USA : Perezida watowe Donald Trump yahumurije bamwe mu bakuru b’ibihugu Amerika ifitemo ingabo !

Publié le par veritas

Ubwato bwa gisilikare bw'abanyamerika buri mu gihugu cya Koreya y'epfo

Ubwato bwa gisilikare bw'abanyamerika buri mu gihugu cya Koreya y'epfo

Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangiye kuganira n’abategetsi b’isi. Perezida Barack Obama yakiriye Donald Trump mu biro by’umukuru w’igihugu White House hano i Washington.

Baganiriye ku buryo bazahererekanya ububasha ku italiki ya 20 y’ukwa mbere gutaha. Mbere y’iyi nama yabo, Perezida Obama ntiyahishe ko bafite byinshi batavugaho rumwe. Ariko, ati: “Nyamara mwibuke imyaka umunani ishize, Perezida Bush nanjye natwe twari dufite byinshi tutumvikanaho. Ntibyatubujije guhererekanya ubutegetsi mu ituze.” Perezida Obama yasobanuye ko yategetse abakozi ba White House gukora batizigama kugirango bategure neza ihererekanyabubasha ryiza hagati ye na Donald Trump.

Perezida watowe kandi yatangiye kuganira n’inshuti za Leta zunze ubumwe z’Amerika hirya no hino ku isi kugirango abahumurize. Bityo Perezida Trump yaganiriye kuri telefoni na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe. Nk’uko umuyobozi w’imilimo mu biro bya Shinzo Abe yabibwiye Ijwi ry’Amerika, Trump na Abe biyemeje gukomeza umubano mwiza n’ubufatanye mu by’umutekano w’akarera k’Aziya na Pasifika. Bafashe kandi umwanzuro wo guhura mu cyumweru gitaha mu mujyi wa New York. Shinzo Abe azaba abaye umutegetsi w’umunyamahanga wa mbere uzaba ahuye na perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu gihe yiyamamazaga, Donald Trump yavuze ko aramutse atowe ashobora gutahura ingabo z’igihugu cye zikambitse mu Buyapani, kimwe n’ahandi hose ziri ku isi, niba ibihugu zirimo zidatanze amafaranga y’ikiguzi cyo kuhaguma. Uretse minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yaganiriye kandi kuri telephone na perezida wa Koreya y’Epfo, madame Park Geun-hye, na minisitiri w’intebe wa Australia Malcolm Turnbull. Bose yabijeje ko atazatezuka ku mugambi wo gukomeza gufatanya nabo mu by’umutekano.

Inkuru ya VOA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Bahutu mwacecetse tukabubakira igihugu ko arimwe mubyungukiramwo. Zungurukisha amaso ibihugu by'afurika biyobowe n'aba bantou birakize cyaaaane ariko ntakigenda....Reka Nyakubahwa HE. PK abanze akigeze ahantu hanyuma muzaze gusubira gutoba nkuko mwene wanyu Zuma aho agejeje RSA...
Répondre
I
Aho bukera ba giti mujisho bararwara hypertension imwe ituma imitsi yo mu bwonko iturika mba ndoga Rwabugiri!!!!!!
Répondre
I
Je ne suis pas un robot bisobanuye ki kuri uru rubuga? Ni ikoranabuhanga ryavumbuwe?
Répondre

NANGE ICYO KIBAZO NDAGIFITE.
G
Mushikiwazo baramubwiye nuko atumva !
Répondre
I
Hari inkuru nasomye nashakaga gusangiza abasomyi.

Source : http://www.igihe.com/umuco/amateka/article/uko-bamwe-mu-bagize-ingagurarugo-zifatwa-nk-intwari-z-u-rwanda-bishwe-n

U Rwanda rwagize intwari zitandukanye… Muri zo hari Abami barwaguye n’umutwe w’Ingangurarugo waranzwe n’ibikorwa bikibazwaho na benshi.

