UBURUNDI bwitandukanyije n'amabanki yose yo mu Burayi n'Amerika bwiyegurira UBURUSIYA!!

Publié le par veritas

UBURUNDI bwitandukanyije n'amabanki yose yo mu Burayi n'Amerika bwiyegurira UBURUSIYA!!
Banki nkuru y’Uburundi yagiranye amasezerano na banki yo mu Burusiya yitwa Gazprombank. Nk’uko ibiro bya visi-perezida wa kabili w’Uburundi bibitangaza ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aya masezerano agamije koroshya ibijyanye n’ishoramali ry’abanyamahanga mu Burundi.

Andi makuru anyura ku zindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye asobanura ko Uburundi bwitandukanije n’amabanki yose yo mu Bulayi n’Amerika. Amafaranga yose ya guverinoma y’Uburundi azajya acungwa n’iriya banki yo mu Burusiya Gazprombank.

Gazprombank yashinzwe na Gazprom, ikigo cya leta y’Uburusiya kikaba kandi icya mbere ku isi gicuruza umwuka w’ingufu, gaz. Gasprom iri na none mu bigo bikomeye ku isi mu bucuruzi bwa peteroli.

Mu mwaka wa 2014, Gazprombank yashizwe ku rutonde rw’ibigo by’ubucuruzi byafatiwe ibihano n’Umuryango w’ibihugu by’Ubulayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera intambara yo muri Ukraine.

Source: VOA Ijwi ry'Amerika
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
"UBURUNDI bwitandukanyije n'amabanki yose yo mu Burayi n'Amerika bwiyegurira UBURUSIYA.

Gouverner ou diriger c'est prendre les bonnes décisions qu'elles soient douloureuses ou pas, c'est faire les bons choix, le tout dans l'intérêt de son pays et de son Peuple. Pour les dirigeants prétendument maîtres du monde et experts en sanctions contre les Etats dirigés par les présidents dont ils veulent la tête à tout prix, que vaut la vie d'un burundais? a
Répondre
G
Mugumye mwikirigite Museke ngo CNRD ni agatsiko kamabandi murabeshya nde se ibyahariya ko twese tubikutikirana?FDLR ya Byiringiro,Mudacumura na Omega nta na 1/3 isigaranye by'ingabo.niba ugirango ndabeshya ubaririze aho Mudacumura na Byiringiro baherereye ubu!!
Ntibabonye ingabo hafi yazose zisanze CNRD bakava mubirindiro byabo bakajya kwihisha murutare ntanubakozeho!!
Mwarangiza ngo bari kubica!!
Ntawari kubica rwose CNRD si abicanyi barambiwe ikimodoka kitagira moteri.
Répondre
B
ngo FDLR nta na 1/3 isigaranye? ariko shahu Gahanga watweretse IBIMENYETSO ukava mu magambo gusa! ngaho komeza wizere Wilson uzumirwa
N
IKIBAZO CYIMPUNZI ZABANYARWANDA KIGIYE MUBURYO NONEHO .

ABAKIGA BALI BATSIMBARAYE KULI MRND IBYABO BYARANGIRANYE NA COUT ETAT
BAKOREWE NA COL WILSON IRATEGEKA NA RUKOKOMA , RWAKA , NABANDI BANYACYUGU
NABANYENDUGA , BASHAKA GUCYURA IMPUNZI BYIHUSE KUKO ABAKIGA NABO BITA ABAMBALI BA MRND BYALI BYARABANANIYE .

COL WILSON YIVIGIYE MURUHAME KO ABO BAMARANYE IMYAKA 22 MUMASHYAMBA YA CONGO KO ALI INKORAMARASO . REF : BBC , IJWI RYAMERIKA .16 JUIN 2016.

NUBWO ABAHUTU BENSHI BIYITA KO BAREBA KURE CG BIHEBYE BIGILIYE MULI RNC BAFATANYA NABATUTSI BADASHAKA AKARENGANE NUBWO BAMWE MULI ABO BATUTSI ALIBO BAGAKORAGA
ALIKO BAZA KUBONA KO KUGIRANGO BASUBIRE MURWANDA BAKENEYE ABAHUTU NDETSE NA GAHIMA GERARD BAHUNZE KUBERA UKO YABAFUNGIRAGA UBUSA YASANZE ABAKENEYE.

NB: SIMEON MUSENGIMANA YASHINZE RADIO IKAMAGANA RNC 24H KUKO NIYO YABAGA ASINZILIYE YARAYICOMEKAGA AGACOMEKAMO INKORAMARASO NYAMWASA !!!

