Rwanda/Politiki: Aya macenga agamije iki ?
Hashize iminsi havugwa amanama hirya no hino agamije guhuza abanyarwanda, mu mishyikirano igamije gukemura burundu ibibazo bikomeye, byakomeje gutanya abanyarwanda,bikagera naho bamarana barushanwa mu bugome bwo kurimburana mu mahano ashingiye ku irondakoko ndetse rimwe na rimwe hakazamo n'irondakarere. Hari hamenyerewe ko ku ruhande rwa Leta ya Kigali, bakoresha umukino ushingiye ku kinyoma wo guhuriza hamwe buri mwaka abatoranijwe mu buryo bunogeye gusa ababatumiye muri Misa nkuru yiswe inama y'igihugu y'umushyikirano . Hashize imyaka irenga 15 icyo kinyoma cyarahawe intebe, ariko mu by'ukuri nta cyo byamaze mu gukemura biriya bibazo. Hanze naho hatangiye igitekerezo cyo guhuriza abanyarwanda hamwe mu biganiro byiswe DIR (Dialogue intra Rwandais) cyaturutse cyane kuri initiative y'abanyarwanda bafatanije n'abagiraneza bo muri Espagne. Ibyo nabyo bimaze hafi imyaka umunani ariko ya ntego ntabwo nayo yagezweho.
Muri iyi minsi hadutse imishyikirano iyobowe na Ambasaderi Uwibajije Sylvestre uvuga ko ku giti cye yafashe umugambi wo guhuza leta y'u Rwanda n'abayihunze batavuga rumwe nayo, akaba ngo yaranahawe ubutumwa bukomeye buturutse ku bategetsi bakuru bumuha icyizere cyo kurangiza umurimo ukomeye yiyemeje. Agitangaza uwo mugambi we ku itariki ya 13 Kamena 2012 , hasohotse itangazo ririho umukono wa Bwana NKiko uvuga ko ngo akiri umuhuzabikorwa w'ishyaka FDU n'umukono wa Dr Rudasingwa umuhuzabikorwa w'ihuriro RNC ryamagana uriya mugabo bagira bati : << Ibitekerezo nk'ibi byirengagiza ibibazo bikomeye bimeze nk'ubundi buryo bwo gutegura ikinamico rizwi ku izina ry'”inama y'igihugu y'umushyikirano” iterana buri mwaka igahuza intore n'abandi ngo baba baje kwerekwa ibyagezweho barahunze. Ibyo byose bikoreshwa mu rwego rwo kubeshya abanyamahanga ko ubutegetsi bwa Kagame bushaka demokrasi n'ubwiyunge nyabwo mu gihugu.>> Ku itariki ya 16 Kamena 2012 habaye inama DIR isanzwe iba buri mwaka kandi yari yaratumiwe mbere yuko uriya mugambi utangazwa.
Ikibazo si uko abanyarwanda aho bishoboka hose bahura kugirango baganire ku bibazo bibangamiye ariko ikibazo ni akavuyo bikorwamo ukaba wagira ngo ahari abajya muri ayo manama ntibazi neza icyo bashaka cyangwa se barakina ku mubyimba abanyarwanda bibereye mu kababaro.None se ko muri iyo nama yabaye gusa nyuma y'iminsi itatu RNC-Ihuriro na FDU Nkiko bamaganye k'umugaragaro Ambasaderi Uwibajije Sylvestre noneho bohereje intumwa yabo Condo Gervais bagahurira mu nama ya DIR ubu yihaye mu buryo bw'ubusambo inyito ya DIRHI (Dialogue Inter Rwandais Hautement Inclusif) DIRHI yamye ari intwaro ya politiki ya CNR-Intwari uretse gusa ko atari kuriya iteganijwe gushyirwa mu bikorwa kandi n'igihe cyayo kikaba kitaragera, abashimuta ririya zina mu nyungu zabo bwite, bamenye rwose ko bitazatuma CNR- Intwari idakomeza umugambi wayo.Aho ikibazo kiri ni aha: ibyatanyaga bariya bagabo koko mu minsi 3 byari birangiye ? Noneho hagati yabo bombi ninde ukorera ingoma ngome iri k'ubutegetsi? Baba se bafatanije kuyishyigikira Ambasaderi Sylvestre akabikora k'umugaragaro abandi bakamutiza umurindi mu macenga ya politiki? Baba se bahujwe n'ikinyoma cyangwa bahujwe n'ukuri ? None koko ibyahwihwihiswaga iyo za Nayirobi byaba ari ukuri? Twizere gusa ko amateka yonyine ariyo azabitwereka ariko burya ngo ukuri gushirira mu magambo.
Nkuko nanone byatangajwe na Ambasaderi ubwe ngo noneho DIR igiye gucuranurirwa mu butumwa bwe kugira ngo abe umuhuza abifatanije no kuba intumwa ya Leta y'uRwanda muri iyo ngirwamishyikirano, dutegereze uko bizagenda i Buruseli ku itariki ya 23/6/2012.Ariko burya ibisa birasabirana abahujwe n'ikinyoma ntibabura aho bahurira.Hano kwa Uncle Sam bamaze kubona neza ko ngo bashyigikiye umutwe w' abicanyi bakayogoza kariya karere k'Afurika barashaka porte de sortie honorable bakizeza abemeragato ko ibintu byose bigiye kujya mu buryo ko bagomba kwitegura ngo bakajya i Kigali ngo bakabona kubavaniraho abicanyi bicaje ku ngoma.Ibyo kandi birashoboka rwose. Nibigenda bityo abazicazwa ku ntebe bazaba bihambiriye ku kinyoma kandi biyemeje kucyimakaza.Bazaba bahambiriye amaboko n'amaguru bakorera gusa abazaba babahaye ubutegetsi kandi abo ntibashishikajwe na busa n'akababaro k'abaturage,barishakira gusa aho bashora imari yabo bakunguka gusa nubwo abenegihugu bashira. Mbese koko ibibazo by'abanyarwanada bizaba bikemutse? Abiyemeje rero ko guharanira ukuri kutavangiye, ariyo nzira ikwiye kuzana ubumwe n'ubwiyunge birambye mu banyarwanda, nimukenyere mukomeze kuko urugamba nyarwo nibwo rwatangira kandi inzira iracyari ndende. Imana y'u Rwanda nitabare idukize ubugambanyi bwaturuka ku banyabwoba n'abanyantegeke maze yongerere abanyakuri umurava n'ubutwari, ibahe kwihangana kandi ibamurikire ibahore imbere. Amen
Rwaka Théobald