Burundi : Ishyaka CNDD FDD ryatunze agatoki ababiligi mu kibazo cyo gutwika akarere kose k’ibiyaga bigari !
abayoboke b'ishyaka CNDD FDD bari mu myigaragambyo imbere y'ambasade y'Ububiligi i Bujumbura kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10/10/2015
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10/10/2015, abayoboke b’ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi rya CNDD FDD bazindukiye mu myigaragambyo bakoreye imbere y’ambasade y’igihugu cy’Ububiligi iri i Bujumbura. Amagambo yavugwaga n’abari mu myigaragambyo yatungaga agatoki imyitwarire mibi ya leta y’Ububiligi igaragaza kubogama gukabije hagati y’ubutegetsi bw’abatutsi n’ubutegetsi bw’abahutu. Abo bigaragambya berekanye uburyo abaperezida b’abahutu bishwe, Ububiligi bukicecekera ariko bukaba bwarahagurukiye kurimbura ubutegetsi bwa Nkurunziza kuko ari umuhutu! Iki kibazo cyahagurukije abayoboke b’ishyaka CNDD FDD ntabwo kireba u Burundi gusa kuko no mu Rwanda, ababiligi bakomeje kugaragaza iyo myitwarire ibogamye kuburyo za jenoside zose zagaragaye mu bihugu byombi, leta y’Ubuligi izifitemo uruhare rukomeye !
Nubwo ambasade y’Ububiligi i Bujumbura yari ifunze bitewe ni uko kuwa gatandatu no ku cyumweru idakora, ntibyabujije abayoboke benshi cyane b’ishyaka rya CNDD FDD kujya imbere y’imiryango yayo bakigaragambya. Abigaragambyaga bari biganjemo urubyiruko ; umujyi wa Bujumbura warimo umutekano kuko abashinzwe kurinda umutekano bari baryamiye amajanja muri uwo mujyi, iyo myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka rya CNDD FDD yakozwe mu mutuzo. Ibyapa n’amagambo yavugwaga n’abigaragambya yerekanaga ubutumwa abayoboke b’iryo shyaka bashakaga kugeza kuri leta y’Ububiligi, abigaragambyaga bagiraga bati : «Nimuduhe Sipiriyano NTARYAMIRA umukuru w’igihugu cyacu… Mwashyizehe NDADAYE Melchior incungu ya demokarasi ?...
Kubera imyitwarire ya leta y’Ububiligi ku kibazo cya politiki y’i Burundi cyane cyane aho abategetsi bamwe b’Ububiligi bavuze amagambo akarishye cyane kuri Nkurunziza ; bigakubitiraho guhagarika inkunga Ububiligi bwateraga igihugu cy’u Burundi ndetse n’ibihano umuryango w’ibihugu by’Iburayi UE wafatiye abarwanashyaka bakomeye ba CNDD FDD aribo : Godefroid Bizimana, Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika, Mathias-Joseph Niyonzima alias Kazungu na Léonard Ngendakumana, babujijwe gusohoka mu Burundi n’imitungo yabo igafatirwa ; ishyaka CNDD FDD na leta y’u Burundi nabyo byafashe ibyemezo bikaze.
1.Kimwe mu cyemezo gikaze ni uko ishyaka CNDD FDD ryashyize ahagaragara inyandiko yari igenewe ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi UE, muri iyo nyandiko hagaragaramo ibimenyetso byinshi byerekana ukubogama gukabije kw’ibihugu by’iburayi bitonesha ubwoko bw’abatutsi mu Burundi bukirengagiza akarengane k’abahutu. Iryo tangazo rya CNDD FDD ntabwo ritunga agatoki abazungu gusa kuko na FPR Kagame rimutunga agatoki ko kuba afatanya n’abo bazungu, akica agakiza ariko ibyo bihugu ntibigire icyo bimuvugaho kuko ari umututsi !
