Rwanda:Abaturage bari gukubita abayobozi! Ahubwo baratinze, umuturage nk'uyu yabuzwa ni iki kwirwanaho?

Publié le par veritas

Uyu muturage kimwe n'abandi benshi bambuwe ibyabo, bagategekwa guhingira abandi !

Uyu muturage kimwe n'abandi benshi bambuwe ibyabo, bagategekwa guhingira abandi !

[Ndlr : Abaturage niba batirwanyeho barashize ! Mu Rwanda umuturage wo mu bwoko bw’abahutu nta gaciro na gato afite mu gihugu muri make yapfuye ahagaze ! Urugero rwerekana agahiri n’agahinda umuturage afite rwerekanwa n’umunyamakuru wa RFI wagiye mu giturage mu Rwanda muri Mata 2014 mu gihe cyo kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda, akaba yari afite icyuma gifata amajwi n’amashusho maze yegera umuturage w’umuhutu agenda yumva agahinda afite ku mutima : Ngo umuntu wafunguwe(dore ko abahutu benshi bifashije bafunzwe) yambuwe ibye byose, akaba adafite uburenganzira bwo gukodesha umurima ngo yibesheho ahubwo agategekwa kubaho ahingiriza! Iyo ahuye n’umututsi wacitse ku icumu ategetswe ku nama, akagenda nk’unyerera, ntabwo abahutu bafite uburenganzira bwo kujya hamwe ngo baganire kuko bavuga ko bari gucura imigambi mibi n’ibindi.
 
Muri iki gihe hari abaturage batangiye kwirwanaho babona abayobozi ba FPR babamereye nabi bagatabarana bakabakubita bakabirukana, i Gitarama umuturage yatemye ingirwamuyobozi yarimo imusenyera inzu, mu mujyi wa Kigali, abasore bishyize hamwe bakubita inkeragutabara zarimo zisenyera umugore w’umutindi nyakujya, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yihanangirije bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro bakubita abayobozi babo… izo ni zimwe mu ngero zigaragaza ko abaturage batangiye kubona ko ntawundi uzabakiza abayobozi b’abicanyi uretse bo ubwabo ! None se nk’agahinda gafitwe n’uyu muturage karangira gate atirwanyeho akirukana ubu butegetsi bubi bumugira gutya ? Ni mwisomere hasi aha uko avuga agahiri n’agahinda afite yatewe n’imiyoborere mibi ya FPR :]
 
«Nitwa Muhebera Osée, ntuye muri Mpongo ya mbere, mfite imyaka 48, mfite abana 6, nafunzwe imyaka 15, kubera iyo myaka nafunzwe reba ukuntu nsigaye meze, iki kibanza nakiguze amafaranga mfunguwe kuko isambu yanjye bahise bayitwara. Ubu ndaho ntungwa n’aka kaboko, iyo ntagiye guca incuro sindya, ubu ni uko ntunze abo bantu banjye.
 
Aho bigeze nzafata umurima wa leta kuko nanjye ndi uwa leta. Ejobundi nagiye gukodesha hariya Rukumberi, haza undi muntu wari uvuye i Kigali ambwira ko njye bankodesheje mu bintu bitemewe, ntabwo ari byiza kubibwira ubuyobozi ndabikora kugira ngo abana bataburara cyangwa nkaba najya kwiba rubanda. Nyamara bandetse bikera nakuramo andi mafaranga kanjya kuyatanga bakongera bakirira. Hariya hakurya ni ah’umuntu waturutse i Burundi, uhagiye waba ushaka gukurura ikibazo.
 
Ubundi uko tubayeho ino ahangaha, iyo ubonye umuntu wacitse ku icumu, ni ukumugendera nk’uri kugenda unyerera, ntajambo ufite, niyo umuvuze, ahita avuga ati hee !! ni wawundi wafunguwe, arongeye azanye byabindi, kandi iryo jambo barariduhannye mu ngando, ntabwo ingando nigeze nyibagirwa bagomba gukora ibyo bashatse (ahita anywa agatabi !). Uretse n’ubundi kongera gufata akanya gatoya tukabiganiraho ariko ntabwo ari ngombwa ko muba mwicaranye n’abantu benshi cyane ngo mwongere musubire muri ibyo ngibyo, baramutse bakumvise muri kwicara gutyo muri kubisubiramo bati bariya bantu barimo barakora umugambi.
 
Kubivuga n’abana ukabaha igitekerezo cy’ukuntu byagenze kuko aribyo ngombwa kuko no mungando baratubwiye ngo mugomba kuzajya mubyigisha n’abana, nabo batazakura bagakora ibintu nk’ibyo ngibyo cyangwa bakagira abantu babashuka ! Leta mbi niyo yashoye abanyarwanda kugira ngo bakore ibyo kuko nanjye nsubije amaso inyuma nkareba nk’abantu benshi twari duturanye hepfo na hariya nababura nkumva ndasubiwe , ni UKWIHANGANA NABO BARIHANGANYE »
 
Inkuru ya RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Uyu mugabo mutanze muzamurerera!!! Murahubuka cyane!! Amaraso ye azababazwe
Répondre
S
Siwe batanze gusa, abahutu bo muri kariya karere bose bazaca imitwe
L
Niba mutamutanze muramaze. Ubu se muzamugemurira naba agize amahirwe agasubizwa gereza atanyujijwe iya Rweru direct??
Répondre
K
nanjye ndabona bamukwegeye ,ejo azaburirwa irengero
Répondre
J
Mana we, ubu se uyu mugabo mumutangiye iki? iyo mumureka agakomeza akidederezwa? Koko ubu murabona hari professionalisme mwakoresheje? Iyi video ntiyakagomye kujya kuri net,yego tubonye akarengane abaturage bafite, ariko rero mumenye ko dusanzwe tubizi aho gushyira uyu mugabo mu mazi abira
Répondre
K
Ubu mbere yo gushyira iyi Video aha uyu mugabo yabibahereye uruhushya?Ese Leta y'urwanda muzi uko yiyenza?
Répondre