Rwanda: Amnesty International irasaba amahanga guhagarika inkunga ihabwa ingabo z'u Rwanda kubera iyicarubozo no kunyereza abaturage !

Publié le par veritas

 

 

Imfungwa-mu-rwanda.png

           Uyu ni umwe mubafunganywe na Lt Mutabazi

 

Nubwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwitabaje inzobere Evode Uwizeyima mu by'amategeko kugira ngo arebe ko yasisibiranya agahisha amahano yo kwica urubozo abanyarwanda (kanda aha usome uko abivuga), umuryango mpuzamahanga umaze gufunguka amaso ku mahano akomeje gukorwa n'ubutegetsi bwa Kagame Paul na FPR inkotanyi! Niba Evode Uwizeyimana yarize amategeko koko, akaba ashaka no gukorera abanyarwanda, nakorebe ibishoboka byose atabare Lt Mutabazi n'umuryango we !

 

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International irasaba abatera inkunga ingabo z’u Rwanda guhagarika inkunga baziha.


Amnesty International irashinja guverinoma y’u Rwanda gukora iyicarubozo no gushyira abantu ku ngoyi, gufunga abantu binyuranije n’amategeko no kunyereza abantu mu magereza ya gisilikari atazwi. Ibi ngo bikorwa n’urwego rw’ubutasi rwa gisilikari J2.


Muri raporo yasohotse ejo kuwa mbere yitwa “U Rwanda: mw’ibanga rikomeye, ifungwa rinyuranije n’amategeko mu nzego z’ubutasi bwa gisilikari”.  Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yabajije ministri w’u Rwanda w’ubutabera uko u Rwanda rwakiye iyo raporo aho gusubiza akarengane abanyarwanda bakomeje kugirirwa, Busingye yavuze ko raporo zinenga u Rwanda ari indashima! Mbese kuriwe ,u Rwanda ahubwo rwagombye gushimirwa ko rwica abantu urubuzo abandi rukabanyereza!!

 

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH450/me_evode_uwizeyimana_amaze_gutanga_ikiganiro-8b958.jpg  Evode Uwizeyimana i Kigali, aje kureba ko yagarurira ikizere Kagame yatakarijwe n'amahanga!

 

Kanda aha wumve uko Madame Gloria Kayitesi ahangayikishijwe n’uwo bashakanye LT Mutabazi

 


 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
<br /> Kagame ni ntamunoza, kubona Inyumba yaramugejejeho uyu Evode, ariko akarenga akamuha kuri twa tuzi twe???<br />
Répondre