Itegeko rihindura abanyarwanda ibiragi mu gihe k'imyaka 25! Ibi se nabyo byarahanuwe ?

Publié le par veritas

http://t2.gstatic.com/images?q=tbn:ANd9GcSRUqg33bAw3c2yGyvNYnbp1lBJT2aYlW2WNXsMqiO9k1isP7rn[Kuri iyi ngoma ya Kagame na FPR abanyarwanda babayeho mubuzima buteye ubwoba , muri iki gihe abaturage bose barahahamutse kuburyo batagishobora no kuvugana, buri muntu wese yishisha undi, yaba umwana wawe cyangwa uwo mwashakanye wikanga ko ashobora kukurega ku ntore ko wavuze agatsiko nabi bigatuma baguca umutwe ! Ubwo buzima bwo kubaho mu bwoba bwatumye ubu abanyarwanda bose barabaye abarwayi b’indwara zituruka ku ihubangana nk’umutima, umuvuduko w’amaraso, igicuri, igifu … tutaretse n’indwara ziva ku mirire mibi bitewe n’uko agatsiko k’abicanyi karandura imyaka y’abaturage ! Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko agatsiko kateye abaturage uburwayi ni uko mu Rwanda abantu 2 bari mu modoka bombi gusa umwe ajya kubwira undi ibyo anenga ubutegetsi bwa Kagame, kubera ubwoba bituma ahaguruka akajya kumwongorera mu gutwi kandi ari bombi gusa muri iyo modoka kandi iba iri no kugenda ! Ese ubu burwayi nabwo bwarahanuwe ? Hejuru y’iryo terabwoba noneho agatsiko k’abicanyi kashyizeho itegeko risaba abanyarwanda kuba ibiragi mu gihe kingana n’imyaka 25 !! Ese mu gihe tugezemo n’aho ikoranabuhanga mu itumanaho rigeze, iri tegeko rishobora gushyirwa mu bikorwa ? Umenya abagize agatsiko nabo barwaye indwara bateye abo bayobora ! Nimwisomere uko shikama.fr asesengura ubu burwayi bwo kuba ibiragi !]

 

Mu gitondo cyo kuwa mbere w’icyumweru gishize, hari ku italiki 13 Ukwakira 2013, abantu batunguwe no kumva Radio Rwanda itangaje itegeko ryatowe ribuza kandi rigaha gasopo umuntu wese uziha gutangaza amabanga ya Leta y’u Rwanda ajyanye n’umutekano w’igihugu ndetse n’arebana n’igisirikari cy’u Rwanda. Mu nyandiko duheruka kugeza ku basomyi ba shikama.fr twavugaga ko gupfuka abaturage umunwa kwa FPR-Inkotanyi kwatumye u Rwanda ruhinduka igihugu cy’indembe ubu gikeneye kuvurwa na muganga. 

  

gakire kagameTukiri kuri iri buzwa-burenganzira bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo mu Rwanda, akenshi iyo bavuze ubwisanzure umuntu ahita yumva ko abanyamakuru aribo barenganye kandi koko nibyo; kuko ari nabo bahura n’ingaruka zikomoka kuri uwo mwuga wabo wo kuvugira no kuvuganira abaturage. Kuba haratowe kuri uyu wa mbere itegeko riha gasopo umuntu wese uzatinyuka gutangaza amabanga ya Leta ndetse n’arebana n’umutekano, igisirikari n’ubusugire bw’igihugu kandi iryo tegeko rikaba rivuga ko ntawemerewe kubitangaza mbere y’imyaka 25 uhereye italiki iryo banga ryabayeho, birasa n’ibishyize iherezo rya burundu ku bwisanzure bwo kuvuga no kwandika icyo umuntu atekereza mu Rwanda rwa Gasabo.


Tubaye nk’abasesengura uko byari byitwaye mbere y’uko iri tegeko ritorwa, ubirebye mu buryo bwagutse n’ubundi nta bwisanzure bwaharangwaga kuko mu nkuru nababwiye hejuru twabagejejeho vuba aha nababwiye ingero nyinshi z’abanyamakuru bameneshejwe abandi bakicwa ubu abandi bakaba bafunze. Twigeze kandi kubabwira n’ukuntu ubu mu Rwanda hatowe itegeko rivuga ko nta muntu ushobora kurega Perezida w’u Rwanda yaramaze kuva ku butegetsi kuko icyo gihe uzaba ataramureze akiri perezida icyo cyaha azaba yarakoze kizahinduka imfabusa bityo n’ikirego kigateshwa agaciro mu nkiko. Ibyo rero bikaba bihita byumvikanisha wa mugani ngo ushaka urupfu asoma impyisi. Aho twasesenguye tugasanga nta muturage watinyuka kurega perezida w’u Rwanda akiri ku butegetsi keretse ashaka urupfu. 


Abanyarwanda bazi gusesengura bakaba bavuga ko hari impamvu zigera kuri eshanu zatumye hatorwa iri tegeko riha gasopo umuntu wese wakwiha gutangaza amabanga akomeye ya Leta ya FPR-Inkotanyi mbere y’imyaka 25. Mbere y’uko tubagezaho izo mpamvu, twagira ngo twumvikanishe neza uburemere n’igitugu kirenze urugero kiri muri iri tegeko. Niba uyu munsi kuwa gatanu ku italiki ya 18 Ukwakira 2013 uri umunyamakuru ukorera ikinyamakuru runaka i Kigali, ukaba watembereye mu Ruhengeri mu Karere ka Musanze ukabona ingabo z’u Rwanda zizamuka mu Kinigi muri Hoteli kwa MUVUNYI zambuka zijya muri Kongo gufasha umutwe wa M23 zinyuze mu cyanya cy’ibirunga (Parc National des Volcans), ubwo kubera ko ari ibanga rya gisirikari, ntiwemerewe kuzandika iyo nkuru cyangwa kugira uwo ariwe wese uyibwira mbere y’italiki 18 Ukwakira 2038. Nimunyumvire koko!!! Uzabikora mbere y’iyi taliki mbabwiye azakanirwa urumukwiye.

