POLITIKI: CPC IREREKANA INZIRA YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA LONI WO KURASA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KONGO.

Publié le par veritas

POLITIKI: CPC IREREKANA INZIRA YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA LONI WO KURASA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KONGO.
Ku itariki ya 5 Ukwakira 2014, inama nkuru ya  CPC yarateranye iyobowe na Perezida wayo, Bwana Twagiramungu Faustin, ikomeza imirimo yayo yari yasubitse ku itariki ya 17 Nzeri 2014. Imaze gusuzuma imishinga y’amategeko ngengamikorere yizwe n’akanama k’impunguke zihagarariye CPC mu rwego rwo hejuru, zateranye guhera tariki ya 27 Kanama  2014 kugeza kuya 08 Nzeri 2014; inama yashimiye cyane abari bagize ako kanama kubera ubwitange, ubuhanga n’ubushishozi berekanye banononsora iyo mishinga. Inama nkuru  ya CPC yemeje iyo mishinga yose y’amategeko uko yakabaye kandi ihamya ku mugaragaro ko ayo mategeko ariyo akurikizwa mu mikorere n’imiyoborere ya CPC guhera ku itariki ya 5 Ukwakira 2014.
 
Ku byerekeye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, Inama nkuru ya CPC imaze kungurana ibitekerezo ku ngorane ziteye inkeke zugarije ku buryo bw’umwihariko impunzi zikomeje gutesekera mu gihugu cya Kongo, yasanze ari ngombwa gutangariza abanyarwanda igikwiye gukorwa bwangu, kugira ngo izo mpunzi zitongera guhohoterwa n’amahanga usanga kugeza ubu atarashobora kumva neza ikibazo cy’u Rwanda. Birazwi ko umuryango mpuzamahanga wahagurukiye kugarura umutekano mu gihugu cya Kongo ku buryo budasubirwaho, kandi inama ya Loni ikaba yarafashe icyemezo gikomeye cyatangajwe n’Umunyamabanga mukuru Bwana Ban Kimoon :
 
Guhera ku itariki ya 2 Mutarama 2015, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zizatangira kurasa ku mpunzi z’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Kongo, niba Abarwanyi ba FDLR batiyemeje ku bushake kubahiriza gahunda zibasaba gushyira intwaro hasi, zikubiye mu kiswe DDRRR (Désarmement, Démobilisation, Rapatriement, Réintégration et Réinsertion), gisa n’aho kwaba ari ukwishyira mu maboko y’abicanyi bigaruriye ubutegetsi mu Rwanda.
 
Ikindi kigaragaza ko Amahanga atumva neza ikibazo cy’u Rwanda, ni ukubona Loni n’amashami yayo, ndetse na bimwe mu bihugu by’ibihangange kw’isi, bishishikajwe no gucyura mu Rwanda Abarwanyi batarenze 1.600, bititaye kw’itahuka ry’impunzi zirenga 245.000 zibana nabo mu mashyamba ya Kongo, n’iry’izindi mpunzi zirenga 100.000 zitatanye hirya no hino kw’isi.
 
CPC irasanga ari ngombwa gufata bwangu ingamba zose zishoboka kugira ngo ibone urubuga rusesuye rwo gukomeza gusobanurira amahanga ukuri ku kibazo cy’u Rwanda mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo bireba impunzi z’Abanyarwanda ku isi hose. CPC ntishidikanya ko umuti nyawo uzaturuka mu mishyikirano itaziguye hagati ya Leta y’i Kigali n’amashyaka atavuga rumwe nayo, impande zombi zibifashijwemo n’ibihugu n’imiryango nyafurika. Ibyo bigakorwa hagamijwe kwimika mu Rwanda impinduka irangwa n’umutekano wa buri wese n’ubwisanzure bushimangiwe n’iyuhahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’urubuga rwa politiki ruzira igitugu icyo ari cyo cyose.
 
