RDC : Ingabo za FDLR ziyobowe na Major Rubahiza nizo zishinzwe kurinda umutekano w'abaturage muri Rutshuru !

Publié le par veritas

 

 

    FDLR

Abaturage bo mu karere ka Rutshuru muri kivu y’amajyaruguru bafite impungenge z’umutekano wabo kuva aho umutwe wa M23 utangiriye imirwano n’ingabo za Congo. Icyo kibazo k’intambara ya Kagame na M23 cyatumye ingabo za Congo FARDC n’iza Loni Monusco ziva mu giturage hirya no hino maze zijya kurugamba. Ingaruka zo kubura umutekano mu baturage zahise zigaragaza , maze abaturage baterwa n’abagizi ba nabi bo mumitwe inyuranye yitwaza intwaro.

 

Abaturage bo mu karere ka Bwito gahererye mu karere ka Rutshuru hafi ya Goma bagiranye imishyikirano n’umutwe wa FDLR kugirango ushobore kubarindira umutekano uhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro  iri muri ako karere. Buri mucuruzi muri ako karere yiyemeje kujya atanga amadolari 60 buri kwezi naho buri rugo rugatanga idolari rimwe. Abo baturage bahisemo kurindwa n’ingabo za FDLR bitewe ni uko mu kwezi kwa Mata 2012 ingabo z’uwo mutwe zerekanyeko zifite ubushobozi mu kurinda umutekano, FDLR ikaba yarabigaragaje ubwo yatabaraga umunyaburayi ukorera umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) wafashwe n’abagizi ba nabi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri ako karere maze umuyobozi w’ako karere (umutware wa gihanga) yiyambaza Majoro Rubahiza wa FDLR yohereza ingabo ze maze zibohoza uwo mukozi; icyo gikorwa cy’ubutabazi cya FDLR n’umukuru w’ingabo za Loni Monusco muri Congo aremeza ko cyabayeho.

 

Mu gihe abaturage bari bateraniye mu nama , batumije Major Rubahiza uyobora ingabo za FDLR muri Nyanzare, bagirana imishyikirano y’uko FDLR igomba kurinda abaturage banemeza n’umusanzu ugomba guhabwa FDLR nkuko twabivuze haruguru. Umutware uyobora ako karere yishimiye umwanzuro wafatiwe muri iyo mishyikirano akaba yarabwiye abanyamakuru ko batari kwihanganira kugumiraho batarinzwe n’ingabo zibifitiye ubushobozi. Amakuru veritasinfo ikesha abanyamakuru basuye abaturage muri ako karere yemeza ko abo banyamakuru basanze FDLR yaragaruyemo umutekano muri ako karere n’ubwo abo banyamakuru batashoboye kumenya neza n’iba ayo mafaranga abaturage biyemeje gutanga bafite koko ubushobozi bwo kuyabona bose cyangwa se niba nta gitugu gishyirwa kubaturage mu kwishyura uwo musanzu!

 

Ikindi kigaragara ni uko aya masezerano yabayeho ari nk’amaburakindi kuko byari bikomereye abaturage kurindwa n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR waharabitswe cyane (na Leta ya Kagame Paul) ko ari umutwe n’abicanyi b’ibyihebe, ariko umuntu ukurikiranira hafi ibibera muri kariya karere k’ibiyaga bigari yemeza rwose ko guharabika gutyo FDLR bitavuze ko idashobora  kurinda umutekano w’abaturage, kandi nyuma yo kugirana amasezerano yo kurinda bao baturage FDLR yagaragaje ko ishoboye kubarinda! Bitewe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro iri muri Congo kandi iyo mitwe ikaba irangwa no gusahura no kwica abaturage , byabaye ngombwa ko abaturage bashyira ikizere cyabo muri FDLR kugira ngo ibarinde ! Byatangiriye ku bashoferi benshi batwara amamodoka muri kariya karere bashyize ikizere cyabo kuri FDLR kugira ngo ibarinde, nyuma bigera kubaturage bose.

 

Indi mpamvu abaturage bagaragaje ituma bashyira ikizere cyabo muri FDLR ni uko ingabo za Loni (Monusco) zitashoboye kubarindira umutekano wabo muri iki gihe ingabo za Congo ziri mu mirwano n’umutwe wa M23; hagati aho kandi n’abapolisi b’igihugu cya Congo bagaragaje ubushobozi buke mukurinda umutekano w’abaturage; kubera izo mpamvu zose byabaye ngombwa ko abaturage bagirana amasezerano yo gutanga umusanzu bakarindwa na FDLR.

 

 

Source : syfia-grands-lacs.info

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article