Burundi : Igihugu cy’u Bubiligi cyahagaritse amafaranga y’amatora kimwe n’inkunga y’igipolisi.

Publié le par veritas

Alexander De Croo ushinzwe ubutwererane n'amajyambere

Alexander De Croo ushinzwe ubutwererane n'amajyambere

Ministre w’igihugu cy’u Bubiligi ushinzwe ubutwererane n’amajyambere Bwana Alexander De Croo yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo igikorwa cyo gutera inkunga amatora yo mu gihugu cy’u Burundi.
 
Kuri uyu wa mbere taliki ya 11/05/2015 ibiro bya Ministre w’ubutwerererane n’amajyambere w’igihugu cy’u Bubiligi byatangaje ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Burundi mu byerekeranye igipolisi nabwo buhagaze. Itangazo ryasohowe n’ibyo biro riragira riti :
 
«Ibiro by’ubufatanye n’amajyambere by’igihugu cy’u Bubiligi, byari byarateganyije ingengo y’imari ihwanye na miliyoni 4 z’amafaranga y’ama Yero (Euros) mu gikorwa cyo gushyigikira amatora yo mu gihugu cy’u Burundi. Igice cya mbere cy’iyo ngengo y’imari gihwanye na miliyoni 2 z’ama Yero cyamaze gutangwa. Bwana  De Croo, Ministre w’intebe wungirije, yitegereje uko ibintu bimeze muri iki gihe, asanga igice cy’ingengo y’imari cya kabiri gihwanye na miliyoni 2 z’ama yero kitagomba gutangwa. Itsinda ry’intumwa z’uburayi rishinzwe gukurikirana imigendekere y’amatora mu gihugu cy’u Burundi (MOE UE), mu cyumweru gishize ryagaragaje ko ibyangombwa by’ibanze bigomba gutuma amatora agenda neza muri icyo gihugu, kugeza ubu bituzuye».
 
Ubufatanye mu byerekeye igipolisi hagati y’u Bubiligi n’igihugu cy’u Burundi nabwo burahagaze. Igihugu cy’u Buholandi nacyo kikaba gifitanye ubufatanye mu byerekeranye n’igipolisi n’igihugu cy’u Burundi. Ingengo y’imari yateganyijwe n’ibyo bihugu byombi mu gufasha igipolisi cy’u Burundi ihwanye na miliyoni 5 z’am yero, muri izo miliyoni, igihugu cy’u Bubiligi kikaba cyaremeye gutanga miliyoni 3 naho u Buholandi bugatanga miliyoni 2. Izo miliyoni 3 z’ama yero igihugu cy’u Bubiligi giha igipolisi cy’u Burundi nazo zikaba zahagaritswe. Ibyo biro bikaba bisobanura icyo cyemezo muri aya magambo :
 
«Icyi cyemezo gifashwe bitewe ni uko ishami ry’umuryango w’abibimbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCR) ryabonye ko abantu 11 bigaragambyaga mu mahoro barashwe n’igipolisi cy’u Burundi bagapfa, kandi mu byukuri bikaba bigaragara ko icyo gipolisi cyarashe abo bantu kitagamije kwirwanaho. Icyo gipolisi kikaba cyarahungabanyije ubuzima bw’abantu 11 nk’uko byemezwa n’uwo muryango w’abibumbye ».
 
Inkuru ya belga yahinduwe na veritasinfo.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :