Leta y'u Rwanda yahahamuwe n'amajwi y'abanyepolitiki bari hanze, ifunga abanyamakuru !

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L378xH312/arton51558-cf71b.jpg[Ndlr:Leta ya FPR Kagame igiye guhahamuka izuba riva ! Umuvugizi w’ingabo Nzabamwita we ahora arota FDLR ngo ikabije gukoresha ikoranabuhanga ngo bikabatesha umutwe ngo uretse ko idakomeye ! None se niba FDLR idakomeye yasobanura impamvu abo ba FDLR bahora bavuga gusa impamvu batabamaze n’imyaka bamaze muri Congo? Ubu abanyamakuru nibo bagezweho, nyuma yo kurebuza mu matelefoni y’abantu bamaze kubanyereza ngo barebe ko batavugana n’abo hanze, ubu noneho abanyamakuru bari gufungwa kumugaragaro ngo banyujijeho amajwi y’abatavuga neza ubutegetsi bwabo! Ubu bwoba buzarangira bigenze bite? Niba se leta  itewe ubwoba n’amajwi yanyuze kuri radiyo yashobora ite urugamba rwa politiki? None se iyo leta  irumva ikomeye?]  

 

Abanyamakuru babiri ba Radiyo Salus, Rose Nishimwe na Jeannette Mukamana bari mu maboko ya Polisi, babazwa ku majwi batambukije kuri iyi Radiyo. Aba banyamakuru kuri uyu wa Kabiri nibwo batambukije amajwi y’imwe muri radiyo zikorera ku murongo wa internet z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, hagaragaramo ibiganiro bisebya ubuyobozi buriho nk’uko umwe mu banyamakuru ba Radiyo Salus yabibwiye IGIHE.


Aba banyamakuru bari mu kiganiro aho baba bacishaho indirimbo, bagenda banaganira ku bintu bitandukanye, nibwo ayo majwi yanyuze kuri iyo radiyo ariko ngo atajyanye nibyo bavugagaho. Umuyobozi wa Radiyo Salus, Hagabimana Eugene, we yabwiye IGIHE ati « Ni byo bari mu maboko ya Polisi bari kubazwa. »


Hagabimana ariko avuga ko nta byinshi abiziho kuko bafatwa ntiyari ahari. Asaba ko twavugisha Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye kuko iyi radiyo ari iyayo kandi ubuyobozi bwayo bukaba ari bwo bwagira icyo bubivugaho n’inzego za Polisi. Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ariko ntiyafata telefone, turagerageza kuza kumuvugisha.


Umuyobozi w’Urwego rwigenzura rw’Abanyamakuru mu Rwanda(RMC), Fred Muvunyi, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Kabiri babwiwe ko abayobozi babiri n’abanyamakuru babiri ba Radiyo Salus bari muri Polisi babazwa ku byaciye kuri iyo radiyo, baza kubarekura hafi nka saa tatu z’umugoroba, ariko abanyamakuru babiri bari mu kiganiro ibyo bakurikiranweho bihita bongeye guhamagarwa muri Polisi mu masaha akuze.


Muvunyi akomeza avuga ko ubu hari abakozi RMC yohereje mu Majyepfo gukurikirana neza ibyo abo banyamakuru bakurikiranweho, kuko bitaramenyekana neza. Muvunyi yavuze ko abo banyamakuru bivugiye ko bagerageje guhagarika ibyo byatambukaga ariko bibanza kubananira.


 

Turacyakurikirana iyi nkuru. 

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
<br /> Hee! soma neza TORES we!! ntakiganiro cy'abantu bo hanze cyanyuzeho ahubwo ngo ni amajwi yumvikanye !!! ubwo se si uguhahamuka !!!<br />
Répondre
T
none ni ikihe kiganiro bacishijeho? mucyandike tukirebe.
Répondre