RDC: Umudepite wa Congo arahamagarira leta y'igihugu cye kurega u Rwanda na M23 mu rukiko mpanabyaha mpuzamaganga (CPI)!

Publié le par veritas

       M23-copie-4.png

Depite Léon Dehon Basongo wo mu ishyaka rishyigikiye ubutegetsi (MP) mu gihugu cya Congo arahamagarira leta ya Congo gutanga ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) kubera ko igihugu cye cyahohotewe n’abagiteye mu rwego rwo gushaka guhindura imipaka y'igihugu cye. Uwo mudepite akomoka mu ntara ya Katanga, akaba yavuze ko intambara iri muburasirazuba bwa Congo iyobowe n’umutwe wa M23 ufashwa n’igihugu cy’u Rwanda igamije guhindura imbibi z’igihugu cya Congo ibyo bikaba bihanwa n’amategeko mpuzamahanga .

 

Ikinyamakuru « allafrica » veritasinfo ikensha iyi nkuru kiremeza ko raporo ziri mu muryango w’abibumbye (ONU) n’abanyepolitiki banyuranye bashinja igihugu cy’u Rwanda gufasha mu mirwano umutwe wa M23 kandi uwo mutwe n’abawushyigikiye bakaba batangiye gushyiraho ubuyobozi mu duce bigaruriye mu kwezi kwa Nyakanga 2012 mu karere ka Rutshuru ; ibyo bikaba bihanirwa n’amategeko mpuzamahanga kuko biri mu byaha byo guhindura imipaka y’igihugu !

 

Ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ububiligi cyitwa « rtbf.be »cyatangaje inkuru ivuga ko leta ya Congo yarahiye igatsemba ko idashobora kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 ; ari mu gihugu cya Uganda Raymond Tshibanda , ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Congo yagize ati : « ntabwo dushaka ko umutwe wa M23 ufatwa nk’ishyaka rya politiki, ko uwo mutwe ufite ibitekerezo bya politiki,tukaba tugomba gusenya uwo mutwe byanze bikunze » icyo gitekerezo cya Leta ya Congo akaba ari nacyo leta ya Leta y’Amerika ishyigikiye nkuko byatangajwe na Madame Hillary Clinton ndetse we wongeraho ko abayobozi ba M23 bagomba gushyikirizwa ubutabera ; igihugu cy’u Rwanda kivuga ko ntaho gihuriye n’umutwe wa M23 cyo kirasaba igihugu cya Congo kugirana imishyikirano na M23 noneho abasilikare bawo bagasubizwa mu ngabo za Congo ; icyo gitekerezo cy’u Rwanda kikaba gikomeje gutera urujijo umuryango mpuzamahanga no kunaniza mu mishyikirano yo gushakira umuti wihuse ikibazo cy’intambara muri Congo.

 

N’ ubwo guhagarika imfashanyo ku bihugu bitera  inkunga leta y’u Rwanda ntacyo bihindura ku myumvire y’u rwanda ku mutwe wa M23, amashyaka ya politiki (RNC na FDC) afatanyije n’abakongomani biyemeje gushyikiriza urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) ikirego ku byaha by’intambara Kagame n’abasilikare be bakomeje gukorera muri Congo , none na bamwe mu bategetsi ba Congo batangiye gutekereza inzira yo kujyana ikibazo cya M23 n’abayitera inkunga( u rwanda) murukiko mpanabyaha mpuzamahanga.

 

Yego kagame afite abanyamaboko benshi bakomeje kumukingira ikibaba mu bihe bikomeye mu byaha byinshi yakomeje gukora , akaba ari abanyamahanga bafatanya gusahura umutungo wa Congo, ese abo banyamahanga bazakomeza kwikorera ibyaha bya kagame bamukingira ikibaba kugeza ryari ?

 

Tubitege amaso !

 

 

Ngoga Jean Veritasinfo.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
7
Something cheap, functional and reasonably durable.
Répondre