Ikinyamakuru Ishema kirasaba Perezida wa Repubulika guhagurukira Inama Nkuru y’Itangazamakuru

Publié le par veritas

82-Ishema.png

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru ISHEMA buramenyesha Abanyamakuru, Imiryango Itagengwa na Leta n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abasomyi bacyo ko Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru ISHEMA, yateranye ku wa 28 Kanama 2011 yafashe imyanzuro ikurikira :

Inama y’Ubuyobozi imaze kugezwaho no gusobanurirwa iterabwoba Ikinyamakuru ISHEMA cyagiriwe n’Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, bwitwaje inyandiko yasohotse muri nimero yacyo ya 24 ;

Inama y’Ubuyobozi imaze gusesengura ingaruka Ikinyamakuru ISHEMA cyagira kubera inyandiko zamagana n’ibirego by’abaturage bikorerwa Ikinyamakuru n’Ubuyobozi bwacyo kandi bishobora kuzafata indi ntera, kuko hatarasobanuka neza ikibiri inyuma n’abakomeza kubihembera ;

Inama y’Ubuyobozi isanze ibyo bibazo yerekanye haruguru byagira uruhare rukomeye mu guhutaza imikorere y’ubuyobozi bw’Ikinyamakuru ISHEMA ndetse byazanabuviramo kubuzwa amahwemo no kwisanzura mu kazi kabwo ;

Kubera izo mpamvu :

Inama y’Ubuyobozi isabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika guhindura uburyo bw’imiyoborere y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), kuko twasanze ihutazwa ryakorewe Ikinyamakuru ISHEMA rifite aho rihuriye n’iyo miyoborere tunenga ndetse n’inyandiko zamagana cyangwa zirega Ikinyamakuru ISHEMA zisinywa n’abaturage twasanze babiterwa ahanini n’urujijo bashyirwamo n’abayobozi b’iyo Nama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda ;

Inama y’Ubuyobozi isabye umuryango w’Abanyamakuru bose n’Imiryango Itagengwa na Leta gufasha Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru ISHEMA kumenya no gusesengura icyihishe inyuma y’ayo matangazo n’ibirego by’abaturage byamagana Ikinyamakuru ISHEMA hashingiwe ku nyandiko yasohotse muri nimero ya 24, mu gihe Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru bwari buri mu nzira yo gusubiza ku mwanya mwiza Ikinyamakuru ISHEMA cyari kigezeho cyizerwa n’abasomyi n’abandi bafatanyabikorwa bacyo ;

Ariko hagati aho,

Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru ISHEMA mu rwego rwo kwerekana ko ibyo bibazo twerekanye haruguru ndetse no gutuma ibyo yasabye bihabwa agaciro, inama yafashe umwanzuro wo guhagarika isohoka ry’Ikinyamakuru ISHEMA mu gihe kingana n’ukwezi kumwe (iminsi 30), ibyo yasabye bibaye bitaritabwaho muri icyo gihe cy’iminsi 30 hazongera harebwe ikigomba gukorwa nyuma.

Nyuma yo kubona iri tangazo twagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Ishema : Inama Nkuru y’itangazamakuru ntirebera inyungu z’itangazamakuru / Ahubwo iza Poliitiki

1. Mwakiriye mute inyandiko z’abaturage zibarega n’izibamagana ?
- Icyo tubona cyo ni uko ziduteye impungenge, ntituzi impamvu babikora. Nibonaniye na Seruvumba Adrien ngo avuge ishingiro ry’ikirego cye, twari kugira n’ikiganiro kuri contact FM ari ku cyumweru , ntacyo yashatse gutangaza nanjye yanyimye ijambo, ahubwo asohoka muri Studio, ikiganiro gihagarara kitaratangira, yatunguwe no kubona mpari, mu gihe yibwiraga ko ari bube ari wenyine. Nabonye asa n’ufite abamutumye.
- Ku bya Mukarubuga Ancilla na bariya bagenzi be, mu by’ukuri tutanazi niba bahari, bitanumvikana uburyo yakoze mobilisation, bifite ikibyihishe inyuma, dore ko n’umuyobozi w’akarere afite icyo yabivuganyeho n’itangazamakuru, ….
- Ibi byose ni ibidusubiza inyuma bikanaduca intege kandi twari tukiyubaka duha n’umurongo mwiza ikinyamakuru cyacu.

