INZIRA RDI-RWANDA RWIZA YA Faustin.TWAGIRAMUNGU IZANYURAMO ITEGURA REVOLUTION

 

 

Faustin TwarukNgarutse gusangiza abo dusangiye umuco n’ururimi gakondo ibyiyumviro n’ibitekerezo byiza bikomeje kunzamuka mu mutima nyuma y’ikiganiro kitagira uko gisa Twagiramungu yadukoreye i Buruseli ku wa gatandatu taliki ya 29 Mutarama 2011. Jyewe numvise mbaye k’uzutse mu bapfuye kuko agahinda kendaga kunyica. Nari narazengurutse amashyaka yose yabayeho nifuza gufatanya n’abandi ngo tube twagira imbaraga zihagije zo guhangana n’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame ikomeje kurenganya benshi mu Banyarwanda. Maze gukurikira ikiganiro cya Twagiramungu, nasomye n’inyandiko ze zose zerekeye umutwe wa politiki yatangije ari wo witwa RDI-Rwanda Rwiza. Ni ukuri maze gukurikira ikiganirompaka yatanze nabaye nk’ubonekewe. Burya koko « Abantu si bo babuze, habura Umuntu » (Le Leader !). Ndahamya bidasubirwaho ko muri iki gihe,Twagiramungu Faustin afite ubwenge n’impano(charisme), akagira n’ubunararibonye (expérience politique) bihagije bimuha ububasha bwo kuba yafasha Abanyarwanda kwibohoza no kongera kugira agashema ko kwitwa Umunyarwanda. Tubyemeye turi benshi, tukamutera ingabo mu bitugu, ibya Paul Kagame byaba birangiye. Amahirwe uwo munyagitugu yaba asigaranye ni ayo gufatwa agashyikirizwa urukiko mpuzamahanga, agacirwa urubanza rumukwiye, agakatirwa, bityo akabikwa muri gereza.

 

Muri kiriya kiganiro mbwirwaruhame, Faustin Twagiramungu yavuze muri make inzira yiteguye kunyuramo kugira ngo ibitekerezo byiza bya RDI-RWANDA RWIZA bizacengere mu Banyarwanda. Iyo nzira ni yo inzinduye , ni yo nifuza ko twaganiraho.

1.      INZIRA YO KWIBOHOZA NO KWISUBIZA ISHEMA

Kubera ko Paul Kagame yafashe igihugu ku ngufu za gisilikari, binyuze mu ntambara yatangiye ku italiki 1 Ukwakira 1990 akaza kuyitsinda (ariko abantu bahashiriye !) mu kwezi kwa Nyakanga 1994, kandi akaba akomeje kuyobora Urwanda wenyine mu buryo bw’igitugu gikabije, akaba afite n’ingeso mbi yo kugirira nabi abandi Banyarwanda bifuje guhatanira kuyobora igihugu muri demokarasi binyuze mu buryo bw’amatora adafifitse, ishyaka ryose rya politiki ritangiye riba rigomba gusobonura neza inzira riteganya kunyuramo kugira ngo ryambure Paul Kagame ubutegetsi akomeje gucunga nk’akarima ke.

Amashyaka yose atavuga rumwe na FPR yabanjirije RDI-Rwanda Rwiza yasanze ko inzira zishoboka ari ebyiri gusa. Hari ayemeza ko nta yindi nzira yashyigura umwicanyi Paul Kagame uretse gushaka ingabo, zikamutera mu buryo bwa gisirikari. Andi yo asanga intambara yakongera kwicisha Abanyarwanda benshi, bityo agashyira imbere inzira yo kuganira na Paul Kagame kugeza yemeye gusangira ubutegetsi n’abandi. Abacungiye ku biganiro, ikibazo ndasimbukwa bahura nacyo ni uko kugeza ubu Paul Kagame nta bushake na buke agaragaza bwo kuganira n’abandi. Ahubwo akabasuzugura ibi biteye isoni, akabatukira mu ruhame abita abicanyi, umwanda, imibu, ibigarasha n’ibindi bitutsi bidakwiye gusohoka mu kanwa k’umukuru w’igihugu.

Faustin Twagiramungu we afite indi nzira nshya ashaka kunyuzamo Abanyarwanda. We asanga kurwanya Paul Kagame mu buryo bwa gisirikari ari ukumushyira igorora kuko yaba abonye impamvu yo kongera gukerera Abanyarwanda b’inzirakarengane. Yishe benshi atarabona ubutegetsi, muri iki gihe yamaze kubusogongeraho sibwo yakwihanganira abashaka kumuvutsa icyo yita amahirwe yo gukomeza gukoresha ububasha afite mu gusahura no kwikubira ibyiza by’igihugu.

Faustin Twagiramungu abona kandi ko bitanakwiye kugirana ibiganiro n’umuntu nka Paul Kagame uregwa ubwicanyi, harimo n’icyaha cya jenoside kigomba gusuzumwa n’urukiko rukakimuhamya burundu. Byashoboka bite kwicarana n’umuntu udahwema gusuzugura no gucisha bugufi abandi Banyarwanda bifuza kubaka Urwababyaye bagamije ko rwahinduka igihugu cy’amahoro buri wese yaturamo nta cyo yishisha kandi afite ishema ryo kwitwa Umunyarwanda? Mu gihe uriya mwicanyi atarashyikirizwa ubutabera ngo acirwe urubanza cyangwa se ngo atinyuke asabe Abanyarwanda imbabazi, yenda azihabwe, ntacyo bimaze kuganira na we. Ikigaragara ni uko Paul Kagame akomeje kunangira umutima, akaba yarahisemo kuyobora igihugu ameze nk’intare itavugirwamo, akiba amajwi mu matora, agafunga abatavuga rumwe na we, agahotora abanyamakuru banze kumuvuga ibigwi, agahimbira ibyaha bikomeye abamaze gutahura amarorerwa yakoze kera n’ayo akora ubu,….Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bafate icyemezo cyo guhagurukira rimwe nk’abitsamuye bakamubwira ko batakimukeneye. Iyo nzira ni yo Twagiramungu yita “gukora Revolisiyo ya rubanda (Révolution populaire).

