Rwanda : Inama ya Kagame n’abagererwa be imeze nk’iyinyamaswa n’umwami w’ishyamba!
Abagererwa ba Kagame bumiwe! Baribaza niba bagomba guhunga, gupfa cyangwa se kujya mu gihome kuko badashobora kubona umuti utuma umutima wa Kagame usubira mu gitereko!
Indwara ya Muryamo yateye mu nyamaswa zose maze zipfa umusubizo, intare umwami w’ishyamba ikoresha inama inyamaswa zose ngo zishakemo umunyabyaha watumye Imana igira uburakari ikaziteza icyo cyorezo, maze uwo munyacyaha ahanwe byintangarugero bityo bitume Imana ica inkoni izamba ihagarike iyo Muryamo.
Byabaye ngombwa ko inyamaswa zose zirega ibyaha zakoze, habanza intare umwami nyirishyamba; Intare yavuze ko yariye ubushyo bw’amatungo menshi ndetse ikanyuzamo ikarya n’abashumba bayaragiye, inyamaswa zose zahise ziyiha amashyi menshi , ndetse impyisi irahaguruka iritakuma ivuga ko kuba intare yarariye ayo matungo ari ngombwa kuko Intare ari umwami w’ishyamba ndetse ko kuba yarariye n’abashumba ari icyubahiro gikomeye ku ntare no kunyamaswa zose bitewe ni uko abo bashumba (abantu) birata ko bazi ubwenge!
Inyamaswa zose kuva ku ntoya kugera ku nini zireze ibyaha byazo, zose ziba abere, bigeze ku gicamusi, indogobe ihabwa umwanya wo kwirega ibyaha yakoze, ivuga ko nta bintu bibi yigeze ikora, ariko ikaba yibuka ko umunsi umwe mu gihe yari ishonje, yatambutse ku nzira iri hafi y’ubwatsi bwa padiri, nibwo yashoboye gufata utwatsi duke twarengaga kuri iyo nzira kubera inzara ! Ikimara kuva ibyo, inyamaswa zose zateye hejuru, zivuga ko indwara ya Muryamo igiye kuzimarira ku icumu zayitewe n’indogobe yatinyutse kurya ku bwatsi bwa padiri ! Ubwo indogobe yarafashwe irabambwa, ndetse bayica n’umutwe kubera icyo cyaha cyo kurya ku bwatsi bwa padiri ; ariko ntibyabujije Muryamo gukomeza kwica izo nyamaswa ! Ngiyo ishusho y’inama za Kagame n’abagererwa be ngo ni abayobozi bari gukorera mu mwiherero i Gabiro !
Duhereye kuri iki gitekerezo cy’indwara ya Muryamo mu nyamaswa, aho intare yariye ubushyo bw’inka yagizwe umwere ariko indogobe igacibwa umutwe kubera ko yariye ku bwatsi bwarenze inzira ; iyi nama y’inyamaswa twayigereranya n’umwiherero w’abayobozi ba Kagame wabereye i Gabiro. Muri uyu mwaka w’2015, Paul Kagame yateranyije abayobozi bagera kuri 300 bavuye hirya no hino mu gihugu i Gabiro kugira ngo bamufashe gushaka umuti w’ikibazo afite ; kuwa 28 Gashyantare 2015 Paul Kagame yagejeje ijambo kuri abo bagererwa be, maze agira ati :
«Mwamfasha ngo numve igishya cyaganiriweho (ejo hashize) cyangwa se icyavuyemo nka commitment gitandukanye n’ibindi by’izo nshuro zabaye, nanjye nshyire umutima hamwe mvuge ngo muri uyu mwiherero turajya kuva aha tuvuga uko ibintu bihinduka?...uyu mwiherero ni uwa kangahe ?...gukora ikintu incuro 12 cyangwa ukabwira incuro 12 ntiwumve, ugomba kuba ufite ikibazo !»
Bizagora aba bagererwa ba Paul Kagame kubona umuti w’uburwayi afite butuma adashyira umutima hamwe ! Aho bukera Paul Kagame azabamba aba bayobozi be nk’iriya ndogobe, abashinja kuba nyirabayazana w’akaga abanyarwanda barimo kandi mubyukuri akaga kose igihugu gifite gaterwa na Paul Kagame ubwe!
Uburwayi bwa Kagame nizo ngaruka z’ibibazo bikomereye igihugu
Kagame yateranyirije abayobozi 300 i Gabiro maze arabibasira, abumvisha ko ibibazo igihugu gifite aribo giturukaho, kubera : Ruswa, kwikunda, ntiteranya, kunyurwa no gushimwa, kutita ku bintu, kutiyoroshya n’ibindi ….Paul Kagame akaba yaragize ati : «Tubona ibitagenda buri munsi ariko tugatekereza ko hari undi uza kubikosora. Ntawundi utari wowe ». Kagame yakomeje agaragaza ko mu gihe badakomeje kubahiriza inshingano zabo ko nta kabuza ubutabera bugomba guzakora akazi kabwo, iyi mvugo ikaba yumvikanisha ko abayobozi benshi bagiye gufungwa, birumvikana ko hari n’abazicwa abandi bagahunga, ngiyo miyoborere mibi n’uburwayi bwa Paul Kagame agomba kwivuza!
