Burundi: Hussein Radjabu uherutse gutoroka gereza yiteguye kugira icyo atangariza itangazamakuru vuba aha
Nk’uko byavuzwe mu itangazo ry’itsinda rya Manasse Nzabonimpa, bwana Hussein Radjabu uherutse gutoroka gereza nkuru ya Bujumbura nyuma y’imyaka 8 afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko kuri uyu munsi cyangwa ejo ashobora kugira icyo atangariza abanyamakuru nyuma yo kugera aho yahise ahungira.
Iri tangazo riri mu Kirundi riragira riti:
"Ubu rero abagumyabanga mwese ni mureme umuvukanyi wanyu yasohotse igihome kandi ahejeje gushika aho yategerezwa gushika amahoro,naho yarushe cane,ariko ni mureme ari ejo canke hirya y’ejo,azoshikiriza ijambo ry’ihumure abarundi n’abagumyabanga"
Kuri iyi video Husein Radjabu yabwiraga ijambo abaje ku muvuna mu kurangiza ikiriyo cy'urupfu rwa nyina
Bwana Nzabonimpa Manasse nk’uko iyi nkuru dukesha Gahuza.com ikomeza ivuga, yaboneyeho gusaba Abagumyabanga ba CNDD igice cya Hussein Radjabu kwirinda disikuru zitanya abantu z’abashyigikiye perezida Nkurunziza kugirango abone uko azaguma ku butegetsi.
Yagize ati: “Dusabye Abarundi bose aho bava bakagera ngo bafatane mu nda, bime amatwi inyigisho z’amacakubiri zatangiye gukwiza hose mu gihugu na ka karwi ka Petero Nkurunziza, Abarundi bose mumenye ko umwanzi atari uwo mudasangiye ubwoko, mwese muhuriye ku mwanzi umwe nawe n’uwo wese ushaka kongera kubateranya mu moko kandi mwese mubona ko icyo kibazo cyarimo kirava mu nzira, kugirango duhangane n’ikibazo cy’ubukene, inzara n’ibindi biduhanze”.
Uyu mugabo Manasse Nzabonimpa wari Colonel mu gisirikare cy’u Burundi yigeze gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD mu 2006. Kimwe na mugenzi we Hussein Radjabu ni bamwe mu bantu bashinze ishyaka rya CNDD-FDD ndetse Radjabu yanabereye umuyobozi.
El-Hajji Hussein Radjabu yayoboye CNDD kugeza muri Gashyantare 2007 ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya na kongere y’ishyaka. Muri uwo mwaka wa 2007 yatawe muri yombi ashinjwa kurema umutwe witwaje intwaro ndetse no gutuka umukuru w’igihugu amugereranya n’icupa ririmo ubusa. Muri Mata 2008 yahamijwe ibyo byaha, ahanishwa igifungo cy’imyaka 13, akaba yari amaze imyaka 8 afunze.
Source: imirasire