Politiki: FCLR-UBUMWE yandikiye amashyaka ibaruwa y'impuruza iyasaba kunga ubumwe mu kurwanya ingoma -ngome y'igitugu cya Paul Kagame

Publié le par veritas

http://www.afrique-planete.com/images/carte/carte_rwanda.gif

Banyarwanda Banyarwandakazi Bavandimwe muharanira impinduka mu gihugu cyacu cy'u RWANDA, Bavandimwe, tubanje kubasubuza tubifuriza amahoro n'umugisha bituruka ku MANA RUREMA. Murakagira UKWISHYIRA N'UKWIZANA MU MAHORO NO MU BUMWE.

Bavandimwe, ntawe utazi akaga n'amakuba bizambije Abanyarwanda kubera ubutegetsi bubi bw'agatsiko karangajwe imbere na Jenereli Perezida Paul KAGAME karangwa n'ubwicanyi, akarengane, igitugu, iterabwoba, ihungeta, ihutaza, politiki y'ikinyoma no kutihanganira abatavuga rumwe nako kataretse gushoza intambara z'urudaca mu karere u RWANDA ruherereyemo.

Ku bw'ibyo rero, nk'uko twabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru No 001/13/COORD/FCLR-UBUMWE ryo ku wa 04 Gashyantare 2013 twasanze gukomeza gutatanya ingufu ari ugukomeza gutiza umurindi kariya gatsiko.

Bavandimwe, igihe kirageze ngo turenge ibidutanya ibyo aribyo byose byaba amoko, uturere, amadini, amashyaka, ibitekerezo, n'ibindi ahubwo duhuze ingamba n'imbaraga dutabare u RWANDA n'Abanyarwanda.

Dufite inshingano zo guha Abanyarwanda urubuga ngo bihitiremo ubuyobozi n'imiyoborere bibanogeye. Ngiki icyahagurukije IHURIRO RIHARANIRA KUBOHOZA u RWANDA, FCLR-UBUMWE tubashishikariza kwinjiramo cyangwa kuritera ingabo mu bitugu kugira ngo twunamure u RWANDA ubu rugeze aharindimuka.

ABISHYIZE HAMWE NTA KIBANANIRA kandi IMANA IRABASANGA. Uyu mwaka wa 2013 uzatubere uw'intsinzi. HARAKABAHO U RWANDA MU BWISANZURE! HARAKABAHO UBUFATANYE!

MUTARAMBIRWA Théobald

Umuhuzabikorwa.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Ariko ibyo mukora byose mujye mugendana n'igihe! Ntabwo iriya carte administrative irimo Prefectures igikoreshwa. Mushyireho irimo Intara nibiba ngombwa n'Uturere.

Répondre