba irya umuhini yototera isuka!
Njye sinabura no kuvuga ko n'ifungwa rya madame Ingabire rishobora gutuma abaholandi bibaza! Ingabire yarahabaye, ahafite umuryango n'inshuti, baramuzi bihagije , kubona akorerwa iryamfurambi ni ingoma ya kagame ntabwo byashimisha Ubuholandi cyangwa se undi muntu wese urwanya akarengane! Ni gute Ingabire wamwica urubozo kurusha Osama bin Laden? kandi nta gisobanuro na kimwe gitanzwe! None se niwe wishe abantu benshi (uretse ko nta nuwo yatunze urutoki) kurusha kagame widegembya? hejuru y'ibyo byose rero niyo mpamvu abadepite b'abaholandi bakomeje gutera hejuru nk'uko mu bisoma muri iyi nkuru:
 
Amakuru dukesha Radio Netherlands Worldwide avuga ko ishyaka VVD rifite abadepite benshi mu nteko, rikaba riri no mu mashyaka afite imyanya ikomeye muri guverinoma ryatangaje ko ryifuza ko amafaranga ahabwa u Rwanda yagabanywa, mu gihe andi mashyaka yo yifuza ko inkunga u Rwanda ruhabwa binyuze mu ngengo y’imari (direct budget support) yakomeza guhagarikwa nk’uko bimeze kuva mu mwaka wa 2008, ubwo u Rwanda rwashinjwaga kugira uruhare mu mvururu zo muri Congo.

Bamwe mu badepite bakaba bavuga ko ibyo byakagombye kubaho kubera uruhererekane rw’amakuru menshi atavuga neza u Rwanda, aho bamwe batanga urugero rwa raporo ya Loni ku byaha by’intambara muri Congo ndetse n’ifungwa n’urubanza bya Ingabire Victoire.

Mu gihe muri iyi minsi mu nteko y’u Buholandi barimo kungurana ibitekerezo ku ngengo y’imari, benshi mu badepite basanga inkunga y’iterambere u Rwanda rubona ikwiye kugabanywa, bikaba byasa nko kwerekana ko badashyigikiye ibiri kuba. Klaas Dijkhoof ushinzwe inkunga mu iterambere mu ishyaka rya VVD, akaba ari n’umudepite waryo yatangaje ko igihugu cye ari kimwe mu bifasha cyane u Rwanda mu guteza imbere inzego z’ubutabera, ngo ariko biragaragara ko urubanza rwa Ingabire Victoire ari urwa politiki. Joël Voordewind wo mu ishyaka Christian Union we yavuze ko u Buholandi bufasha iyubakwa ry’amagereza mu Rwanda, ngo ariko ubu ayo magereza akoreshwa mu gufungira abantu politiki. Ati “sinshaka ko dufatwa nk’abashyigikiye iyo nzira.”

Sjoera Dikkers wo mu ishyaka ry’abakozi we ariko avuga ko atari byiza kugabanya iyo nkunga ku gihugu gitera imbere nk’u Rwanda. Ati “ icyo cyaba ari icyemezo gikarishye, kuko perezida Kagame yateje imbere u Rwanda, aruvana ibuzimu nyuma ya Jenoside.”

N’ubwo u Buholandi butagifasha u Rwanda binyuze mu ngengo y’imari ariko, buracyari mu bihugu bifasha u Rwanda cyane, aho ruteganya kuzagenera u Rwanda inkunga zigera muri miliyoni 44 z’ama euros muri 2011.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Senateri Aloysia Inyumba uri mu ruzinduko mu Buholandi yavuze ko ibyo byose bivugwa atari byo, kandi bidashyize mu gaciro (unfair). Ambasaderi Immaculée Uwanyiligira uhagarariye u Rwanda mu Buholandi we yatangaje ko u Buholandi bwabaye kimwe mu bihugu bya mbere byafashije cyane u Rwanda nyuma ya Jenoside ya 1994. Ati “u Buholandi buramutse bushatse kugabanya inkunga rugenera u Rwanda kubera politiki yo kwizirika umukanda twabyumva. Ariko twizeye ko bitazaba kubera Victoire Ingabire, kuko nta kibazo kiri aho (it’s a non-issue).”

image
Ambasaderi Immaculée Uwanyiligira uhagarariye u Rwanda mu Buholandi

Kuri uyu wa kabiri bikaba byari biteganyijwe ko abadepite bari muri komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga bagombaga guhura na senateri Inyumba na ambasaderi Uwanyirigira. Icyemezo kuri ico kibazo cyo gufasha u Rwanda kikazafatwa mu kwezi gutaha ubwo hazaba hagenwa inengo y’imari ya minisiteri y’icyo gihugu ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article