Urugero rutangwa muri iyo nyandiko ya CNDD FDD rugaragaza uburyo abazungu babogamiye kuri Kagame kandi yararimbuye imbaga y’abarundi kandi n’ubu akaba akomeje kwica demokarasi ariko abo bazungu bakicecekera; ni aho rigira riti :
«Hagati y’umwaka w’1996 n’1997, mu karere ka SHABUNDA kari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, impunzi zirenga ibihumbi 5 z’abahutu b’abarundi, zishwe n’abasilikare ba FPR Inkotanyi bo mu Rwanda mu gihe izo Nkotanyi zagabaga ibitero byo kwigarurira Congo, abo bantu bose barishwe imirambo yabo ijugunywa mu ruzi ruri hafi y’umujyi wa Shabunda, ntacyo amahanga yavuze kuri ubwo bwicanyi, yewe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi UE nta jambo na rimwe wavuze nkaho hari abantu bamwe bavukiye kubaho n’abandi bavukiye kwicwa. Ni ukubera iki ibyo mudakorera ahandi mubikorera leta y’u Burundi kuburyo ibyemezo mudafatira ibindi bihugu mubidufatira kubikorwa bimwe. Hari abakuru b’ibihugu bari guhindura itegeko nshinga ry’ibihugu byabo ariko umuryango w’ibihugu by’iburayi ntugire icyo ubavugaho ahubwo uwo muryango ukibasira u Burundi… »
2.Icyemezo cya kabiri gikomeye leta y’u Burundi yafashe ni uko yirukanye umujyanama wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Burundi Bwana Désiré Nyaruhirira. Icyo cyemezo cyatunguye benshi kuko bafataga u Burundi nk’igihugu kitatinyuka gufata icyo cyemezo mu gihe uyu Nyaruhirira yavuzwe mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
3.Icyemezo cya gatatu gikomeye kandi nacyo gitunguranye akaba ari uko leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kwanga ambasaderi w’igihugu cy’Ububiligi mu Burundi Bwana Marc Gedopt. Igihugu cy’u Burundi kikaba gisobanura ko cyanze kwakira uwo ambasaderi kugira ngo igihugu cy’Ububiligi gihindure imyumvire kuri leta y’u Burundi. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi akaba yavuze ko bagiye kugirana ibiganiro na leta y’u Burundi kandi nawe akaba yemera ko igihugu cye cy’u Bubiligi gifitanye ibibazo na leta zo mubiyaga bigari.
Akarere k’ibiyaga bigari kagiye kumera nk’Aziya yo hagati kubera abazungu babogama !
Muri iki gihe intambara iraca ibintu mu gihugu cya Siriya aho ibihugu by’ibihangange biri kurwana bikoresheje abaturage b’ibyo bihugu bituriye akarere k’Aziya yo hagati, abantu benshi bakaba batangiye kwikanga ko hashobora kuvukamo intambara ya gatatu y’isi yose! Perezida Assad wa Siriya yashoboye kurwanya abaturage bari bamwivumbuyeho bashakaga kumuhirika kubutegetsi, abanyaburayi bakaba barashyigikiye abo baturage kugeza ubwo abo baturage bibyayemo umutwe wa gisilikare urwanya ubutegetsi bw’Assad; abafaransa n’Abanyamerika bahaye intwaro izo nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’Assad. Ikibazo cyaje kuvuka igihe uwo mutwe w’inyeshyamba waje kwibyaramo umutwe w’intagondwa za kisilamu EI kandi zirwanya abanyaburayi, Amerika n’ibindi bihugu biyishyigikiye bimaze umwaka wose birasa izo ntagorwa za EI ariko byananiwe kuzitsinda.
Imitwe irwanya Perezida wa Siriya Assad yakomeje kubona inkunga z’abanyaburayi kuburyo iyo mitwe yari hafi yo gurika ubutegetsi bwa Siriya ariko igihugu cy’igihangange cy’Uburusiya cyahise gikora ku ngabo zacyo no ku ntwaro zikomeye gifite kijya kurwanya ya mitwe ishaka guhirika ubutegetsi bwa Assad no kurwanya umutwe w’intagondwa wa EI. Amerika n’ibihugu by’i Burayi byamaganye Uburusiya ngo buje kurengera perezida Assad w’umunyagitugu akaba yica n’abaturage. Igihugu cy’Ameika kikaba kiyemeje kongerera umutwe urwanya ubutegetsi bwa Assad intwaro zikomeye zishobora guhangana n’Uburusiya ! Igihugu cy’Uburusiya cyemera ko Assad ari umunyagitugu ariko kikemera ko n’ubwo ari uko ameze ari perezida wa Siriya, Uburusiya bukaba bubwira Amerika n’abanyaburayi ko niba biyemeje kurwanya Assad, ibyo bihugu bigomba no kurwanya ubutegetsi bw’igihugu bacuditse cy’Arabiya Saoudite kuko nabwo bwica abaturage kandi bukaba butagira demokarasi ; uburusiya bukabwira Amerika ko niba ikomeje gufatanya n’Arabia saoudite, Uburusiya nabwo bugomba kurengera Assad ! Ngiryo ihurizo abanyaburayi bahuye naryo muri Aziya yo hagati !
