Itangazo rya Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA) ku itora ryo mu Rwanda
Mu itangazo icyo gihugu cyashyize ahagaragara, kirishimira ko amatora yo mu Rwanda yabaye mu mutuzo ariko kikanenga cyane uburyo yakozwemo! Amerika ivuga ko ayo matora atabaye mu mucyo kandi abakandida benshi bakaba barakuwe kuri lisiti y'itora abandi bakabuzwa uburyo bwo kwiyamamaza mubwisanzure! Amerika ikaba isaba ko itegeko rigenga amatora mu Rwanda rigomba guhinduka kandi icyo gihugu kikaba kizeza abanyarwanda ko kizababa hafi mu guharanira demokarasi isesuye! Iryo tangazo ntabwo ryigeze rivuga izina rya Paul Kagame kandi bivugwa ko ariwe watsinze muri iryo kinamico ry'amatora. Dore uko iryo tangazo riri mu rurimi rw'icyongereza riteye nk'uko rigaragara ku rubuga rwa ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika:
Department Spokesperson