Rwanda-Ububiligi : Imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Kagame i Buruseli

Publié le par veritas

Dore Uko abanyarwanda bahagurukiye kwamagana umwicanyi Kagame mu Bubiligi , Morale ni yose Tuzarurwanirira!!

 

Muri aka kanya , abantu benshi bari mu myigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame watumiwe mu nama ihuza abakuru b'ibihugu by'Afurika n'u Burayi, abo bantu bateraniye imbere y'inzu inteko ishingamategeko y'u Burayi iteraniramo ari naho iyo nama iri kubera.

 

Abantu bose bari gutera hejuru mu ndimi zinyuranye bagira bati,: "Turamagana umwicanyi ruharwa Paul Kagame, kagame umujenosideri,ni mufunge Kagame..." Umubare munini w'abari mu myigaragambyo ni urubyiruko uretse ko n'abantu bakuze batatanze, abayobozi b'amashyaka akorera hanze nabo bitabiriye iyo myigaragambyo kimwe n'abayobozi b'amashyirahamwe anyuranye !

  Belgique-copie-1.png

Nyuma y'isaha imwe imyigaragambyo itangiye dore uko byari byifashe abakongomani bamaze kuyisukamo bamagana kabila:

 

Igipolisi cy'Ububigi kiravuga ko abaje mu myigaragambyo yo gushyigikira Paul Kagame na Politiki ye bari bageze kuri 200.

Ndi-umunyarwanda-copie-1.png
Dore uko abanyarwanda bameze muri iki gihe akaba ari nabo baje mu myigaragambyo yo gushyigikira Kagame,niba udateye nk'uyu munyarwandakazi, ubwenegihugu bw'ubunyarwanda ubusezereho!

 

Aya makuru aratangwa na jambonews

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article