PADIRI THOMAS AKAMWUNGANIRA ATI : IBIGANZA BIJEJETA AMARASO BYA NYAMWASA NABAMBALI BE !!!!! UBU ALIMO GUFUNGA AMAVALISI , NATABURA VISA AKA SHEBUJA RUKOKOMA , UBWO AZAGENDA . MISSION TERMINE

KUMPUNZI RERO IBI BIRAGARAGARA NKINTAMBWE IKOMEYE MULI POLITICS !!!

COL WILSON IRATEGEKA NDIZERA KO BITAZAMUBERA NKA YA MYAKA 2 YA THOMAS .
WILSON YITEZWEHO UMUSARURO MWINSHI NGO KUKO ALI UMUSORE YITANDUKANYIJE NABASAZA BINKORAMARASO NKUKO ABYIVUGIRA. IKINDI KANDI AFITE NAKAYABO KUKO ABASILIKALI BAMUKULIKIYE ABAHEMBA 200$ KUMWEZI .

ASHOBORA KUZAZANA IMPINDUKA ZIHUZE KUMPUNZI NADAKORA IBARA
Répondre
C
Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya uhagarariye impunzi muri KIVU. Ubona hari amazina atandukanye yerekana ko CNRD ariyo ihagarariye impunzi. Ikindi nuko CNRD yerekana ko impunzi zose zayisanze nyuma yo kwitandukanya na FDLR. Nyamara ntabwo aribyo. IMPUNZI ZOSE ZIRACYARINZWE NA FDLR .Gusa agatsiko k'amabandi ayobowe na Wilson hari bakeya kayobeje nuko kajyana nabo. Iyo CNRD ivuga ko ihagarariye impunzi burya ni ukubeshya nkuko itanganzo ryasohowe na SINAI JEAN ERIC musanga hepfo ribivuga
Répondre
I
ITANGAZO RY’UHAGARARIYE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KIVU Y’AMAJYARUGURU (NORD KIVU)

June 16, 2016 COMMUNIQUE, NEWS 2 Comments

Twebwe impunzi zo mu Kivu y’amajyaruguru (Nord Kivu) mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, twatangajwe no kubona itangazo ryanyujijwe ku kinyamakuru cya www.veritasinfo.fr ryo kuwa 09 Kamena 2016 ry’uwitwa Munyakazi Manasse, uvuga ko ahagarariye impunzi z’abanyarwanda muri N/Kivu, turabamenyesha ibi bikurikira:
•Ibivugwa muri iryo tangazo ntabwo aribyo kuko uwo Munyakazi Manasse yari asanzwe yungirije uhagarariye impunzi z’abanyarwanda muri N/Kivu.
•Uyu Munyakazi Manasse yanze kubahiriza amategeko n’amabwiliza y’ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda ziri muri FDLR guhera mu kwezi kwa Mutarama 2016.
•Uyu Munyakazi Manasse arimo gushyigikira abigumuye muri FDLR bafatanyije na Col Irategeka Wilson mu buryo bubi bwo kubeshya no gusebanya. Ibi yanditse ni propaganda ya CNRD-Ubwiyunge.
•Hari irindi tangazo ryo kuwa 11 Kamena 2016 naryo ryanyujijwe kuri icyo kinyamakuru cya veritasinfo aharabika ingabo za FDLR azibeshyera ko zirimo kwica impunzi mu gace ka Mweso, Gashuga, Gikuku na Nyanzale kandi aho hacungwa n’ingabo za Congo. FDLR ntishobora kwikora mu nda kuko ariyo icunga umutekano w’impunzi. Ibyo avuga byose ni ukubera ubugambanyi n’inda nini bashaka gucuruza impunzi ngo bibonere indonke.

Turasaba impunzi zose kwamaganira kure ayo matangazo.

Bikorewe i Rutchuru taliki ya 16 Kamena 2016.

Uhagarariye impunzi z’abanyarwanda muri Kivu y’amajyaruguru (Nord Kivu)

( sé )

Coordinateur Sinai Jean Eric
Répondre
R
Iyo utukana se wita abantu ibigoryi mwana wa mama nibyo byerekana ko wowe utaricyo?
Ese birahindura iki kubyemezo abahungu bafashe bikaba byabavugishije amateshwa ko ntanicyo mwabashz kubikoraho kurasa impunzi ko ntacyo bihindura.