Imitumirire y’iyi nama ubwayo irerekana akajagari n’ubuswa buri muri système y’ubutegetsi bw’inkotanyi. Ubusanzwe igihugu kiba gifite inzego z’ubuyobozi zifite ububasha bwo gufata ibyemezo byo gukemura ibibazo by’igihugu, izo nzego ni : Guverinema (inama y’abaministre), Inteko ishingamategeko n’ubucamanza, none Kagame ahunga izo nzego zose agahamagara abayobozi basanzwe akaba aribo asaba gushaka ibisubizo by’ibibazo byatewe n’imiyoborere mibi, Uyu mwiherero w’abayobozi wahabwa uwuhe mwanya mu nzego zifata ibyemezo z’igihugu uretse gutera urujijo ?
Imiyoborere nk’iyi nta kindi izana uretse akajagari. Inama y’abayobozi bose b’igihugu batinya kuvuga ku kibazo cy’ubuyobozi bubi bw’igihugu ahubwo bagasuzuma impamvu ngo hari ibikorwa by’amajyambere bitakozwe ntacyo ishobora kugeraho, ntabwo umutima wa Kagame uzasubira mu gitereko nkuko yabyifuzaga!
Dore ibibazo bizatuma Paul Kagame adashyira umutima mu gitereko kandi iyi nama ikaba ntacyo yabikoraho :
1.Ubuhunzi :Igihugu ni nk’urugo. Umukuru w’igihugu afatwa nk’umutware w’urugo, iyo abana bawe baguhunga mu rugo kubera umwaga wawe bakajya gusembera mu baturanyi ibyo bigaragara nko kwihesha agaciro gake. Ubu abanyarwanda banyanyagiye mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, kandi ibyo ntibyigeze bibaho ku butegetsi bwabanjirije ubw’inkotanyi ; zimwe muri izo mpunzi ziri kurasirwa mu gihugu cya Congo, kandi abo baraswa bafite abavandimwe mu Rwanda nabo bishwe n’ubwoba kubera ubutegetsi bubi, none se Kagame iyo ari kumwe n’abakuru b’ibihugu bicumbikiye abamuhunga yumva afite agaciro kangana iki imbere yabo ? Icyo kibazo cy’ubuhunzi nta muntu numwe muri uyu mwiherero ushobora gutinyuka kukibwira Kagame kuko yarara yishwe !
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo guceceka iki kibazo ntabwo bizatuma ingaruka zacyo zivaho byanze bikunze izo ngaruka zizitura kubanyarwanda! Iki kibazo ntaho gihuriye n’imishinga y’ubwubatsi itararangiye kagame yasabaga ko abayobozi be batangaho ibisubizo mu mwiherero ! Ntabwo Kagame ashobora nawe gutinyuka gusaba abagererwa be gusuzuma impamvu ubutegetsi bwabo abaturage babuhunga ! kandi ari Kagame , ari n’aba bayobozi bose bazi impamvu abaturage bakomeje kubahunga ariko ntibatinyuka ngo babivuge ahubwo bakomeza kubeshyana.
2.Inzara n’indwara z’imirire mibi : Mu gihugu cyose hari inzara yatewe na politiki mbi y’ubuhinzi, abaturage bategetswe guhinga igihingwa kimwe none ubu inzara n’indwara zikomoka ku mirire mibi birimo bibica ubutitsa. Kuri iki kibazo Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira niwe Paul Kagame yibasiye ngo ntacyo akora, nyamara uyu munyamabanga ashyira mu bikorwa ibyo Kagame yamusabye gukora ! Niba se Kagame asaba ko politiki y’igihingwa kimwe ariyo igomba gukurikizwa akaba aribyo asaba ko bikorwa aranenga iki abayishyize mu bikorwa ? Igiteye agahinda ni uko aba bayobozi badashobora gutinyuka kubwira Kagame ko abasaba gushyira mu bikorwa politiki ishonjesha abaturage ahubwo akabategeka kujya gukura amavunja abaturage! Iki kibazo gikomereye abaturage ntabwo kigeze kigwa muri uriya mwiherero kuko Paul Kagame ashaka ko iyo politiki ariyo ikurikizwa ku ngufu!
3.Ubutabera n’akarengane : Mu Rwanda hari imfungwa zirenga ibihumbi 7 zifunze zararangije ibihano byazo, izindi zikaba zidafite amadosiye, aba bantu bafunze batagombye kuba bafunze ariko nta muyobozi numwe watinyuka kubwira Paul Kagame ko abantu bakomeje kurengana ! Mu kiyaga cya Rweru habonetse imirambo ihambiriye mu mifuka y’ibigunira, igihugu cy’u Burundi kivuga ko iyo mirambo ari iy’abanyarwanda, hakubitiraho ko mu Rwanda hari amakuru y’abantu benshi banyerejwe, uyu mwiherero umaze iki kuba utarasuzumye ikibazo nk’icyo?
Dr Gasakure wari umuganga w’impuguke mu kuvura indwara z’umutima ndetse bikaba bivugwa ko yavuraga Paul Kagame, yishwe nk’imbwa n’umupolisi w’igihugu, Rwigara Assinapol yishwe nk’ikimonyo kandi yari umunyemari ukomeye mu gihugu, izi akaba ari ingero nke tuvuze z’abantu bicwa mu gihugu, iyi nama yaba imaze iki idasuzumye uko ubu bwicanyi bwahagarara ? Ntabwo bashobora kuvuga kuri ibi bibazo kuko Paul Kagame ariwe washatse ko biba uko, kuko atari uko bimeze aba yarabajije abo bayobozi icyo bakoze kuri ibyo bibazo aho kuvuga ibikorwa bitaruzura !
4.Imiyoborere : Paul Kagame yavuze ko abayobozi batuzuza inshingano zabo azabashyikiriza inkiko ze ! Nyamara ntabwo inkiko arizo zikemura ikibazo k’imiyoborere mibi, ahubwo Paul Kagame niyemere mu gihugu hajyeho demokarasi, abayobozi bakora nabi abaturage babasezerere binyuze mu matora azira uburiganya kandi na perezida nawe atorwe, niba imiyoborere ye abaturage batayishimye bamusezerere bashyireho undi ! Kagame se yumva aba bayobozi bamumarira iki mu gihe babona yitoresha ku buriganya maze akidoga ngo yatowe?
Abo bayobozi nabo bazajya bakora amanyanga nkayo Kagame akora bavuge ko bayobora neza, bakamubeshya nk’uko nawe ababeshya! Nta kintu na kimwe cyakosora imiyoborere mibi mu Rwanda nk’iyo mu gihe cyose hatazaba hari urubuga rwa politiki, amashyaka akarushanwa mu kuyobora neza, iriyoboye nabi abaturage bakarisezerera ! Naho kuba Kagame yisararanga anatonganya abagererwa be, ntacyo byahinduraho kuko babeshya abaturage nk’uko Kagame nawe ababeshya ngo yaratowe !
5.Itangazamakuru : Ntabwo igihugu gishobora kuvuga ko kizatera imbere cyangwa ko cyateye imbere abanyamakuru batavuga, bahorana ubwoba, amaradiyo mpuzamahanga agafungwa ngo bitewe ni uko avuga ibyo umukuru w’igihugu atifuza. Ntabwo ikibazo nk’iki inama nk’iyi ishobora kugisuzuma kuko uwakizana wese yahita ashinjwa gukorera umwanzi. Kugira ibinyamakuru byinshi byirirwa bivuga ubusa ,cyangwa biririmba intero y’ubuyobozi ntacyo bimaze, ikingenzi ni uko abafite icyo banenga ubutegetsi bahabwa ijambo abanyamakuru bakisanzura. Ibyo bigenze gutyo ziriya nama z’umwiherero w’i Gabiro ntacyo zaba zikimaze kuko amakosa n’ibitagenda mu buyobi byose Kagame yajya abibona atarushye cyane maze akabona uko afata ibyemezo, gusa kugira ngo ibyo bishoboke ni uko na Kagame yakwemera kunengwa n’itangazamakuru bityo nawe akikosora naho ziriya nama akoresha z’abayobozi ntabwo zizatuma umutima we usubira mu gitereko kuko ibivugirwamo ari ukubeshyana gusa!
Ntabwo u Rwanda aricyo gihugu gifite ubukene kurusha ibindi bihugu muri Afurika kuburyo bituma aricyo gihugu gifite abaturage bahangayitse cyane, ahubwo abanyarwanda bahangayikishijwe no kugira ubuyobozi bubahohotera kurusha ibindi bihugu byose ku isi. Nta majyambere abaho yashimisha abaturage mu gihe cyose baba baraje umutima mu kwaha kubera ko baba bafite ubwoba bwo : Gufungirwa ubusa, kwicwa, guhunga, gusenyerwa, kubeshyerwa, kwamburwa utwawe n’ibindi. Ibyo byaha abayobozi ba Kagame batinya kumubwira nibyo birushaho kugaragaza isura mbi y’ubutegetsi bwe na FPR.
Ubwanditsi.