Kagame Paul turacyari kumwe, n'ubwo harimo urujijo yashoboye kwiyereka abaje mu gitaramo cya ni joro!

Publié le par veritas

kagame.pngYezu wenyine niwe washoboye kuzuka yiyereka intumwa ze aho zari ziteraniye iyo nkuru y'izuka rye ikaba yarakwiriye isi yose, ejo kuwa gatanu taliki ya 10/01/2014 inkuru y'igihuha yakwiriye isi yose ko Paul Kagame yitabye Imana, abakongomani bo bakiriye iyo nkuru y'igihuha y'urupfu rwa Kagame bajya mu mihanda mukwerekana ko bakize umwanzi, abanyarwanda bo baricecekeye, no mu ntore zikunda Kagame nta numwe wigeze asuka amarira na gato ngo agaragaze ko umubyeyi yitabye Imana, wagirango iki gihuha cyahimbwe na Kagame kugirango atahure ko intore ze zimubeshya gusa, ko mu gihe bazaba batakiri kumwe zizamuvumira ku gahera , twizere ko nta munyarwanda numwe wagaragaje amarangamuti ayo ariyo yose kuri iyi nkuru y'igihuha cy'urupfu rwa Kagame atazibona kurutonde rumwe n'abavuganaga na nyakwigendera Patrick Karegeya.

 

Ejo ku mugoroba abari mu gitaramo k'indirimbo gakondo za kinyarwanda batunguwe no kubonekerwa na Kagame Paul aherekejwe na Jeannette Kagame, hari mu masaha ya saa tatu n'igice z'ijoro.Hashize umwanya muto we n’umufasha we bageze muri iki gitaramo, Perezida Kagame yaguriye abari aho bose icyo kunywa ndetse n’amafunguro ubwo buri wese yasabwaga kutagira inyota ndetse no kutishyura fagitire n’imwe, ibi bikaba nk’uko byasobanuwe, byari mu rwego rwo gusangira n’abari aho umwaka mushya wa 2014.

 

Aya makuru yo kwiyereka abaje mu gitaramo kwa Kagame atangazwa n'IGIHE, icyo kinyamakuru kikaba kibona ko kuba kagame yarabitswe akiriho azarama ngo niko umuco wa kinyarwanda usobanura ariko abakuru bazi umuco wa kinyarwanda twashoboye kubaza icyo kubika umuntu ukiriho bisobanura bo batubwiye ikinyuranyo by'icyo igihe cyo kivuga! Turibaza kandi mu byukuri niba ari Kagame Paul wiyeretse abari mu gitaramo kuri uwo mugoroba cyangwa niba barashatse uwo bajya kunganya urubavu akaba ariwe Jeannette Kagame asohokana kugirango barebe ko igihuha cy'uko Nyakubahwa yitabye Imana gihagarara!

 

Uku kwiyerekana kwa Kagame guteye amakenga, kuki Kagame yiyerekanye ni joro ,akamara amasaha abiri gusa? None se umukuru w'igihugu asangira bwa mbere ubunani n'abantu bari mu kabari cyangwa ahamagara abagize inzego za leta (abaministre n'abadepite) bagasangira ubunani? Kuki umukuru w'igihugu afotorwa na telefoni nk'uko igihe kibivuga ? (mwitegereze neza ifoto ya Kagame batubwira ko yafashwe na telefoni ejo ari mu gitaramo). Nubwo mu butegetsi bw'igitugu bwa Paul Kagame bitemewe kuvuga, byari ngombwa ko abanyarwanda babwirwa uko ubuzima bw'umukuru w'igihugu buteye! Niba koko iyi foto igaragara hejuru ari iya Kagame biragaragara ko ubuzima bwe butameze neza akaba aribyo bituma atigaragaza mu ruhamwe bikanabyara ibihuha by'urupfu rwe!

 

Ntabwo twabura kuvuga ko muri izi ntangiriro z'umwaka Kagame Paul yari afite akazi kenshi ko gupanga urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya ,ubu akaba arimo apanga uburyo abakomando be yohereje gukora ayo amahano badatabwa muri yombi, dore ko leta y'Afurika yepfo yasabye igipolisi n'ubutabera bw'icyo gihugu guta muri yombi abo bagizi ba nabi vuba na bwangu! Akazi gakomeye nk'ako Kagame arimo akora gashobora gutuma umukuru w'igihugu ataboneka kandi agata ibiro!

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Ni mwitegereze neza iyi foto ya Kagame ! Mubyukuri iyi foto iratekinitse kuko akaboko karamutsa abantu ntigafashe kuri Kagame mubyukuri !!!<br />
Répondre