CNRD se ugirango inyuze amatangazo yayo kuri wamuzindaro w'impuha ibinyoma amatiku ibitutsi n'inzangano n'amacakubiri ngo ni INTABAZA.COM?
ese mwatuma bitambuka ibyo mutifuza kombona uhatanga igitekerezo cyaba cyidatuka cnrd cg rukokoma mugahita mugisiba?
Ko utanga ibitekerezo aha kuri veritasinfo wari wabona haruwabisibye?

Muri abanyagitugu,abanyabihuha,abanya nzangano gusa.
Répondre

Abirirwa bamamaza ibinyoma babeshya ko Rukokoma ntaho ahuriye na CNRD, basobanura impamvu amatangazo yose ya CNRD n'ibindi bitabapfu byayo byose bica kuri veritasinfo.fr honyine (urubuga rwa Rukokoma nyine)?????????? Kuko izindi websites zose zandika ibya CNRD zibikura hano.
Ibigoryi we!!!!!!
Répondre
N
Noneho veritas yaretse amateshwa yayo yo kwandika ubusa ngo ni nkuru ya cnrd n'impunzi ukagira n'impuhwe. Dukeneye inkuru kubukungu, kumutekano nka uliya musilikali yarashe agahitana 7 mu bugande,intambara ya sudan yepfo iya ertree na ethiopie yewe na orlando muri amerika. Kuli politike nka padili azahunguka mu gushyingo kandi ngo afite umugore hanze n'ibindi. Mbega se ko mukunda kwikoma u burundi mutaribo?rda yahinduye itegekonshinga ntimwabyanditseho inyandiko nyinshi,museveni yiba amatora murabunda cwe!wagira ntabyo mwamenye,Besijyearafungwa biba uko nyine. Ubu Burundi bwo kuki mububona cg nukubwikoma haaaa! Mwerekana cyane aho muhengamiye,ariko mwibucye ko guhengama cyane arindwara bita kinjo cg ruhengu.
Répondre
T
Nibyo rwose kuko abo bose ba Rutuku bagenzwa nubugome bwabo bwabarenze, kutwica no kudusahura twebwe abanyafrika ntarukundo ntanicyo dupfana habe nagato. Reka turebe ko Uburussia nabwo ari kimwe, nidusanga ntatandukaniro rihari twimukire iwacu muri afrika. Rutuku ntakutuvogera ukundi kandi kuko tuzaca abazungu muri afrika yacu burundu. Nta rutuku azongera kudukandagirira kubutaka bwa afrika ukundi.
Presida w'uburundi Pierre Nkurunziza komereza aho. Komeza uyobore uburundi ntawri ya democracy muri afrika yibiyaga bigali.
Répondre
U
Nyakubahwa president hutu wabahutu natwe abatutsi twanze akanyaro nubugome bwa bene wacu turagukomeye amatwi komereza aho.
Répondre
T
Ni byiza rwose.
Umuzunguzayi yitegereje uko agafuni kavuza ubuhuha i Kigali ; aritsamura abwira bagenzi be ati mbe ba sha ":Ntaho badahamba ndagiye!".Ubu yibera i Kampala.
Nibyo ; iyo bataguhambye urabanukira.
Nkurunziza areba kure.
Répondre
G
Ibi babyita umujinya wumuhutu, Ahahahahahahahahahhahahahah

Hagowe abarundi gusa, biriya bikozwe kubera guhisha amahera yabo bategetsi, ubu ntauzongera kuvuga ngo ibihano kumatungo....., Ariko rero ababyishimira ngaho nimujye kuruhande rwa Ukraine yo kuburusiya? Baababababa ese mama ubundi uretse kwishongora nihehe abarusiya bafasha abantu koko uretse kwiba bifashishije ibikoko byategetsi.....
Répondre
P
Nyamara sinzi niba Perezida Nkurunziza atibeshya.
Mettre ses oeufs dans un même panier.
Répondre
N
Ndabona aho ibintu bigeze n'abarundi bose bagiye kujya bavuga ikirusiya! Tubitege amaso!!
Répondre
K
Birarangiye ubukungu bw'Uburundi bugiye mu maboko y'abarusiya, Pilato Kagame azongera kuvuga iki k'Uburundi? Nashaka kunyeganyeza amatwi yikoma Uburundi Uburusiya buzahaguruka, amaherezo ka Rwanda kazahinduka nka Siriya! Mureke amateka azaduha igisubizo!!
Répondre
S
Ni byo ka Kagome bagiye kukamena umutwe.