Rwanda: Nyuma y'ikiganiro cya Masabo Nyangezi Juvénal, hari ibyantangaje n'ibyo twemeranywaho !

Publié le par veritas

       Masabo-gere.png

Burya  umuntu wese apfa Imana yabishatse. Gusa, nkurikije ibikubiye mu kiganiro cya Masabo, kirekire kandi giteye agahinda, hari byinshi byo kwibaza rwose.

 

Hari aho yageze avuga ko atigeze akubitwa, ko yaryaga neza(amata  n' ibindi) cyane avuga muri za 94! Njye naratangaye cyane, nkurikije uko nzi FPR, uburyo ifunga, uko ifata imfungwa birenze ubunyamaswa cyane cyane muri ariya matariki mabi cyane yinjiriye muri gereza, système ni imwe(gukubita, kwozwa mu mutwe, gushinyagurirwa, kujyanwa muri za containers n' abahandi).

 

Njye mbere yuko njya Gereza, namaze iminsi ilindwi muri container, ariko nkubitwa, amaboko azirikiye inyuma, ndya impungure 42 ku munsi, zitica ntizinagukize. Aha sinshaka gusebya FPR, ndavuga ibyambayeho. Nakubitwaga inkoni ijana ku munsi, ziziritse hamwe zose, bakandeka ari uko zibaye ubushingwe, ikibuno cyabaye umutuku, amaboko aboshye, ingoyi na nubu zapfumuye imyanya y' amaboko, n' inkovu ntizizigera zikira. Kuvuga ngo FPR yakubitaga abanyururu barwanye gusa, simbyemeranyaho nawe rwose.

 

Kuba Nyangezi yaramaze imyaka ilindwi, azira akarengane, birababaje nkuko hari benshi bakibabariyemo, nta mizero yo kuzasohoka, nta kwizera ubucamanza nyakuri. Ariko aho avuga ngo :" Bagira ikinyabupfura", ngo bamuhaye byeri amaze kwinjira mu nzu y' umuyobozi wa Gereza, nabyo byarantangaje cyane ! FPR ikuryoshyaryoshya utaragera Gereza, ikubwira utugambo twiza, ikakwizeza ko ugiye kujya ahantu heza, kubona akazi keza, bibwira ko utabona ibyo bagamije(imigambi yabo mibisha).

 

Nyamara wamara kwinjiramo, inkali nizo ziba Byeri yawe, ukarara muri étagère wihinnye, wagira amahirwe amaguru ntakore hasi, aho babaga basutse amazi avanze n' umunyu. Ibi ndabivuga kuko byambayeho, kandi nkabiganira n' izindi mfungwa zabaga ziturutse mu zindi gereza. Byarantangaje rero kumva ko Gereza ya Butare na Gikongoro zitandukanye n' izindi, kandi bose nzi neza ko imikorere yabo ari imwe, amabwiriza yose aba aturutse hejuru, babigambiriye babizi neza.

 

Ikindi ni uko ntawe upfa isaha itaragera, niyo wamurasa amasasu angana iki, Imana itabishatse, ntacyo aba. Kuba Masabo atavuga ukuntu buri munsi FPR iza kuroba imfungwa, ikazica urubozo, ntinazinogonore ngo bigire inzira, zigasamba amasaha arenze 24, abandi bafungwa babyumva zihorota, nibyo bituma abantu benshi basara, abandi bagata umutwe.

 

Yewe, nkubwire ko niyo wareba ibyo aba Nazi bakoreye abayahudi, ugereranije nibyo FPR ikorera abahutu cyane cyane bafunzwe, birenze ukwemera. Ntawe nifuriza kuzakandagira muri gereza ya FPR, kuko birenze ukwemera, kandi uzi neza ko uzira ubusa. Uzi ko abantu benshi bifuza kwicwa, kuraswa, ngo birangire, aho gukomeza kuborera muri gereza gusumbya ubunyamaswa!

 

Ikindi nemeranya nawe , ni abantu bose, batemeraga Imana, bayiyoboka bageze muri Gereza, kuko babona aribwo buhungiro bwabo, kandi nkaba mpamya ko Imana ibumva, kandi umunsi uzaba umwe, baruhuke iriya ngoma nyidishi. Masabo komeza wihangane, ubwo uzi kwandika, no kulilimba, byose uzabishyire ahagaragara, maze amahanga yose amenye ukuli, niwo musanzu uzaba uhaye abo wasizemo.

 

Imana nayo izabiguhembera, kandi ikomeze irere abawe.Ntugasaze.

 

 

Bugarama City

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article