Uko bizagenda kose, CPC ntishobora kuzihanganira ko Impunzi z’Abanyarwanda zishorerwa nk’amatungo, zigacyurwa ku ngufu mu Rwanda nta mutekano n’uburenganzira zihizeye. Ni muri urwo rwego CPC isaba Leta y’i Kinshasa n’umuryango mpuzamahanga, kwita ku mpungenge impunzi zitewe n’ibyemezo byafashwe byo kuzirundanya ikantarange ku butaka bwa Kongo, aho kuzirekera hafi y’aho zibarizwa no kuzirindira umutekano mu gihe hagitegerejwe imishyikirano yo mu rwego rwa politiki izanononsora iby’itahuka ryazo.
 
Ariko kugira ngo ibyo bishoboke ni ngombwa ko CPC nayo yita ku byo isabwa n’amahanga n’inshuti zayo kugira ngo inzitizi zose zibuza iyo mishyikirano zive mu nzira. Mu byifuzo bidahinduka kandi bikomeye amahanga akomeje gutanga, harimo ko abantu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego mpuzamahanga kubera ibyaha bakekwaho ngo byo kuba baba barahohoteye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cya Kongo, bataba mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka FDLR n’iz’impuzamashyaka FDLR irimo. Ni yo mpamvu CPC isanga ari ngombwa ko ishyaka FDLR rikemura bwangu icyo kibazo, kandi CPC izaritera inkunga mu gushakira hamwe uko byakorwa, hagamijwe kwirinda ko impunzi z’abanyarwanda zongera guhigwa bukware no kuvutswa ubuzima.
 
Ntibyoroshye, ndetse birasaba ubutwari budasanzwe, buzaturuka ahanini k’ubushake bw’abarebwa n’icyo kibazo ubwabo. Harimo guhitamo hagati y’ibintu bibiri :
 
1.Ko Loni yarasa ku mpunzi zarokotse itsembabwoko ryakozwe n’ingabo za FPR-Kagame mu nkambi zo muri Kongo, izo mpunzi zigatikira kuko bigaragara ko nta mbaraga za gisirikari zaboneka ngo zihangane n’ibitero byo mu rwego mpuzamahanga bishyigikiwe na Loni.
 
2.Hari nanone uburyo bw’uko abafatiwe ibihano na Loni bakongera kugaragaza urukundo n’impuhwe z’umushumba mwiza zabaranze igihe cyose, bakitangira intama zugarijwe n’ibirura, bishyira mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga butabogamye, maze izo ntama baragiye muri iyi myaka yose zikarokoka ku bwende bwabo, aho gupfana nazo.
 
Birumvikana ko CPC ishyigikiye nta kuzuyaza iyo nzira ya kabiri, kubera ko ari yo yarengera imbaga, kandi ikaburizamo imigambi mibisha ya Leta ya Kigali ikomeje kujijisha, ibeshya amahanga ko abasaba imishyikirano nayo ari abicanyi bakoze ishyano mu Rwanda no muri Kongo. Abatabazi n’abacunguzi b’igihugu bahozeho mu mateka y’u Rwanda kandi na n’ubu ntacyabuza ko babaho. Nta gushidikanya ko uwo muco mwiza waba kimwe mu bisubizo ku bibazo by’impunzi ziri mu gihugu cya Kongo.
 
CPC ntizahwema no gushakisha ubundi buryo bwose bwafasha mu gukemura iki kibazo kandi izakira neza ibyifuzo byubaka  by’abanyarwanda bose bahangayikishijwe n’iki kibazo kugira ngo twese hamwe turengere ubuzima bwa ziriya nzirakarengane.
 
