Politiki: PS Imberakuri iramagana ubwicanyi bw'abantu bashimuswe,igasaba iperereza ku mirambo yo mu kiyaga cya Rweru

Publié le par veritas

Politiki: PS Imberakuri iramagana ubwicanyi bw'abantu bashimuswe,igasaba iperereza ku mirambo yo mu kiyaga cya Rweru
Rishingiye ku mirambo ikomeje gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru, iyo mirambo ikaba ikurikiwe n’inyerezwa ry’abaturage rimaze gufata intera mu gihugu cyacu, Rigarutse kandi ku ifungwa ry’abasirikare batandukanye b’igisirikare cy’u Rwanda, ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda, inshuti, Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :
 
Imirambo itagira ingano ikomeje kuvanwa mu kiyaga cya Rweru, igaragara kandi mu gihe mu gihugu cyacu hari abanyarwanda benshi baburiwe irengero by’umwihariko abarwanashyaka b’ishyaka ry’Imberakuri batandukanye, ibura ry’aba banyarwanda ryagejejwe ku nzego zose zirebwa niki kibazo ndetse bigera naho imiryango mpuzamahanga nka HRW ndetse n’igihugu cy’Amerika bamaganira kure ibura ry’abantu, aho kugirango leta ya Kigali iberekane ahubwo yakomeje umugambi wo gushimuta abandi.
 
Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ubu imirambo y'abishwe mu minsi ishize iri kureremba mu kiyaga cya Rweru i Burundi, aha ishyaka ry’Imberakuri ntirishira amakenga leta ya Kigali ko aba bantu bajugunywe atari abashimuswe nayo cyane ko ibinyujije mu ijwi ry’umugenzacyaha mukuru ACP Theos BADEGE yihutiye guhakana ko imirambo ikomeje gutoragurwa atari iy’abanyarwanda ngo cyane ko ntawe uturiye Rweru wigeze ataka ko yabuze umuntu, aha akirengagiza ko amashyaka PS Imberakuri, Green party n’abandi banyarwanda bagiye bataka batabariza abantu babo baburiwe irengero.
 
Ibi kandi yabitangaje nta perereza na rimwe polisi y’u Rwanda yigeze ikorera iyo mirambo maze yemera imirambo ibiri(2) mu gihe abaturiye ikiyaga cya Rweru bemeza imirambo mirongo ine(40) byose bikaba byerekana ko yarasanzwe azi ibyiyi mirambo na cyane ko ntawe uyobewe ko leta ifite ububasha n’ubushobozi bwo gukura imirambo aho ishaka hose mu Rwanda maze ikaba yayita muri Rweru. Ishyaka ry’Imberakuri riboneyeho akanya Ko kwibutsa ko aba bakurikira baburiwe irengero muri uyu mwaka wonyine wa 2014 :

BAZIMAZIKI Damien umujyana, NIGIRENTE James umukangurambaga mu mugi wa Kigali, IYAKAREMYE Jean Dammascene, SIBORUREMA Eugene, NSABIMANA Valencs bose bo muri PS Imberakuri, Jean Dammascene MUNYESHYAKA umunyamabanga mpuzabikorwa wa Green party, HAKIZIMAN A, NIYOYITA, NZABAMWITA, BARIYANGA, HABIYAMBERE Phocas, Kamanayo Emmanuel ,Habimana Jean Paul… aba kimwe nabandi basohowe muri gereza, NDANYUZWE Serge, MUNGANYINKA bo mu karere ka Nyanza umurenge wa Rwabicuma, utibagiwe n’abanyarwanda barenga ibihumbi mirongo ine na bitandatu(46000) baburiwe irengero.
 
Ishyaka ry’Imberakuri rikaba ritewe impungenge na none n’ifungwa rikomeje kwibasira abasirikare bakuru mu gisirikare aho bigaragara ko bikorwa kugira ngo abanyarwanda bakomeze bicwe n’ubwoba maze ubutegetsi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi bukomeze akazi kabwo ko kuyobaresha abanyarwanda igitugu. Ishyaka ry’Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kwerekana abanyarwanda bose yashimuse cyangwa ikemera ku mugaragaro ko bamwe igishakisha ikindi kiyaga izabatamo nk’uko yabikoreye aba bose bakomeje kugaragara mu kiyaga cya Rweru.
 
Rirasaba kandi kurekura abasirikare bakomeje gufungirwa ubusa nk’uko bikomeje gukorerwa buri mu nyarawanda wese udahuje ibitekerezo na FPR, kuko bigaragarira buri wese ko bafunzwe barengana. Aha abanyarwanda turasabwa kudasubizwa inyuma nibyo leta ya Kigali ikora itera abantu ubwoba ahubwo tugakomeza gutsinda ubwoba maze twese hamwe tugahagurukira kuyumvisha ibibi ikomeje kudukorera.

Ishyaka ry’Imberakuri riributsa amahanga ko atagakwiriye kugumya kurebera ubutegetsi buyobowe na FPR amahano bukomeje gukorera abanyarwanda ko ahubwo yabafasha guhindura ingoma ya FPR Inkotanyi igiye kumara abanyarwanda, aha kandi ishyaka rirasaba amahanga gukora iperereza mpuzamahanga ku mirambo ikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda cyane cyane iyabonetse mu kiyaga cya Rweru.

Kubwa PS Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Rushyashya net hari aho itaniye na RTLM ? mu ku basira ubwoko Rtlm yibasiye Abatutsi Rushyashya yibasira Abahutu <br /> Ngaho ni mukomeze ,gusa njye nari ntarajijuka ,cyakora mu Rwanda niho haba ikinyoma cyane no kwica rubozo ;Kagame we koko bakora biriya wabatumiye iki ?Imana izabikubaza
Répondre
K
SA yasanze Kagame ariwe wagiye kwica KAYUMBA NYAMWASA .ubu se mama bizagenda bite?
Répondre
R
harya abavuga ngo iliya mirambo ngo POLICE ikore iperereza ,barashaka iki?iliya mirambo se iruta abatutsi 800000 bishwe n'abahutu? baliya ntacyo bavuze rwose nta nicyo bibwiye POLICE.Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net kaypaul202@yahoo.fr
Répondre
F
ariko sha ubwo ibyo wivugisha ni ibiki? cg nuko umaze guhaga? ngo abahutu ntabwo ari abanyarwanda harya? sha murabeshya wowe RUSHASHYA,FDLR nigera i Kigali izagufungira aho izuba ritagera. Witonde ubwo umaze guhanga amaraso y'abahutui