2. Ese kuba mwari abakomeje kutakwishimira bakanabigaragaza ari abo muri Gasabo, urabibona ute, kuki ari Gasabo ntihabe ahandi ?
- Niyo mpamvu nakubwiye ko birimo urujijo, n’ababiri inyuma, ndetse ejo wasanga byadukiriye Nyarugenge n’ahandi. Ahubwo ndibaza nti iyo m,ba ntuye muri Gasabo bari kuzajya bazindukira iwanjye akaba ari ho baza kwigararagambiriza no kwamagana ?

3. Ese ko mwahagaritse ikinyamakuru mu gihe kingana n’ukwezi, bizabafashaho iki ?

- Bizadufasha gucukumbura, gusesengura, kubaza ababisobanukiwe, no gukurikirana ikibiri inyuma, no kugaragaza akababaro kacu ku nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu.

4. Ese nyuma y’ukwezi mutandika, aho ntimwazasanga inzitizi zariyongereye ?
- Siko tubikeka, ariko nabyo birashoboka. Bibayeho tuzongera twicare turebe icyo tugomba gukora. 5. Ese ko mugaya inama Nkuru y’Itangazamakuru, icyo muyinenga ni iki ? - Iko mu nyungu za politiki cyane kurusha kurengera itangazamakuru
- Imbaraga nyinshi n’ububasha hafi ya bwose bw’iyi nama y’itangazamakuru bifitwe n’Umunyamabanaga Nshingwabikorwa wayo, kandi siko itegeko ribivuga, ifite Perezida ugomba kuyiyobora kandi w’umunyamakuru uba yaranatowe n’abanyamakuru.
- Ntitwifuza ko Mulama yakomeza kwicira abanyamakuru isoko n’izina, ni nawe utera urujijo mu batrurage, abateza itangazamkuru.

6. Ko mwasabye Perezida wa Repubulika kugira icyo abikoraho, kuko mwahisemo urwego rwo hejuru cyane, ese mudasubijwe cyangwa ngo hagire igikorwa mwabyakira mute ?

- Kumusaba kugira icyo akora ku nama nkuru y’itangazamakuru, ni uko ari we ubasha guhindura ibyananiranye, kandi inama y’Itangamakuru igenwa n’itegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika ahagarariye.
- Ntabwo twamusabye dutegereje ko nihagira igikorwa azakimenyesha ishema, tumuziho gufat aibyemezio byiza no kuzana impinduka zikemura ibibazo.
- Naho ikinyamakuru cyacu gifashe akaruhuko, ntigihagaze burundu.

Aganira n’ibitangazamakuru bibyuranye, Mulama Patrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yavuze ko ibyo Gakire avuga nta shingiro bifite, kandi ko amubeshyera igihe cyose avuga ko yamuteye ubwoba. Ku bijyanye n’inyandiko zanditswe n’abaturage zamagana ishema, Mulama Patrice yongeye gushimangira ko ari uburenganzira bwa buri wese kugaragaza ibiteketrezbye .

Source : Igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

MBEGA gAKIRE ARACAZIRA KO YANDITSE KO KAGAME ARI UMU SOCIOPATHE? KOMBONYE BIGEJEJE ISHEMA HANO KANDI ARI INKURU YIYANDUKURIYE KURURU RUBUGA, BURIYA BABONYE UWAYANDITSE NTIBAMUKUBITA BWABUHIRI! MU
rWANDA NDABONA TWESE TUZABA IBIRAGI mbambaroga.

Répondre