TORONTO: FPR YIMYE ABANYESHURI BURUSE ZO KWIGA, IBARUTISHA RWANDA DAY !!!

Publié le par veritas

kagame-rwanda-day.PNG

Ibyo mu Rwanda bikomeje kuba akayobera basuzumyi! Mu gihe abaturage bari kwicwa n'inzara, abana bakaba bari guta amashuri..., Kagame Paul n'agatsiko kamugaragiye barimo batagaguza umutungo utagira ingano ngo bagiye muri rwanda day i Toronto muri Canada! Rwanda day yari kuba nziza iyaba yaberaga mu Rwanda nk'uko izina ribivuga , maze abanyamahanga n'abanyarwanda baba hirya no hino ku isi bakaza mu Rwanda nibura amahoteli yo mu Rwanda akagira icyo yinjiza kandi n'abanyarwanda baba iyo gihera bagashobora gusura inshuti n'abavandimwe bari mu Rwanda, naho ibyo Kigali ikora ni ikinyuranyo, wagirango Rwanda day yabaye umuhango wo guterekera ubuhunzi! None se waba uri umubyeyi ushaka gukorera abana bawe umunsi mukuru, maze ukabaterura ukabajyana mu nzu y'umuturanyi ngo urimo wihesha agaciro? Ibi byo gusembera mu rugo rw'abandi babyita umuco mubi mu kinyarwanda! Ni mwisomere hasi aha akayabo rwanda day itwara igihugu cy'u Rwanda!

 

Muri iki cyumweru ikinyamakuru www.inyenyerinews.com cyasohoye inkuru ivuga ko Perezida Kagame agiye kongera gukoresha indi rwanda day i Toronto muri Canada kuwa 28 / 09 / 2013. Iyi nkuru yanteye impungenge kubera impamvu 3 z'ingenzi zagaragajwe na Rwanda Day zabanjirije iyi:

 

1.Igisebo kuri perezida w'u Rwanda we ubwe , ku muryango we no ku banyagihugu muri rusange.


2.Ingengo y’imari (Budget) nini y'igihugu ihagendera mu gihe abanyeshuri bamwe bakatiwe buruse zo kwiga iniverisite.


3.Abasenateti n'abadepite ba FPR badashobora kubuza Leta guhubuka ntacyo bamariye rubanda ahubwo babaye igihombo ku gihugu cyose.

 

1.Igisebo kuri perezida w'u Rwanda we ubwe , ku muryango we no ku banyagihugu muri rusange 

 

Rwanda day ya Toronto ije igiye kuba iya 3 nyuma ya Rwanda Day ya Chicago  (kuwa 16 / 06 / 2011) n'iya London (kuwa 18 / 05 / 2013). Muri izi Rwanda day zose Perezida Kagame yakirizwa impundu  nka zimwe za bihehe kubera ubuhemu akorera  abanyarwanada, abakongomani kimwe n'abandi bose yimye ukuri, yimye ubutabera, yimye ubwisanzure bityo bakamutegera hanze bakamutura akababaro yabateye kubera politiki ye mbi yo kumenesha abo ashinzwe kuyobora. nibwo bamwamaganira imbere y'amahanga bakoresheje uburyo bafite: ibi rero biba bisebeje.

 


  Hejuru aha murabona mu mashusho umusaruro Paul Kagame akura muri rwanda day

 

Nonese kiriya gisebo cyimiyoborere mibi ntakibona? buriya iyo abana be n'umugore we babona aterwa amase , akanyuzwa mu cyanzu nkumujura , agira ngo ntibibatera ipfunwe mu bandi? Naho se twe abanyarwanda mu moko yose agira ngo twishimira kumvako umukuru w'igihugu cyacu yasebeye i mahanga? Abamukorera iriya myigaragambyo mu byukuri nta kindi baba bagamije usibye kumusaba guhindura imiyoborere agaha buri wese akanya ko kubaka igihugu cye. Mbibutseko bene uku guseba kutaba gusa mu gihe cya Rwanda day, no mu nama cyangwa ingendo za diplomatie biraba: muri Australia mu nama ya Commonwealth mu Ukwakira 2011 n'i Paris ubwo yajyaga gusura Perezida Sarkozy muri Nzeli 2011, Ubwo Kagame Paul yasuraga abanyarwanda mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi k’ukuboza 2010, abayobozi bakuru b’icyo gihugu banze kumwakira arivumbura ajya kurara mu ndege!

