UA : Kikwete yagizwe intumwa idasanzwe y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Libiya
Mu gihe bikomeje guhihiswa n’abaministre bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika ko Bwana Jakaya Kikwete ashobora kuzasimbura Madame Dramini Zuma ku mwanya w’umuyobozi w’umunyamabanga mukuru w’uwo mu ryango, inama y’abakuru b’ibihugu b’uwo muryango yateranye mu mpera z’iki cyumweru gishize yagize Bwana Jakaya Kikwete intumwa idasanzwe y’uwo muryango mu guhuza abashyamiranye muri Libiya.
Nyuma y’urupfu rwa Kadhafi, igihugu cya Libiya cyagize ibibazo by’umutekano mucye bikomeye kuburyo hari leta ebyiri zitavuga rumwe, muri iki gihe hakaba hari amakuru avugako intagondwa za leta ya Kisilamu zirimo zishinga ibirindiro muri Libiya ! Kikwete uzwiho ubushishozi bukomeye no kuba umuhanga mu guhuza abashyamiranye niwe woherejwe muri Libiya aho asimbuye Umunyajibuti Dileita Mohamed Dileita. Kikwete akaba azwiho kuba yarashoboye guhuza abanyakenya nyuma y’imvururu zatewe n’amatora muri icyo gihugu, kandi Jakaya Kikwete akaba ariwe mukuru w’igihugu ku isi yose watinyutse kubwira Kagame na Museveni ko bagomba kuganira n’ababarwanya !
Kikwete yayoboye Tanzaniya mu gihe cy’imyaka 10 (kuwa 2005 kugeza 2015), kuri manda ye ya kabiri yanze gusubira mu matora yubahiriza ibyo itegeko nshinga ry’igihugu risaba, ibyo bikaba bidakunze kubaho muri Afurika ; hashize ibyumweru bigera kuri 2 Bwana Pombe Magufuli perezida wa Tanzaniya ukomoka mu ishyaka rimwe nawe, ahaye umwanya Kikwete wo kuyobora Kaminiza ya Dar es salaam mu gihe abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika babasaba kuvaho bakaba abasenateri ariko nabyo bakabyanga ! Kikwete ahawe umwanya ukomeye mu nzego z’Afurika , akaba agiye gukorana na Martin Kobler wagizwe intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Libye ; aba bagabo bombi bakaba baziranye kuko mu gihe Kikwete yari Perezida wa Tanzaniya aribwo yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo ze mu mutwe udasanzwe w’ingabo za ONU muri Congo ziyoborwa na Martin Kobler.
Uwavuga ko Kikwete atangiye kwegerezwa hafi y’ubuyobozi bw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika kugira ngo azashore gufata ubuyobozi bwawo azi neza imikorere y’uwo muryango ntiyaba yibeshye!
Veritasinfo