Bikorewe i Buruseli kuwa 6 Ukwakira 2014
 
Twagiramungu Faustin
Perezida wa CPC

Commenter cet article

Any 09/10/2014 01:54

Umutusi argya amabyi yumuzungu kugirango abone icyo ashaka. Abahutu nimukanguke burakeye.
LA VERITE BLESSE. Aho bigeze nimugire diplomasi. Stop gutunga urutoke mujisho y'umusungu. nimukomeza azabamara. niyo mpanvu babahiga burimunsi

Vive CPC

bena 12/10/2014 18:39

Ukuri

Any 09/10/2014 01:45

Bwana Faustin komera kumuheto, imyimbi turaifite.
Hari amanu muri cpc baje gusenya ubumwe. Ariko ntugacike intege. Abagore toragushikikiye

Muhoza 08/10/2014 09:48

Bwana Twagiramungu ...Ubwo koko urabona hari ubutabera buba muri iyi si ??? Aba buranishwa bosa muri Arusha urabona koko ubutabera bwa ONU butarinjiwe numwanzi ?? ubwo urabona ubwo wita ubutabera bukora koko ??? Aba Yobozi ba FDLR barinze Impunzi iyi Myaka yose ubwo ubonye ko icyo kubahemba arukubabwira bakajya mu butabera ??? Kuki se Ahubwo utabuza iyo ONU kurasa impunzi aho kugirango uvuge ngo Kugirango impunzi zikire il faut ko Abayobozi ba FDLR bitanga ??? Ese ubundi baritanga icyaha bakoze kirihehe ??? Ese ntuziko utavuga rumwe na Kagame wese kagame avugako ari umujenocidaire ??? cyangwa ngo afatanya nabagenocideri ??? Oya rwose Bwana Twagiramungu wirengera twari tukwizeye ...Rere wituma ikizere twakugiriye tukikuvanaho ...Nubwo bwose utigeze uba mwishyamba ngo Ubone ukuntu abayoboze ba FDLR bitangiye Impunzi , suko warukwiye kuvuga pe ... Ese ubundi ko uvuga ngo abayobozi bakekwaho icyaha nibitange mubutabera ... Abanyabyaha baruta aba FPR ni bande ?? ko wabaye Premier Ministe ko Ubizi ukuntu FPR yaje yica abantu urubozo ...Kuki utavuga se ngo Abakekwaho ibyaha ba FPR nabo nibabanze bashyire mu butabera mbere yuko Aba FDLR babwishyiramo dore ko ari FPR yatangiye gukora ibyaha mbere yabandi bose baba barabikoze ...
Abayobozi aba FDLR se ko arizo mbaraga za FDLR ubwo ushaka ko bavaho harasigaraho bande bashobora guhangana nu mwanzi Nka kagame ????

Bwana Twagiramungu shaka indi nzira yo kubuza ONU kurasa impunzi zirenga 240.000 , aho kugirango usacrifié abayobozi ba FDLR ...kandi no Kuba FDLR igeze aha arukubera abayobozi bayo bazi ubwenge bwo kwitwara neza .

Ntibyumvikana ukuntu ONU yatwitwaza abayobozi ba FDLR ngo igiye kurasa izi mpunzi zose zirenga 240.000 ..Ni muhaguruke ahubwo mwumvishe ONU ko ntakigomba gutuma yica abantu 240.000 kubera abayobozi mbarwa ba FDLR ...

Kwizera 08/10/2014 09:43

Umva mwabantu mwe kwirirwa ducagagurana twandarikana kumbuga nkizi ntaho bitugeza ahubwo Kagame iyo abisomye na Jacques Nziza baramwenyura.Ikibazo si Twagiramungu ikibazo ni Kagame.Ese Twagiramungu ayo atema yeze arihe?Ese ubutegetsi arwanira burihe?ikihutirwa abanyarwanda twagombye guha agacira nukurwanya Kagame cg ni amatiku hagati yabatumvikana muri twe?Ese harimwo ibibazo ningombwa kuza kubyandika aha?cg harizindi nzira byakanyuzemo?Musigeho bamwe muratoba mutabizi.