Bisangwa bya Rugombituri, véritable chef d’état major wa Mutara IV Rwabugiri, yari UMUHUTU.
BWIZA bwa MASHIRA budashira irongora, yari Umuhutukazi…

Uko rero byagenze kugirango haze RACISME iwacu, nibyo twagombye gutindaho.
Aho si Abakoloni nkuko gavumenti ya RPF ikunze kubivuga?
Répondre
M
U Rwanda rwiteguye kugeza imbere y’ubutabera Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntidushaka-kuba-nka-bruguiere-mushikiwabo

Hari ibintu bibiri bidutangaza:

1. Pourquoi cet acharnement contre la France?
2. La France (puissance économique, nucléaire et militaire) se laisse faire, pourquoi?

Ahaa, utazi uko Abanyaburayi bakora, niwe wakora ibintu nk’ibi.
Mbese Mushikiwabo, abwirwa niki ko izo « NSHUTI », KILINTONI na BLERE, ku mugoroba badaha rapporo Abafaransa ku byo baganiye ?

Abongereza n’abanyamelika bafite umubano utajegajega (alliés), bahuriye ku muco n’ubukungu…
Wambwira wowe icyatuma abo bagabo bombi, bafite titre de Président à vie, bajya GUTATIRA igihango biroha muri za « combinatione » (tekiniki) z’wacu?
Abantu tubaho sous sérum international.

Courage !
Répondre
G
KAGAME YABABWIYE KO ICYO KIBAZO AZAKIRANGILIZA,ALIKO ABAKENEYE UMUGATI,NTIBABYUMVA:BIZIMANA,MUSHIKIWABO,ETC.....
YIVUGIYE KO BALI KURUGAMBA,KO NA KINANI IYO AMUTANGA ABA YARAMWISHE.ABAMUFASHIJE UWO MUGAMBI,BARABYEMEZA. MUJYE MUTINYA UMUNTU WIKOREZA IBITEBO ABANYARWANDA,NGO AZAKUNDE ABAYOBORE KUGEZA YITABYE IMANA.NABO YICIYE URUBYARO BOSE BAKIKORERA ?BIRENZE SEMUHANUKA.
K
Mushikiwabo azi kubeshya cyane. Ni gute wakwikorezaabaturage ibiseke birimo ubusa ushaka guhindura itegeko nshinga. warangiza ngo ugomba kumva ibitekerezo by'abaturage? Nasabe ko Ingabire, Mushayidi, Gafaranga n'abandi bafungurwa. Biracyakomeye nyamara abaturage bazagera aho bakanguke.
Répondre
K
MUSHIKIWABO NGO UBUTEGETSI BUTANGWA NABATURAGE,BICIYE MUDUSEKE.ABAFARANSA NGO NIBO BAKOZE GENOCIDE. KAYUMBA ATI FPR WAYIJEMO LYALI WAMUGOREWE? AMARASO NI MABI KOKO,KUBONA MUDATERA AMARASO KUMUBILI. IKIZA NI UKO TWESE TULI ABAGENZI. NA LANDO NTABWO YALI YIYANZE.
Répondre
M
Ndabaza Minister Mushikiwacu, abo BAFARANSA mwogeyeho uburimiro, ntabwoba mwagira yuko nabo, mukwihimura, bashobora gushyira ku karubanda amabanga atazwi hagati ya 1990 na 1994?
A l'instar de Wikileaks
B
Mbese ubu nibwo mushikiwazo yumva ko ubutegetsi butangwa nabaturage? We na shebuja pilato kagome babuhawe nande? Nibahite begura rero basabe abaturage babuhe abo bishakira ataribo bashakishiriza muduseke no mubikalito bilimo ubusa. Ntagira nisoni zo kuvugishwa. Buriya we azi ngo yihesheje agaciro kandi yakitesheje kuko ubutegetsi bwe na musazawazo barabwibye maze umuturage yavyga akaba arafunzwe iyo batamurashe kumanywa yihangu yambaye amapingu
M
Musonera na Ngarambe baravuga kw' ishimutwa rya majoro nkubana . Micombero na kayumba
https://www.youtube.com/watch?v=92O6s1ANc7U
Répondre