1.      IBYO TUZABIGERAHO DUTE?

RDI-Rwanda Rwiza yiyemeje kuba Umutoza w’Abanyarwanda kuri urwo rugamba rwa politiki nshya. Ikigamijwe si ugukomeza kurangaza Abanyarwanda bamaze imyaka irenga 16 ku ngoyi y’igitugu cya Paul Kagame, aha ngo bafite Abanyapolitiki bazababohora mu buryo bw’ubufindo cyangwa ari uko habaye igitangaza giturutse mu ijuru. RDI-Rwanda Rwiza ije gufasha Abanyarwanda gutahura ko bo ubwabo bifitemo izindi ngufu zisumbye kure iz’ibifaru n’indege z’intambara Paul Kagame adahwema kurundanya mu gihe benshi mu Banyarwanda bicwa n’inzara. Izo ngufu ni izo gutinyuka kubwira uwo munyagitugu bati: Oya, vaho dushake utuyobora”.

A.Club-RDI cyangwa RDI-Club ni iki ?

Umunyarwanda wese wifuza kugira uruhare mu guhirika ingoma y’igitugu ya Paul Kagame no gushyiraho ubutegetsi bushishikajwe no guteza imbere icyagirira Abanyarwanda bose akamaro akwiye kwiyandikisha bwangu akaba Umurwanashyaka wa RDI-Rwanda Rwiza. Twagiramungu yatumenyesheje uko bikorwa:

1)  Buri wese ku giti cye yiyandikisha akoresheje aderesi yo kuri Internet yitwa rdirwandarwiza@yahoo.fr, akavuga amazina ye y’ukuri, aderesi abarizwaho na mail ye akoresha (niba ayifite).

2)  Umurwanashyaka warangije kwiyandikisha ku giti cye akwiye kureba niba mu baturanyi be hari abandi barwanashyaka maze bagera ku mubare wa 5 nibura, bagafata gahunda yo gutangiza Club-RDI. Iyo Club imaze kuvuka, yihutira kwimenyekanisha, maze Umuyobozi mukuru wa RDI-Rwanda Rwiza ari we Faustin Twagiramungu akandika urwandiko rwemera iyo Club ku mugaragaro.

3)  Club-RDI ni rwo “rwego-shingiro” ruzatuma gahunda zose nziza zishobora kugerwaho. N’ubwo byarangije kuvugwa ko buri Club-RDI izakora mu bwisanzure buhagije, birakenewe ko ububasha n’inshingano bya Club-RDI byasobanurwa binononsoye mu gatabo kitwa “Imigabo n’imigambi (Charte des Clubs-RDI)” kazohererezwa Club zatangiye, mu minsi itarambiranye.

Duhereye ku makuru dufite ku munsi wa none, abamaze kwiyandikisha kuba Abarwanashyaka ba RDI-Rwanda Rwiza bagera kuri 726. Club zimaze gushingwa ni 14, imwe ni yo yamaze kwemerwa, izindi zikaba zigitegereje urwandiko ruzemera. Ngo ruzabageraho bidatinze.

N’ubwo agatabo k’”Imigabo n’imigambi” (Charte des Clubs RDI) katarasohoka , Twagiramungu yarangije gutanga umurongo rusange w’uko Club-RDI zizakora. Ngo zizaba zishinzwe mbere na mbere kurinda Abarwanashyaka gukomeza kuba ba nyamwigendaho. Zizabatoza gukorera mu matsinda mato mato ibikorwa biteganijwe mu minsi iri imbere birimo no gukora ibiganiro binyuranye n’amahugurwa yo kwicengezamo indangagaciro za politiki yo kunga Abanyarwanda no guteza imbere urwatubyaye. Iz’ingenzi muri izo ndangagaciro ni izi zikurikira:

(1) Kumenya no kwemera amateka y’igihugu cyacu,

(2) Kwihatira kuvugisha ukuri,

(3)Guharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda (Liberté)

(4)Gushyira imbere inyungu rusange (intérêt général),

(5)Kwimakaza ubutabera

(6)Gukunda igihugu no kucyitangira,

(7)Gusobanukirwa n’ibyerekeye demokarasi,

(8)Gucengera imikorere y’ubutegetsi bw’igitugu

(9)Kwirinda kuba indorerezi

(10)Kubahiriza no gutabara ba “Leaders” bacu

(11)Kuyobora Revolisiyo ikozwe na rubanda .

Ngizo inkingi icumi n’imwe RDI-rwanda Rwiza yiteguteye kubakiraho Impinduramitegekere Abanyarwanda twese dutegereje.

Harakabaho Bwana Twagiramungu utuzaniye iki gitekerezo kiruta ibyo twari dusanzwe tuzi kandi akaba yemera kuturangaza imbere muri uru rugamba rwo kurwanya ingoma y’igitugu ya Paul Kagame n’agaco ke k’abicanyi bakomeje guheza Abanyarwanda ku ngoyi.

(source : leprophete.fr)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :