Burundi: Hussein Radjabu uherutse gutoroka gereza yiteguye kugira icyo atangariza itangazamakuru vuba aha

Publié le par veritas

Uwo ufite mikoro ni Husein Radjabu

Uwo ufite mikoro ni Husein Radjabu

Nk’uko byavuzwe mu itangazo ry’itsinda rya Manasse Nzabonimpa, bwana Hussein Radjabu uherutse gutoroka gereza nkuru ya Bujumbura nyuma y’imyaka 8 afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko kuri uyu munsi cyangwa ejo ashobora kugira icyo atangariza abanyamakuru nyuma yo kugera aho yahise ahungira.
 
Iri tangazo riri mu Kirundi riragira riti:
"Ubu rero abagumyabanga mwese ni mureme umuvukanyi wanyu yasohotse igihome kandi ahejeje gushika aho yategerezwa gushika amahoro,naho yarushe cane,ariko ni mureme ari ejo canke hirya y’ejo,azoshikiriza ijambo ry’ihumure abarundi n’abagumyabanga"

Kuri iyi video Husein Radjabu yabwiraga ijambo abaje ku muvuna mu kurangiza ikiriyo cy'urupfu rwa nyina

Bwana Nzabonimpa Manasse nk’uko iyi nkuru dukesha Gahuza.com ikomeza ivuga, yaboneyeho gusaba Abagumyabanga ba CNDD igice cya Hussein Radjabu kwirinda disikuru zitanya abantu z’abashyigikiye perezida Nkurunziza kugirango abone uko azaguma ku butegetsi.
 
Yagize ati: Dusabye Abarundi bose aho bava bakagera ngo bafatane mu nda, bime amatwi inyigisho z’amacakubiri zatangiye gukwiza hose mu gihugu na ka karwi ka Petero Nkurunziza, Abarundi bose mumenye ko umwanzi atari uwo mudasangiye ubwoko, mwese muhuriye ku mwanzi umwe nawe n’uwo wese ushaka kongera kubateranya mu moko kandi mwese mubona ko icyo kibazo cyarimo kirava mu nzira, kugirango duhangane n’ikibazo cy’ubukene, inzara n’ibindi biduhanze.
 
Uyu mugabo Manasse Nzabonimpa wari Colonel mu gisirikare cy’u Burundi yigeze gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD mu 2006. Kimwe na mugenzi we Hussein Radjabu ni bamwe mu bantu bashinze ishyaka rya CNDD-FDD ndetse Radjabu yanabereye umuyobozi.
 
El-Hajji Hussein Radjabu yayoboye CNDD kugeza muri Gashyantare 2007 ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya na kongere y’ishyaka. Muri uwo mwaka wa 2007 yatawe muri yombi ashinjwa kurema umutwe witwaje intwaro ndetse no gutuka umukuru w’igihugu amugereranya n’icupa ririmo ubusa. Muri Mata 2008 yahamijwe ibyo byaha, ahanishwa igifungo cy’imyaka 13, akaba yari amaze imyaka 8 afunze.
 
Source: imirasire
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
TUGARUKIRE BATAMA
Répondre
A
NgahoNKURUNZIZA niyongere akuremo ipantalo<br /> asigarane icupi maze ajye mu kibuga iNyamirambo gukina umupira na Kagame maze yongere amumwaze asange ariwe mukuru wambarira ubusa kugasozi kandi ari mu gihugu kibanyi!!Yasebye kera niyiyahure
Répondre
S
Ntabandi bakora coup nk'iliya agomba kuba ali i Kigali,
Répondre
M
Hussein Radjabu yashatse guhirika ubutegetsi afatanije numuvandimwe we kwanyinawabo Kagame hanyuma arafungwa. Nkurunziza numutegetsi mwiza kuko atashatse kumwica nkuko undi yabishakaga.
Répondre
R
Birabe ibyuya ntibibe amaraso Radjabu ntabe ari i Kigali naho ubundi iby'abahutu b'i Burundi byaba birangiye.....ibi bisa neza na byabindi byabaye mu ruhengeri ubwo kagame yatorokeshaga Lizinde!
K
Ibi byose biri kuba i Burundi biraterwa n'imyitwarire mibi ya Nkurunziza , yihaye ibyo kwishinga Kagame w'umwicanyi ruharwa nawe ashaka kwigundiriza kubutegetsi kandi Kagame adashobora kumukunda na gato, Nkurunziza ni ajye kuruhande areke abarundi batore uwo bishakiye naho ubundi nakomeza kugundira ubutegetsi Kagame arafasha Radjabu ubutegetsi abufate ku ngufu i Burundi maze ibyo abarundi bari barashoboye kugeraho byose bihinduke ubusa! Abarundi bagomba kuba maso bakitorera umugabo uhamye ushobora guhangana na sabotages za Kagame naho ubundi nibarangara barawunywa! bibuke ko iyi myaka yose Nkurunziza yayitwayemo nabi akomeza gukingira ikibaba Paul Kagame agatinya no kuvuga ko yishe perezida Ntaryamira, impunzi z'abahutu bo mu Rwanda akazifata akazishyira Kagame kugira ngo amushimishe mu gihe Radjabu yamaganiye kure manda z'umucamanza w'ubufaransa Bruguière kuko zirega Kagame none dore bagiye gufatanya bongere bakande abahutu b'i Burundi kubera ubugoryi bwa Nkurunziza!! Nkurunziza ni agire vuba ajye kuruhande naho ubundi abahutu b'i Burundi bagiye gupfa urwo abahutu bo mu Rwanda bishwe na Kagame !
Répondre
K
uyu Hussein Radjab ubu yibereye I Kigali I NYARUTARAMA. Kagame agiye kumukoresha mukwica NKURUNZIZA na KIKWETE
Répondre