Paul Kagame ari kunyereza abaturage mu gihe Museveni ari gutsindwa urugamba muri Sudani y'epfo !

Publié le par veritas

http://gdb.voanews.com/E81349B6-52D5-4DE0-8E30-74A71748893D_w640_r1_s.jpg

                           Dr Riek Machar

 

Paul Kagame akomeje kugaba ibitero kubanyarwanda ,ubu mu gihugu cyose abaturage bafite ubwoba kuko hamaze gufatwa abantu barenga 200 bashinjwa ko bafatanyije na FDLR kandi umubare w’abagomba gufatwa ukaba ari munini cyane ; abafatwa bose bazajya bavuga ko bazimiye, bamwe bazajya bicwa abandi bagaragazwe nyuma ! Kumva ibihangano bya Kizito Mihigo harimo n’amasengesho no kumva radiyo Amazing Grace iyoborwa na Cassien Ntamuhanga nabyo ni icyaha ! Hagati aho hari abanyarwanda bashimuswe ku Gisenyi bohererezwa Uganda nayo ibajyana ku rugamba muri Sudani y’epfo, abo nabo bari gupfira mu mirwano muri Sudani ntawe urabutswe. Igihugu cya USA cyahaye inshingano Kagame na Museveni zo gufata igihugu cya Congo na Sudani y’epfo, muri Congo abo bagabo bombi bakubiswe incuro none no muri Sudani y’epfo ishyamaba si ryeru ! Uwo mujinya wo gutsindwa niwo Kagame ari gutura kubaturage ngo yabonye abanzi !

 

Ingabo z’igihugu cya Sudani y’epfo ziremera ko zatakaje umujyi ukomeye  witwa Bentiu, uwo mujyi ukaba uherereye mu majyaruguru y’igihugu kandi ukaba ukungahaye cyane kuri peteroli.

 

Bentiu ni umujyi uri mu ntara ya Unity, uwo mujyi ukaba ari ubwa kabiri wigaruriwe n’abarwanyi ba Riek Machar barwanya ubutegetsi bwa Perezida w’icyo gihugu Salva Kiir. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ingabo z’igihugu zifashijwe n’igihugu cya Uganda zari zashoboye kwirukana abarwanyi ba Riek Machar muri uwo mujyi wa Bentiu ufite amariba menshi ya peteroli.

 

Ingabo za leta  ya Sudani y’epfo ziremera ko ejo kuwa kabili taliki ya 15/04/2014 aribwo zatakaje uwo mujyi, zikaba zirega abarwanyi ba Riek Machar gukora ubwicanyi bw’abaturage bakimara gufata uwo mujyi uretse ko abanyamakuru bavuga ko ntabimenyetso babonye by’uko ubwo bwicanyi bwakozwe.


http://www.diplomatie.gouv.fr/fr/IMG/jpg/06-01-2014_Soudan_du_Sud_FCV_proposition_HD_cle836eca.jpg

 

Dr Riek Machar urwanya leta  ya Sudani y’epfo yabwiye ibiro ntaramakuru  AFP ko afite umugambi wo gufata umurwa mukuru wa Juba n’indi mujyi irimo amariba ya peteroli ku buryo iyo ntambara izarangira ari uko Perezida Salva Kiir avuye kubutegetsi. Abarwanyi bafashe Bentiu basabye igihugu cy’Ubushinwa n’Ubudage kuba byakuye abakozi babo mu mariba ya peteroli ari muri uwo mujyi ibyo bihugu byacungaga mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.

 

Imirwano muri Sudani y’epfo yatangiye taliki ya 15/12/2013, ubutegetsi bwa Sudani y’epfo bwahise butabarwa n’igihugu cya Uganda ndetse na Sudani ya ruguru maze birukana abarwanyi ba Riek Machar mu mijyi ikomeye bari bafashe ariko abakurikiranira hafi amateka y’imirwano muri Sudani bemeza ko ibyaro hafi ya byose bigenzurwa n’abarwanya ubutegetsi bwa Sudani y’epfo kandi kubibakuramo akaba atari ibintu byoroshye. Riek Machar yavuze ko namara kwirukana perezida Salva Kiir azihutira kuza gushaka Museveni muri Uganda kuko ariwe waroshye akarere kose k’Afurika mu ntambara zidashira !

 

Source : AFP  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article