 

Igiteye agahinda n'impungenge kurushaho ni uko rwanda day aba ari Kagame ubwe ubyitegurira..! Biteye kwibaza kubona umuperezida wihamagarira guseba kandi ashobora kubikumira.

 

2.Budget nini y'igihugu ihagendera mu gihe abanyeshuri bamwe bakatiwe buruse zo kwiga universite. 

 

Ngira ngo ntawe utarasomye mu binyamakuru bitandukanye uburyo izi  rwanda day zitwara akayabo k'amafranga y'u Rwanda! Ese mama uwasesengura mu ngengo y'imari yasanga ibintu nk'ibi biba byarateganijwe muri gahunda bwite za Leta? Haramutse harimo n'ibisa na byo byaba bibabaje kuko nta na gito Rwanda day zungura igihugu. Muri Rwanda day Nyakubahwa wenyine arara muri hoteri irihwa hafi 20000 $ ku ijoro rimwe, ni ukuvuga hafi 12.000.000 Frws ku munsi umwe gusa.

 

Niba umunyeshuri umwe akenera bourse ya 25.000Frw ku kwezi, Nyakubahwa General Major Paul Kagame Perezida w'u Rwanda akaba na Perezida wa FPR ndetse akaba n'umugaba mukuru w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda aryamira ijoro rimwe gusa bourse abanyeshuri 40 bigiraho umwaka wose ni ukuvuga amezi 12 (ubanza buri murimo Kagame akora awugenera icumbi ryawo muri Rwanda day!!). Ngaho nimuteketeze abantu boherezwa muri rwanda day uko bangana, indege n'amamodoka bakoresha, etc. nta gahunda ihamye bafite uretse kujya  kwirata, kwiyerekana uko batari, gusesagura no gusahura umutungo w'igihugu ku bwende no gusenya za oppositions ziba zifuza kuzana ukuri, ubutabera nyakuri, demokarasi n'ubwisanzure mu gihugu.

 

http://in2eastafrica.net/wp-content/uploads/2012/06/Vincent-Biruta1.jpgKu bijyanye n'Uburezi, Minisitiri w'amashuri makuru n'ubushakashatsi Dr Vincent Biruta aherutse gutangazako umwana utazabona ubushobozi bwo kwiga kuberako yakatiwe bourse ko atari igitanganza, ngo birasamzwe. Ibi avuga binyuranye n'ukuri. Gusubika amasomo biba bisanzwe iyo bitewe n' uburwayi, umubyeyi utwite n'ubushake bwa nyirubwite ku mpamvu ze bwite. Ariko indi mpamvu yose iba ari ugushinyagura gusa, bene kubikora batyo baba bashaka kunyereza ayo bazajyana muri za day day za hato na hato.

 

Dr Vincent Biruta kandi si ubwa mbere aburizamo amahirwe y'urubyiruko muri gahunda za Leta: muri 2003 ubwo yari muri gahunda yo kwamamaza PSD muri KIE  abanyeshuri bashatse kubadukana ibakwe ngo bakorere PSD BASHAKIRE ISHYAKA RYABO AMAJWI , maze Biruta ubwe abanyuramo abasaba gucisha make bagasubiza amerwe mu isaho, ko ibintu bigomba kuba uko FPR yabiteganije. Torotonto day rero igiye gutwara bourse z'abana b'u Rwanda mu gihe cy'imyaka irenga 5. Bene uku kwihesha agaciro bikwiye  kwamaganwa ndabarahiye.

 

3.Abasenateri n'Abadepite ba FPR badashobora kubuza Leta guhubuka ntacyo bamariye rubanda ahubwo babaye igihombo ku gihugu cyose. 

 

Mu by'ukuri ibikorwa nk'ibi byo gusesagura umutungo w'igihugu mu nyungu z'abantu bake kandi bamwe, bigakorwa hirengagijwe ibikorwa by'inyungu rusange birimo gupyinagaza nkana UBUREZI, inzego zihagarariye rubanda ziba zigomba gusaba ubusobanuro zizageza ku "bazitumye". Ntibyumvikana uburyo abadepite n'abasenateti badashobora guhagurukira uburezi kandi ari bwo shingiro ry'iterambere rirambye ry'igihugu. Ziriya nzego zombi zimaze iki niba zidashobora gukumira za Rwanda day kandi ntizereke abaturage icyo zagejeje ku gihugu!

