Rwanda: Ukwanga atiretse...Major Butera w'ingabo za FPR yaguye kurugamba muri Congo !

Publié le par veritas

http://www.groupelavenir.cd/local/cache-vignettes/L325xH181/arton50930-d73a1.jpgIngabo za Congo FARDC ziri kwivuga ibigwi by’uko zivuganye umusilikare mukuru w’igihugu cy’u Rwanda ufite ipeti rya majoro. Uwo musilikare akaba ari Major Nkundi Ukuru Butera (ugaragara ku ifoto) warasiwe mu mirwano yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za congo kuwa kabiri taliki ya 21 Gicurasi 2013. Uwo Major Butera akaba yari ayoboye ingabo z’u Rwanda Kagame Paul yohereje muri Congo mu izina rya M23.

Major Butera yarasiwe mu mirwano yari ikomeye cyane yahuje ingabo za Congo ni iza RDF mu izina rya M23 arakomereka cyane, bitewe ni uko imirwano yari ikomeye kandi ingabo z’u Rwanda zikaba zari zisumbirijwe, zabonye zigiye kuhashirira zisiga Major Butera kurugamba yakomeretse , aza kwicwa n’ibikomere nyuma. Umurambo wa Major Butera watoraguwe n’abaturage ba Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru aba ari nabo bamushyingura mu buryo busuzuguritse cyane kuko u Rwanda rwabuze uko rufata umurambo we !

Urupfu rwa Major Butera waguye ku butaka bwa Congo rwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye kiyongera ku bindi byinshi byerekana ko umutwe wa M23 utabaho ko ahubwo ari ingabo za Paul Kagame zigenzura igice cy’ubutaka bwa Congo nk’uko ikinyamakuru « lavenir » dukesha iyi nkuru kibivuga. Icyo kinyamakuru kiribasira Kagame cyane, kikavuga ko ari umuntu utagira umutima , wahereye kera yica abana b’abanyarwanda ataretse n’abaturanyi b’abacongomani. Icyo kinyamakuru gitangazwa no kubona ingabo za Kagame zivuga ko zikomeye cyane ariko zikaba zarananiwe no gutwara umurambo w’umusilikare mu kuru wazo !! Birababaje kumva abasilikare b’igihugu cy’u Rwanda bakomeje kugwa mu mahanga bagashyingurwa nk’imbwa !

Twizere ko abashyigikiye ko Kagame akomeza intambara bazajya kurugamba !

Urupfu rwa Major Butera ruteye agahinda, apfuye kimwe n’abandi bose Kagame Paul yicishije ngo ari kubohoza igihugu ! Hashize imyaka 19 yose Kagame afashijwe n’ibihugu bikomeye yica impunzi z’abanyarwanda mu mashyamba ya Congo. Ntacyo Amerika n’Ubwongereza bitamuhaye ngo arimbure impunzi z’abahutu ziri muri Congo ariko kugeza ubu izo mpunzi ziracyariho ntizirashira ahubwo impfubyi zarakuze!

Umugabo Jikaya Kikwete azi neza inkunga ihagije Kagame yahawe kugira ngo arimbure FDLR bikamunanira ; Kagame yarishe arananirwa isi yose imukingira ikibaba ntiyamubaza ubwicanyi ari gukora kugera aho imibare y’abacongomani amaze kwica irenga miliyoni 6 ariko abeshya amahanga ngo ari kurwanya FDLR !

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/05/1346534940Louise-Mushikiwabo-1.pngUbwo Perezida wa Tanzaniya Jikaya Kikwete yabwiraga Kagame ko agomba gushyikirana na FDLR ntacyo Kagame yigeze avuga kuko azi neza ko Kikwete azi neza ko FDLR yananiye Kagame. Kuba Mushikiwabo na IBUKA baritereye hejuru bakibasira Kikwete si uko ari ibitangaza mu kurwana, ahubwo ni ubwoba bafite kuko bazi neza ko Kagame ari kunanirwa urugamba rw’amasasu na politiki , bakibaza uko bizabagendekera mu minsi iri imbere umutima ukabarya! Ibuka na Mushikiwabo nibakenyere bajye kurugamba maze barimbure FDRL ikibazo kirangire niba babishoboye koko !