Tugiye mu karere k’ibiyaga bigari naho turabona ibintu bisa nibyo ! Paul Kagame yafashe intwaro atera igihugu cy’u Rwanda, ntacyo amahanga yavuze ahubwo yategetse Habyarimana gushyikirana nawe. Imishyikirano imaze kurangira Kagame Paul yishe Habyarimana Juvénal na perezida Sipiriyano Ntaryamira w’u Burundi, kugeza ubu urubanza rw’abo bakuru b’ibihugu byombi bishwe na Kagame abazungu bararunyonze ahubwo bakavuga ko Kagame ari intwari, amakuru menshi akaba yemeza ko Amerika yahaye uburenganzira Kagame bwo kwica bariya bakuru b’ibihugu byombi imaze kubyemererwa n’igihugu cy’Ububiligi kuko aribwo bwakolonije u Rwanda n’u Burundi.
Kagame Paul yishe impunzi z’abahutu zari i Kibeho zirenga ibihumi 8, inkambi izo mpunzi zari zirimo yari irinzwe n’ingabo za ONU ! Kugeza ubu nta gihugu na kimwe kiratunga urutoki hejuru ngo kivuge urupfu rw’abo bantu bari barinzwe na ONU. Kagame yishe impunzi z’abahutu bari mu makambi muri Congo arinzwe na ONU, yica abahutu barenga ibihumbi 300, raporo mapping ya ONU ikaba yemeza ko ubwo bwicanyi ari jenoside ariko nta gihugu na kimwe cyateye hejuru ngo kivuge ubwo bwicanyi kandi no muri iki gihe kagame akomeje kwica abahutu mu karere kose.
Muri iki gihe Kagame yatangiye ibikorwa byo gukuraho itegeko nshinga kugira ngo adoderwe irindi tegeko nshinga rimuha ububasha bwo kuzagwa kubutegetsi ! Kugeza ubu nta gihugu na kimwe kiratunga agatoki ubutegetsi bwa Kagame, ahubwo usanga n’ibihugu by’abazungu nk’ubudage bivuga ko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo guhindura itegeko nshinga uko bashatse ! Igihugu cy’Amerika, Ububiligi, Ubuholandi, Ubufaransa n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi UE byafatiye ibihano igihugu cy’u Burundi ngo bitewe ni uko Nkurunziza yiyamamaje bwa gatatu, ngo yishe demokarasi… ariko nta gihugu na kimwe muri ibyo mvuze bitunga agatoki Kagame haba muri buriya bwicanyi bwose yakoze burimo jenoside ebyiri no guhindura itegeko nshinga ! Ese iyi myitwarire imeze itya y’abazungu umuntu yayita iki ?
Ikirushijeho gutera umujinya ni uko ubutegetsi bwa Kagame butinyuka kuvuga ngo Nkurunziza agomba kuganira n’abo batavuga rumwe nawe mu gihe Kagame avuga ko azica umubwiye kuvugana n’abatavuga rumwe nawe! Abo bazungu bakumva iyo mvugo ya Kagame bagaceceka ! Niba aba bazungu bakomeje guceceka ntibagire icyo bakora kuri Kagame, amashyaka ya politiki yose yo mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo agomba guhuriza imbaga hamwe agafasha abaturage baturiye ibyo bihugu kwikiza Paul Kagame akava kubutegetsi mu Rwanda kuko nta gihugu kiri nk’Uburusiya kizaboneka ngo kibatabare !
Ubusanzwe « zitukwamo nkuru », Paul Kagame niwe umaze imyaka myinshi ku buyobozi muri biriya bihugu byakolonijwe n’Ububiligi, ihame rigenga ibyinjira ni ibisohoka, rigaragaza ko uwinjiye mbere ariwe usohoka mbere, ntabwo amahanga yasaba Nkurunziza na Kabila kugenda mbere basize Paul Kagame ngo bazabyemere kandi ariwe wabatanze kubona ubutegetsi ; niyo mpamvu amashyaka yagombye kubanza guhuza imbaraga zo gusobanurira uwahaye ububasha Kagame akabumunyaga, nyuma ayo mashyaka akazajya yakomeza urugamba rwa demokarasi, kuko nta demokarasi n’amahoro bizaboneka mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari FPR Kagame akiri kubutegetsi mu Rwanda !