 

http://www.cpj.org/Charles%20Kabonero%20%28credit%20-%20Phil%20Carpenter%29%282%29.jpg

                                     Uyu ni umunyamakuru Kabonero wameneshejwe

 

Tugarutse ku mpamvu zishobora kuba zarateye FPR-Inkotanyi gutora iri tegeko rishyira umutemeri ku bwisanzure mu Rwanda: Impamvu ya mbere ni uko u Rwanda ruzi neza ko rushyira abana b’impinja mu gisirikari cya M23 kandi abo bana bakaba birirwa babafata mu mihanda hose abaturage babireba kandi bigakorwa ku manywa y’ihangu. Leta ya Washington nayo yarabyemeje ku buryo budasubirwaho. Ubwo kubera ko abana bajyanwa mu gisirikari ari ibanga rya gisirikari birumvikana ko ntawemerewe gukopfora avuga ngo yabonye pandagari (imodoka ya polisi) ipakiye abana. Impamvu ya kabiri ni uko ingabo z’u Rwanda iyo zambuka zijya muri Congo zisangayo M23 abaturage ba za Musanze na Nyabihu baba babireba ku manywa y’ihangu ubwo nabo uzibeshya akabivuga mbere y’imyaka 25 uhereye igihe yabiboneye azaba aciye inka amabere mu Rwanda rwa Kagame azakanirwa urutagira bizina.


Impamvu ya gatatu ni uko tuvuye ku mabanga arebana n’igisirikari tukinjira mu mabanga arebana n’ubukungu, ubu bivugwa ko u Rwanda rurimo gucukura Zahabu muri zone igenzurwa na M23 rukajya kuyigurisha muri Senegal ibyo bikaba ari ibyaha by’ubukungu ndenga-mipaka kandi bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kuko bitemewe kwiba umutungo w’ikindi gihugu utabiherewe uburenganzira. Impamvu ya kane ni uko abashyizeho iri tegeko, bagategura umushinga waryo bari bafite umugambi weruye wo gucecekesha abanyamakuru ku gahato banze bakunze kuko nabo badasonerwa n’iryo tegeko, ntaho umunyamakuru atandukaniye n’abandi baturage mu bwisanzure n’uburenganzira afite bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo bishingiye kuri ayo mabanga ya Leta.


Impamvu ya gatanu ni uko Leta ya FPR-Inkotanyi ifite umugambi wo guhisha abaturage ibyo ikora kandi aribo bigiraho ingaruka haba mu gihe cya vuba cyangwa cyigiyeyo. Kuri iyi ngingo, tukaba twahita twibaza niba mu myaka 25 izakurikira igihe ibyo bikorwa byabereye; iyo Leta yabikoze izaba ikiri ku butegetsi cyangwa niba izaba itagihari ayo makosa bazaba barakoze azaryozwa ba nde? Bikaba byumvikana ko kwibaza iki kibazo ari urucabana ndetse ko ari no kwigiza nkana kuko nta kubuza ubwisanzure abaturage mu gihugu cyabo kavukire kwaruta gutora itegeko nk’iri. Inzego zitora amategeko mu Rwanda zikaba zifite ikibazo gikomeye cyo kudashungura ingaruka zizabaho ku gihugu.


Itangazamakuru mu Rwanda mu kaga gakomeye!

http://t1.gstatic.com/images?q=tbn:ANd9GcQ2uIlVDRfgCF_16x8qVb9nnJ7qCO6hHRcp76rWu0_tks1zpz3LcQ(Umunyamakuru Gasasira wahizwe kenshi n'agatsi k'abicanyi)

Nk’uko nabivuze ntangira iyi nkuru, itegeko ryose ribangamira ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo mu gihugu, abantu ba mbere rigiraho ingaruka ni abanyamakuru. Kubera iyo mpamvu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane iryigenga n’ubundi ryari risanzwe rihendahenda rihengekereza, noneho rirundutse buhenu kuko ku rutonde rw’inkuru abaturage bakunda gusoma mu binyamakuru byandika iziza ku mwanya wa mbere ni izirebana n’igisirikari kuko na cyera na kare abaturage bakunda abasirikari kandi bakaba baba bacyeneye kumenya udutendo tuberamo kuko haba ari ikambere badafite ubushobozi bwo kwigererayo. Ikindi ni uko amakosa akorwa n’abanyapolitiki agaragazwa n’abanyamakuru bigatuma abaturage babimenya bityo abakosheje bakikosora.  Ubwo rero uwavuga ko abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemwo bapfutswe umunwa mu gihe kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu ntiyaba abeshye. Bikaba biri muri wa mugambi wo gukomeza kubuza amahwemo abanyamakuru no gufunga abagerageje kubwira abaturage ukuri bakoreye ubucukumbuzi n’ubushakashatsi ku makosa n’ubuhemu bukorwa n’ibikomerezwa byo mu butegetsi. 

 


Baziguketa F.

Shikama.fr

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article