 

Niba Iyo Meya akoze nabi Inama Njyanama imusaba kwisobanura kuki iyo Perezida akoze nabi aba badepite badashobora kumusaba ubusobanuro? Ni uko bamutinya, yarabahamuye, ntagakopfora, n'uwinyagambuye ahita yeguzwa. Ubwo nibwo bita ubutegetsi bw'igitugu rero. Bimaze iki se kugira inteko 2  zitwa ngo zihagarariye rubanda kandi zikora BURAGI na BUHUMYI , zigakanura zigiye gukoma amashyi no gushyigikira ibinyuranije n'itegeko nshinga; zigakanura zigiye kwimisha abana bourse, ntiziboneko ziriya "day day" ari urwobo rwasamye u Rwanda ruba rugiye gushorwamo n'ababeshya ko barukunda.

 

UMWANZURO 

 

Rwanda day y'i Toronto , ikaba iya 2 ibaye muri uyu mwaka nyuma y'iya London, iratwereka ko u Rwanda muri iki gihe ruyobowe n'inyangabirama zokamwe n'umuco wo kwaya ibya rubanda no kwigwizaho indonke mu nyungu bwite.

 

Iratwereka kandi ko izo ngirwabayobozi zititaye na busa ku bibazo byugarije u Rwanda birimo cyane cyane ikibazo gikomeye cy'uburezi. Iki kibazo kandi kikaba kigaragarira mu kuvangura urubyiruko, mu gihe bamwe mu basore n'inkumi bahabwa bourse zo kwiga z'ikirenga, abandi bakaburizwamo, nk'aho bamwe bavukanye imbuto abandi bakaba bagomba guhezwa mu bucakara. Birihuitirwa ko urubyiruko ruhagurukira icyarimwe, rugaharanira uburenganzira bwarwo, kuko ntawakomeza kwihanganira ko ingoma ya FPR-KAGAME ikomeza gahunda ngome zo kuvangura abakwiye kwiga n'abatabikwiye.

 

Rwanda day iratwereka kandi ko Kagame n'abambari be basa nabariye isoni kuko guterwa amase n'amajyi ntacyo bibabwiye. Ni twe abanyarwanda turengana, cyane cyane urubyiruko, tugomba gufata iya mbere tukamagana kandi tugaharanirako ubutegetsi bwa FPR busezererwa mu maguru mashya, dore ko ibyo bukomeje kwangiza bitabarika.

Birababaje kubona fagitire y'ijoro rimwe ry'UMUNTU UMWE ishobora kuburizamo bourse z'abantu 40 mu gihe cy'umwaka wose. Ni ukuvuga ko amajoro ye 5 aburijemo bourse z'abana 200 umwaka wose. None se ko Rwanda day ijyamo akayabo k'abidishyi baturutse mu Rwanda, ko twamaze gusobanurirwa ko bene izi ngendo aba ari n'uburyo bwo guha ikiraka indege za Perezida Kagame (dore ko ngo ku rugendo rumwe indege imwe ikodeshwa na Leta akayabo k'amadorari 800.000 $), hakenewe ibindi bimenyetso bihe mu kwerekana ko kwiga kwa benshi mu bana b'u Rwanda bitari muri gahunda za FPR ?

 

Abanyarwanda bose bakunda ukuri, ubutabera no kwisanzura kandi bashishikajwe n'imibereho y'urubyiruko ari rwo Rwanda rw'ejo, bafite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo bamagane ndetse baburizemo izi “ day day ” zikomeje guhombya igihugu cyacu, bahereye kuri Toronto day.

 

 

Vincent UWINEZA

Commissaire RDI Rwanda Rwiza.

Afrique australe

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
On en veut plus traité de cette manière. Merci.
Répondre
R
On en veut plus avec autant d\'humour. Continuez.
Répondre
R
On en veut encore avec autant d\'humour. Continuez.
Répondre
M
<br /> Mumbabarire kuko iyo muvuze abadepite n'abasenateri bacu ngira isesemi, kubera kwituramira mu gihe igihugu kirimo kwereke mu icuraburindi. Ariko iyo urebye uburyo bashyirwaho, uruhare rwa rubanda<br /> ni 0%, urwa tekiniki ya FPR (n'abatekinisiye bayo nka Jack NZIZA, Francois NGARAMBE, James MUSONI... n'intore ziyobora gahunda ya ''Tora aha'') ni 100%. None muragirango bakore bate? ntacyo<br /> bapfana n'abatura ge na gito. Abana ba rubanda rugufi baratikirira muri CONGO, abandi bahebye amashuri kandi ari abahanga, inteko iti cwee!<br />
Répondre