Kamili 07/10/2014 14:25

Nsomye inyandiko ikomeye cyane ku kinyamakuru "Ikaze iwacu iransetsa cyane" (http://ikazeiwacu.fr/2014/10/07/rwanda-umuheto-wa-rutemayeze/) uwitwa Romeo aragira inama ya kigabo FDLR ngo naho ureke Faustin Twagiramungu, kuri Romeo ngo arasanga Twagiramungu ari rutema ayeze ngo akaba ashaka guhirika ubutegetsi bw'abayobozi ba FDLR kugirango ayobore igihugu, kuri Bwana Romeo ngo buriya FDLR yarejeje kuburyo abantu bashaka kuyitema bagasarura; gusa ndumva Twagiramungu ntacyo agisaruye kuko yabaye ryabuye ryagaragaye, kugira ngo Twagiramungu adafata ubutegetsi FDLR igomba kumvira inama za Romeo kuko n'ubundi imaze imyaka irenga 20 irwana na ONU! Inama ziragwira!! Buriya se FDLR imerewe neza kuburyo bagiye kuyambura ubutegetsi? Ubwo FDLR niyo izatubwira umwanzuro nyawo yatoyemo !

RUKOKOMA 07/10/2014 12:14

Uramutse urebye ugasuzuma neza ibyo rukokoma avuga ukibukako impunzi zisa naho ziri hagati nkururimi wagirango nibyo hanyuma ukubaza iki kibazo uti.ko rukokoma atatsinze amatora murwanda kdi yari yamamaje kumugaragaro kuki atagumyeyo, ikindi iyo asabwa kunyura muri gereza nka victoire mbere yuko yiyamamamaza yari kujyayo'' TPR'' yo iri corrompu kko carla del ponte niwe wabikubwira muhuye, ikindi nibikorwa byigaragaza Onu nayo nuko ntimwibeshye ngo mujyeyo kko twagiramungu watinye kuza murwanda ntazaza muri congo, mbere yo kuvugira impunzi yakabaye yarivugiye ko yariganijwe mumatora, ikindi wakwibaza kubiriho biba
niba abantu barananiwe gushyira hamwe bazakorana gute?
niba se buri muntu avuga ibye uko abitekereje unity izavahe?
hakenewe strong organization not strong people
niba mutarabyumva ntakibazo muzabyumva mushaje

Byigero 07/10/2014 07:54

Ibi niko byakagombye kugenda, nibishyire ubwo butabera nka Uhuru Kenyata, cg se bave muri FDLR ku mugaragaro bahita bafata iya infiltration mu Rwanda batangire bagakore.

John Peter. 07/10/2014 04:50

Njye rero mwabantu mwe mbona ibyo murimo byose mwibeshya kuko intambara y'amagambo itazatsinda Kigali. Icyo mbona rero kizima nuko abashinzwe politiki mwayikina byimazeyo ariko n'Intambara tukayitangira kandi igatangirira mugihugu hagati ahubwo byihuse cyane kandi abantu bose bafatanyije nuyu murozi kagame bakabihanirwa by'Intangarugero. Ntabwo rero ducyeneye imbunda zivuye hanze tutarafata agace I Rwanda kuko kwa Kagome bafite nyinshi, ahubwo icyo ducyeneye n'uguhurira mugihugu runaka kandi tukagira na mobilisation international kuburyo abana b'Urwanda tumaze imyaka nimyaniko twiga hano mumahanga duhurizwa hamwe tugahabwa amabwiriza n'abacomandos ba FDLR cyane cyane abatajya bagaragara muri Media kugirango dutangire akazi ko kwibohoza. Naho umunwa gusa ntaho njye mbona uzatugeza kabisa. Mwe murabyumva mute??

Matabaro 07/10/2014 16:40

avandimwe, nsomye Itangazo rya CPC n'inyandiko ya Romeo, ndumirwa. Aho kugirango dushake igisubizo ku kibazo kitwugarije cyo gusenya FDLR, ahubwo turi mu matiku. Ntabwo Twagiramungu ariwe wishyize ku buyobozi bwa CPC yaratowe. Itangazo naryo ni umwanzuro w'inama sirye kugiti cye. Niba tutarenze ubushishozi buke,tuzahora mu ngorane. Ko Kanyarengwe ya Prezida wa RPF byabujije abatutsi gukora gahunda yabo? Kuvugako Mudacumura atakiri umukuru wa FDLR bitwaye iki? Ese ntawundi wamusimbura? Kurwana na ONU(bambe n'Amerika)bitumariye iki?Iyo ukoze ibyo usabwa(niyo waba urengana) biboroha kugirango nawe usabe. Mwibukeko kugeza ubu turi muri Position de faiblesse. Nta choix nyinshi dufite. Ntakintu nakimwe wabona hano ku isi ntacyo nawe utanze. Kandi iyo ushaka byinshi ugomba nawe gutanga byinshi. Ntabwo uzacuruza utarangura. Twoye guhunga ikibazo ngo tukegeke kuri Kanaka, Twagiramungu siwe kibazo. Ikibazo ni Kagame n'amashumi ye kandi azatsindwa aruko dukoresheje amayeri aruta aye.

