Rwanda : Ese Kagame Paul yiyemeje guhangana na USA agasimbuka ikiraro cyo kwiyongeza manda mu mwaka w'2017 ?

Publié le par veritas

[Ndlr :Perezida w’igihugu cya Uganda yasuzuguye perezida w’igihugu cy’Amerika Barack Obama wamubuzaga gushyira umukono ku itegeko rihana abatinganyi (abasambana bahuje ibitsina), Museveni yashyize umukono kuri iryo tegeko ndetse avuga ko atagomba gusuzugurwa n’Amerika ahubwo akaba agiye kubana n’Uburusiya . Amerika yahagaritse imfashanyo yageneraga Uganda mu buvuzi n’ibindi bihugu by’i Burayi bihagarika inkunga bageneraga icyo gihugu none ubu aho ikibazo kigeze ni uko igihugu cya Uganda kigiye gusubira kuri iryo tegeko kugira ngo cyoroherwe kuko ubuzima bwenda guhagarara! Iki akaba ari ikimenyetso kerekana ko ibikorwa bibi bikorerwa abaturage n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari biba byahawe umugisha n’igihugu cya USA, reka tuzarebe ko Kagame Paul nagera ku kiraro cyo kurangiza manda mu mwaka w’2017 azagisimbuka akigumira kubutegetsi Amerika itabimwemereye ! Niba Kandi bibaye gutyo Amerika ikicecekera umenya uyu muyobozi wa USA nawe azaba ahasebeye !]

 

Kagame-Nkurunziza-Kabila.png

Mu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI”, Russel Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Karere k’Ibiyaga bigari yihanangirije ba Perezida w’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyangwa uw’u Burundi  ko batagomba kugerageza guhindura itegeko nshinga kugira ngo babone uko baguma ku butegetsi kuko ngo uzabikora Amerika izamufatira imyanzuro.


Umunyamakuru yabajije Russel Feingold ati: Mu myaka itatu iri imbere hazaba amatora muri Congo, mu Burundi, mu Rwanda na Uganda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakurikiranira bya hafi aya matora?


Russel Feingold yavuze ko nta kabuza USA izayakurikiranira hafi kandi izagerageza guhagarara ku myanzuro n’uruhande duhagazeho. Ati “Niyo mpamvu duhamagarira ibyo bihugu kubaha itegeko nshinga ryabyo cyane cyane ku ngingo y’ibijyanye n’umubare wa manda zo kuyobora.”


Russel Feingold yihaniza Perezida uwo ariwe wese muri ibyo bihugu wahirahira ashaka guhindura itegeko- nshinga kugira ngo agume ku butegetsi. Yongera gushimangira amagambo Pereza wa USA, Barack Obama yavugiye muri Ghana ubwo aheruka gusura umugabane wa Afurika agira ati “Perezida Obama yavuze ko Afurika ikeneye inzego zikomeye idakeneye abantu bakomeye.”


Nyuma y’iri jambo abahanga batandukanye bavuze ko bigaragaza ubushake bwa Amerika mu kubaka inzego n’ubuyobozi bukomeye ariko bushingiye kunzego budashingiye ku muntu ku giti cye dore ko ari nabyo byakunze kuzahaza ibihugu bya Afurika kuko usanga inzego zubakiye ku muntu umwe kuburyo aramutse avuyeho usanga igihugu kigira ibibazo.


http://umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/10/Senateri-Russ-Feingold-arakora-ibishoboka-ngo-arangize-intambara-zibera-muri-Congo.jpgUmunyamakuru wa RFI yongeye kubaza Russel Feingold ati: Perezida Kagame, Kabila na Nkurunziza bari muri manda yabo ya nyuma, nk’uko itegeko nshinga ry’ibyo bihugu ribivuga. USA izakora iki umwe muri abo aramutse agerageje guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi?


Kuri iki kibazo Russel Feingold yavuze hakiri kare kuba yavuga ku myanzuro Amerika yafata kandi ntabyari byaba, ashimangira ko Amerika izabifataho umwanzuro nibiramuka bibaye. Ati “Ariko ndakeka ko buri umwe muri abo bayobozi azabona akamaro ko kubaha itegeko nshinga uko riri (uko ryatowe n’abaturage).”


Ubusanzwe guhindura itegeko nshinga cyane cyane ku ngingo yo guhindura manda z’umukuru w’igihugu bica mu matora rusange y’abaturage azwi nka ‘referendum’. N’ubwo Amerika ivuga ibi, Abanyarwanda batandukanye bakunze gusaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzakomeza akabayobora kuko ngo bashimishwa n’ibyo amaze kubagezaho.


Abantu benshi bakunze kubaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame niba azongera kwiyamaza, n’ubwo akunda kuvuga ko yubaha icyo abaturage bashaka, igisubizo cye gikunze gusoreza ku nteruro imwe igira iti “Ni mutegereze umwaka wa 2017 ugere.”


Source : UMUSEKE.RW

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
<br /> Mukurikire ibibera i Burundi Ubu! Perezida Nkurunziza yatoresheje ihindura ry'itegeko nshinga umudepite umwe wari wemeye  arisubira!(1) Its a matter of time Kagame azabikora, Kabila<br /> azabikora. Gusa abaturage bazabifata gute kuko abadepite bo bari mu kwaha kwabo.<br />
Répondre