Bishoboka bite ko abantu bitwa abacikacumu batera hejuru ngo bababujije kwica abantu ! ngo barishakira intambara ! Ntabwo Kikwete yigeze abuza Ibuka cyangwa Leta ya Kigali kurwana , niba Ibuka yumva kurwana aricyo kizayimara umujinya nikenyere ijye kurugamba maze irangize ibyananiye kagame. Abayobozi ba Ibuka ntibazi ubuzima abasilikare babamo, bibera ahashyushye mu bipangu byiza, ntibagenda n’amaguru, aho gushukana nibohereze abana babo mu mashyamba ya Congo guhiga FDLR aho kubohereza i Burayi n’Amerika, nibashyire imodoka hasi bagende n’amaguru bajye gushaka FDLR , ni ba ibyo batabishoboye bari guca umugani ku manywa .Ntabwo ziriya mpfubyi za FDLR zari zanze kubaho neza nka Ibuka, ngo nabo babe mu mazu nk’abandi, bagende n’amamodoka, baririre ababyeyi babo Kagame yishe, nabo bafashwe nk'izindi mpfubyi, bige amashuri nk'abandi bana b'ingoma ! Byazashimisha cyane FDLR ibonye  Ibuka ibasanze mu ishyamba nayo ikamenya ubuzima babayemo imyaka 19 yose ! Kuba Kikwete asaba ko Kagame yashyikirana na FDLR si ukuyikunda ahubwo ni ukugira ngo Ibuka n’akazu ka Kagame bashobore kwigira mo ikizere cya ah’ejo hazaza ! Abasilikare barimo na Kagame baracecetse babura icyo bavuga none ngo Ibuka niyo ishaka kurwana ! None se uyu Major Butera upfuye kimwe n’abandi bapfuye kandi bakaba bakinapfa bari biyanze ? bari banze kubaho neza se bakarindwa nka Kabarebe?

Kikwete yarangije akazi ke , yagiriye inama Kagame n’ intore ze ntizumva , uretse ko n’urugamba zitarushoboye zitegure ko zizabazwa amaraso y’abacongomani n’abanyarwanda zirimo kwica ! Nta kintu na gito Tanzaniya ihomba kuburyo yajya mu mpaka n’u Rwanda , niba Kagame afite imbaraga koko , najye imbere maze urugamba rwo gutsinda FDLR rwamunani mu myaka 19 turebe ko azarutsinda mu kwezi kumwe !

Hari igihe abantu bazashaka gushyikirana bitagishoboka.

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

IGIHE KOKO KIGARAGAJE UKURI twavuga iki kandi?

Répondre
K

MU RWANDA URADUKINISHA  NTABWO UTUZI SHA

Répondre
N

ndagira menyeshe shema na ndagijeko mukanwa ntamisozi ibamo.kuba twambaye kamambiri sukotuyobeweko cg bayobeweko inkweto nziza ziriho cg kotutigeze tuzambara,kandinubuturazambara,umuntu ntahabwa
uburenganzirabwe cg ngo abe umuntu kuko yambaye ibyiza ,kuko ibyingenzi nibiguhesha agaciro.umuhuntagirwa cg ngo ahabwe agaciro nibyo afite ahabwa agaciro nibyo afite ahabwa agaciro nicyo aricyo

Répondre
S

ahubwo kikwete afite ikibazo cya raisonement, nigute twashikirinana n'interahamwe zasize zitemaguye abantu, ubundi se ko batari kubutaka bw'urwanda washikirana nabo gute. nibagume mu mashyamba ya
Congo ntacyo bazageraho, nawe umunyamakuru wiyi web site ufite ikibazo, sinumva ukuntu washyigikira FDLR kandi uzi neza ko bagizwe umutwe w'iterabwoba na Loni, ubu amarica yatanze akayabo
k'umuntu wese uzafata umukuru wa FDLR.

niyo byagenda gute ntituzashikirana na FDLR, ahubwo nibatahe.

Répondre
X

ariko umunyamakuru nkawe utivuga ubwo ibyuvuga byo uba wabihagazeho?

twe Abanyarwanda twiyamye inyangarwanda nkwamwe

dukeneye guhora mumahoro twibereyemo ntiducyeneye umwiryane.

ubutaha ujye ushiraho izina tumenye uwo munyamakuru utangaje uvuga ibyatazi

ese uwo muma jor yapfuye wenyinera????????????????

Répondre