Karame 06/10/2014 22:56

Uwakumva amagambo asize umunyu yagirango ni impuhwe mufitiye izo mpunzi!!! Uwakwibeshya yagirango hari amahoro mwifuriza abanyarwanda, reka ashwi izo mpunzi murata nizo mwagize iturufu? Ese kuki bababwira ngo babajya hirya mukavuza induru? Si uko icyo murisha cyaba kigiye kure? Ngo Twagiramungu ntazemera koko barasa ku mpunzi, Nabyemera avuye mu burayi akaza akabana ninzi nzirakarengane mu ishyamba? Azi naho ziba uretse kwirirwa ashyaringa! Mube muzi ko ibi byose muzabibazwa?

Maniragaba 06/10/2014 22:49

Perezida Uhuru yatangaje imbere y’Inteko Ishinga amategeko ko muri iki gihe azitaba urukiko, mu kurengera ubusugire bwa Repuburika ya Kenya, azasigira Visi Perezida we William Ruto ububasha bwo gukora akazi nk’Umukuru w’Igihugu.
Uyu ni perezida w'igihugu urimo avuga atya , none mwebwe mukabwira ufite manda y'urukiko ari n'inyeshyamba ngo ntazitabire urukiko ngo azarwana atsinde!! Azarwana na nde? azatsinda nde? None se ko uyu Kenyatta ari umukuru w'igihugu ataye umwanya we akajya imbere y'urukiko undi azaba iki gituma atarujya imbere? Mujye mushishoza!!

bazivamo 06/10/2014 22:26

izo mpunzi z'abanyarwanda zikwiye kugira uzivugira mu bihugu by'iburayi na america ya ruguru. birazwi ko kagamé yazihototera ariko kandi na zo zishobora kugira ibikorwa bitari byiza dans comme dans le passé donc,zigomba kuvugirwa kandi zigasabwa kwirinda ibikorwa bagiye bazirega nko gufata abakobwa ku ngufu n'ibindi zatanga izo garanties zikavugirwa kuko byaba biteye isoni kuvugira abantu bafata abakobwa ku ngufu. mbona amashyaka y'abanyarwanda ari mu burayi na america ya ruguru agomba kuzirikana ko fdlr yahunze kagamé nk'uko abagize rnc,n'abandi bose bahunze kagamé

Kamanayo 06/10/2014 22:17

Tujye tureka kubeshyana!! abantu bari kuvuga ngo CPC yakoze amahano ngo kuko abashinjwa ibinyoma bo muri FDLR na communauté internationale bakishyikiriza inkiko mpuzamahana ari ubugambanyi bareba hafi; none se CPC cyangwa FDLR birusha imbaraga perezida wa Kenya na Union Africaine yose yamugiye inyuma ariko bikanga akaba yishyikirije urukiko ? Ntimwibuka uburyo Kagame yamubeshye ngo azamurengera ariko bikananirana? Ngaho ni muze tujye inyuma ya FDLR twiyemeze kurwana iya kijihadiste, kuko bimaze kugaragara ko ntabanyepolitiki bashobora gukorana na FDLR.

Kalibu 06/10/2014 21:11

CPC igaragaje ko ishobora kuvuga rumwe na communauté internationale. Uzabona ikindi gisubizo azagitange, kiretse tubwiye aba FDLR ngo barwane intambara y'abajihadiste nk'abo muri Syria kandi umenya ataricyo kibazo abanyarwanda bafite!