Rwanda : Ubucamanza bwa Paul Kagame bukomeje kuba urw’amenyo ! Mutabazi yakubise uduhendabana ku meza ngo ni amapeti!

Publié le par veritas

Rwanda : Ubucamanza bwa Paul Kagame bukomeje kuba urw’amenyo ! Mutabazi yakubise uduhendabana ku meza ngo ni amapeti!
[Ndlr :Birasekeje kandi birababaje ! Ikinamico ry’abacamanza ba Kagame ni urwenya gusa, mu gihe bari bagitegereje icyemezo cya Kagame ku rubanza rwa Joel Mutabazi na bagenzi be, abacamanza bahumirije amaso bavuga ko bamukatiye igifungo cya burundu nk’uko Kagame yari amaze kubibabwira, Mutabazi nawe yahise yiyambura uduhendabana tw’amapeti y’inkotanyi (byamuteraga ipfunwe kuyambara) arambika ku meza ! Ikindi gitangaje ni ukuntu Kagame yafashe icyemezo cyo gukatira igifungo cya burundu abo ashinja ngo kwifatanya na FDLR, none se ko abwira amahanga ngo FDLR ni itahe, ni ukugira ngo nayo azayikatire igifungo cya burundu ? Mbega urujijo! Ibi babyita kurwana n’umuyaga kubera ubwoba].
 
Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC. Kuri uyu wa Gatanu, uru rubanza rwiswe urw’iterabwoba ruregwamo abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, rwasomwe kuva mu gitondo saa tatu n’igice kugeza sa kumi n’imwe n’igice, nta kiruhuko kijemo. Abacamanza batutu basimburanwaga gusoma.
 
Lt Mutabazi yahamijwe ibyaha byose yashinjwaga, birimo no kugira uruhare mu iterwa rya gerenade. Mutabazi yahamijwe ibyaha umunani aribyo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
 
Lt Mutabazi akimara gusomerwa igihano ahawe, amapeti ya gisirikare yahise ayikuriramo ayashyira ku meza. Ahita anavuga ati "Imana ibahe umugisha". Mutabazi yahise avuga ko azajurira ubwo Umucamanza yari akimara kubamenyesha ko ubikeneye atarenza iminsi 30. Uretse Mutabazi hari nabahise batanga ubujurire bwanditse bitungura Umucamanza, ababaza niba bari babyiteguye bamubwira ko bari babyiteze.
 
Igifungo cya Burundu cyanakatiwe Nshimiyimana Joseph bita Camarade ahamwe n’ibyaha birimo icy’ubwicanyi. Uru rubanza rumaze amezi agera ku 10 ruburanwa, abandi bari barurimo bakatiwe ku buryo butandukanye. Kalisa Innocent na Nibishaka Cyprien bakatiwe gufungwa imyaka 25, Ngabonziza Jean Marie Vianney na Ngabonziza Aminadab bakatirwa gufungwa imyaka 15, Nizeyimana Pelagie, Imaniriho Barthazal na Numvanayo Shadrack bakatirwa gufungwa imyaka 10.
 
Mahirwe Simon Pierre na Nimusabe Anselme bakatiwe gufungwa imyaka itanu, Eugene akatirwa amezi 8, Gasenyayire Diane akatirwa amezi ane, naho Nizigiyeyo Jean de Dieu na Murekeyisoni Dative bagizwe abere urukiko rutegeka ko bahita bafungurwa.
 
Igihe.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Selon des médias français, les services néerlandais d’immigration et de naturalisation (IND) ont signifié la semaine dernière dans une lettre à Lin Muyizere, le mari de Victoire Ingabire, qu’ils allaient lui retirer son passeport néerlandais en raison de son implication présumée dans le génocide des Tutsis de 1994.<br /> Sans passeport néerlandais, M. Muyizere, qui clame son innocence, risquerait ainsi d’être expulsé vers le Rwanda.<br /> La maman de Mme Ingabiré a été jugée et condamnée par contumace au Rwanda pour participation au génocide des Tutsis.
Répondre
K
Ni agahinda njyewe mbura uko mbivuga! Gukorera Inyangarwanda ni Ukunyagwa zigahera. Uyu muzindaro ngo ni Igihe umuze Gukuraho inkuru yavugaga AGAHINDA ZIFITE KO &quot;KAYUMBA&quot; AGIYE KWEREKEZA FRANCE! BARIZE BAHOGOYE NGO NI UBUGWARI Ndetse bari KUBYIGANA NGO ABATURAGE BA FRANCE bamwanagane NTAZAHAKANDAGIRE! Murarushywa n'Ubusa nk'Isazi Yimya inyana! Nonese ko MUVUGA NGO IKIGWARI(KAYUMBA); UWAGIYE KUMUHITANA NI IKI? KAREGYEYA se? MUHAGARARE! BURIYA UBWO &quot;MUTABAZI&quot; AHAWE BURUNDU; TOM BYABAGOMBA AZAKATIRWA RWERU SEEEEE
Répondre
N
Ntizoroha, nta buvandimwe bukibaho, guhitamo ibyisi ukabambisha umwe mubawe niteye agahinda. <br /> Aba benewabo wabo wa Mutabazi barangije mission, bagiye kurekurwa bafate igihembo cy, akazi barangije. Birababaje.
Répondre
M
Kuki muvuga ngo amapeti ni uduhendabana kandi ngo byamuteraga ipfunwe kuyambara??? Veritas ndayikunda ariko hari igihe mwandika ibintu bidasobanutse cg bitumvikana ku basomyi!!
Répondre
U
Uwakugabiye iyo akwambuye ibyo yaguhaye utabikoresheje icyo yabiguhereye byitwa kuguha uduhenda bana. Kuko uzarebe umwana umuha ikintu kugirango agubwe neza mukanya ukakimwaka, niyo mpamvu babyise uduhendabana, ubundi guhenda (ikirundi) = kubeshya(ikinyarwanda); kuba zamuteraga ipfunwe nuko ntacyo zari zikimumariye kandi nubundi nawe urabiziko nizahabu iba nziza yambawe numuzima, yambawe nuwapfuye wasanga ntacyo imumariye!!!!!!!!